Kigali:Minisitiri w’uburezi yavuze ibigenderwaho mu guha abanyeshuri ibigo
Yanditswe na TUYISHIME OLIVE
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko hatangwa ibigo n’amashami abanyeshuri baziga hashingiwe ku manota abanyeshuri bagize n’uko barushwana mu mitsindire.
Ubwo yari mu kiganiro na (RBA) kuri uyu wa 28 kanama 2024 , Ministiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard yasobanuye ko abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi bahabwa ibigo bahisemo bwa mbere.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, asobanura ku bigenderwaho mu kugenera abanyeshuri ibigo bazigaho yavuze ko abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi aribo baheraho babaha ibigo.
Yagize ati: “Tubanza kureba abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi aho bahisemo bwa mbere, tukareba n’uko barushanyijwe hanyuma buri munyeshuri agahabwa amahirwe.”
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko hatangwa ibigo n’amashami abanyeshuri baziga hashingiwe ku manota abanyeshuri bagize n’uko barushwana mu mitsindire.
Ministiri yasobanuye ko Kandi abanyeshuri batanyuzwe n’amashami bahawe bafite uburenganzira bwo guhinduza bakiga ibyo byiyumvamo , ibyo bakazabifashwamo n’akarere ndetse n’ababyeyi kugira ngo umunyeshuri yige neza.
Yagize ati: “Iyo bageze kuri ayo mashuri cyangwa ku turere, baricara, ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bakareba icyo umwana ashoboye kwiga, bakaba bamufasha kugihindura.”
Ni mu gihe abanyeshuri bakoze ibizamini mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2023-2024, hiyandikishije abanyeshuri 143,227, abakosowe ni 143,157 naho abatsinze ari 134,245 bangana na 93.8%.
Aba banyeshuri bangana na 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko muri iki cyiciro abanyeshuri bakoze neza uretse amasomo arimo Ubugenge (Physics) n’ayandi arimo imibare, Ubutabire (Chemistry )n’ibinyabuzima ( Biology).