Masisi : Aborozi barataka igihombo batewe n’imitwe yitwaje intwaro yahungabanyije ubworozi bwabo
Intambara imaze imyaka myinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC); ikomeje gusiga ibikomere bikomeye ku baturage. Aborozi bo mu karere ka Masisi ni bo bahuriyemo n’ibibazo cyane, nyuma y’uko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai isahuye inka nyinshi, izindi ikazirya, izisigaye ikazica. Ububamwe barasaba kuremerwa ngo barebe ko bakongera korora.
Masisi ni imwe muri teritwari zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ifite umurwa mukuru i Goma. Ni agace gafite umuco w’ubworozi kuva kera mu mateka yako, inka zikaba ari isoko y’ubukungu n’ubuzima bw’abaturage. Iherereye mu burengerazuba bw’iyi Ntara, hafi y’Akarere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda.
Inzuri masisi inka hari aho zashize
Ubutaka bwaho butuma inka zishimira kuhaba, bigatuma ubworozi bukundwa kandi bukitabirwa cyane. Ariko umutekano muke wakuruwe n’intambara z’urudaca watumye aborozi benshi batakaza umutungo wabo.
Kuri ubu aba borozi bavuga ko kuba inka zabo zarariwe, zigasahurwa, izindi zikicwa byatumye bagira imibereho mibi kuko ubuzima bwabo bwaribushingiyeho.
Kambale Safari, umwe mu borozi bo muri Masisi, mu gace ka Rubaya, avuga ko yambuwe inka 42 yari amaze imyaka irenga 10 yitaho, zose barazitwara asigara mu bukene.
Yagize ati: “Izo nka nizo zari zintunze mu buzima bwanjye bwose, ni ho nakuraga amafaranga y’ishuri, ni zo zarintunze muri rusange. Ariko aho intambara yongeye kwaduka, abarwanyi ba Mai-Mai, FDLR na Nyatura baraje barazica, bararya izindi, barashorera, baratwara. Ubuzima bwanjye mbayemo ntibunyorohetye mu mibereho n’umuryango wanjye.”
Uyu musozi bivugwa ko wuzuye inka none hasigaye mbarwa
Mupenzi Bahati, w’imyaka 47, utuye mu gace ka Rubaya, avuga inka ze 28 zashimuswe n’abarwanyi ba Nyatura babanje kumuhondagura, bakamusiga ari intere.
Yagize ati: “Banteje ibibazo bikomeye cyane kuko bampondaguye n’umuryango wanjye. Ikindi ni uko mbere y’uko iyo Nyatura itwara inka zanjye, yabanje kwica abashumba babiri bari ku kiraro cyanjye. Twifuza ko twafashwa kongera gutunga inka.”
Neema Sophie, ni umukecuru w’imyaka 63 y’amavuko, avuga ko kuva aho bamusahuriye inka atongeye kubona amata yo kunywa. Ibibyamuteje ingaruka mbi ku mibereho ye aho asigaye akora ingendo ndende ajya gushaka amata.
Yagize ati: “FDLR na Nyatura bataragera muri kano gace kacu, nari mfite inka 25, ni ho nakuraga amata yo kunywa n’ifumbire. Ubu rero nabuze amata, kuburyo nkora ingendo njya kugura kuri litiro, kandi ntahantu nkura amafaranga cyane ko n’ibikoresho byo mu nzu babisahuye. Twifuza ko haboneka abagiraneza badufasha kongera gusubira korora.”
Neema akomeza avuga ko kugeza ubu ibiciro by’inka byazamutse,kimwe n’ibizikomokaho byarazamutse cyane kandi ngo babigeraho bakoze ingendo ndende.
Yagize ati: “Iyo tugiye ku Mushaki kugura amata, litiro imwe igura amafaranga ya Kongo 7,000 ivuye kuri 2,500. Ikilo cy’inyama cyaguraga ibihumbi 5 ubu kigeze ku bihumbi 15. Inka nayo igeze ku madolari 450 mu gihe mbere yaguraga 250. Ubu ni ukuvuga ko nibura udafite miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu ntashobora kubona inka yo korora. Ni ikibazo kidukomereye.”
Kubera inka zagabanutse igiciro cy’inyama cyarazamutse
Abaturage bo muri aka gace ka Masisi kugeza ubu kagenzurwanwa n’umutwe wa M23 bavuga ko icyabashimishije kugeza ubu nyuma y’uko ihagereye ari uko basigaye basinzira kuko ababagiriraga nabi babagiye kure.
Ariko bakifuza ko uyu mutwe nanone wabafasha kongera korora, nk’uko Mutotonatabu Sylivestre, umwe muri abo baturage abivuga.
Yagize ati: “Kuva aho M23 igereye hano imaze kwirukana imitwe yitwaje intwaro harimo FDLR, Mai-Mai na Nyatura yatwibiraga inka, ikazica, izindi igashimuta, twagize agahenge kuko nta muntu wongeye kutwiba no kutwica. N’izinka mubona zisigaye ni uko twabonye umutabazi. Twifuza ko twafashwa tukongera korora, ariko twishimira ko M23 yazanye hano umutekano.”
Inka zasagutse kubera ko M23 yazanye amahoro mu gace ka Kirorirwe
Guverineri Bahati Musangwa Erasto, uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, akaba ahagarariye M23, nawe avuga ko ikibazo kugeza ubu kizwi kandi ko bagiye kongera kubyutsa amashyirahamwe y’abahinzi n’aborozi.
Yagize ati:”Turabizi neza ko Mai-Mai, FDLR na Nyatura n’abandi, batwaye inka z’abaturage, barazishe;bica n’abantu ndetse ko byabagizeho ingaruka. Kuri ubu icyo dukora ni ugukomeza gusigasira umutekano kuko twenti twaryana inka y’umuturage. Ikindi ni uko tugiye kongera kubyutsa amashyirahamwe y’aborozi n’abahinzi nka ACOGENOK.”
Guverineri Bahati akomeza agira ati: “ACOGENOK (Association de Coopératives et Groupements d’Éleveurs du Nord-Kivu), ni ishyirahamwe rigamije guteza imbere ubworozi muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane mu karere ka Masisi n’umujyi wa Goma, ntekereza ko rizagira uruhare mu kongera kuzamura ubworozi; kandi abaturage nabo tubashishikariza korora cyane kuko inka zasagutse zifashwe neza zakororoka kandi turabyizeye nta mutirage uzongera kubura umutekano cyangwa yamburwe ibye turahari.”
Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko inka zarokotse zizororwa zikagera ku kigero gishimishije
Abatuye muri teritwari ya Masisi, bagera ku bihumbi 27, biganjemo abari barakuwe mu byabo mu mwaka wa 2021, bahungira mu nkambi ya Mugunga, aho basubiye mu byabo mu kwezi kwa Gashyantare 2025 nyuma y’aho ibice bari batuyemo byafashwe na AFC/M23 mu mirwano yabahuje n’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’iz’u Burundi.
Hari bamwe mu borozi Masisi batangiye kongera korora bahereye ku bushobozi bwabo
Kugeza mu ntangiriro za Nyakanga 2025, imibare yemejwe n’ihuriro ry’aborozi (ACOGENOK) muri Masisi igaragaza ko inka zisaga 7,800 zimaze gushimutwa cyangwa kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro muri aka gace, harimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi.
Aborozi basaga 1,200 bo inka zabo zose zarashize binyuze mu kuzishimutwa, kuzirya no kuzica. Muri teritwari ya Masisi habarurwamo aborozi bagera 4,500.
Masisi hari aho inka zashize mu nzuri burundu