Kigali :Urukiko rw’Ikirenga rushimangira ko ruzakomeza gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse
Yanditswe na Tushime Olive
Ubwo hatangizwaga umwaka 2024/2025 , Urukiko rw’ikirenga rwagagaragaje ruzakomeza gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse runagaragaza ibyo umwaka ushize rwagezeho ndetse n’intego bafite muri uyu mwaka bari gutangira.
Kuwa 2 Nzeri 2024, i Kigali hatangijwe umwaka w’ubucamanza ku cyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga Mu Gutangiza umwaka w’ubucamanza ,abacamanza, abavoka, abakozi b’inkiko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bari mu bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere no kwiga kubizakorwa muri uyu mwaka batangiye.
Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu ubutabera buzakomeza gutangwa bunoza kandi bwihuse.
Yagize ati: “Amadosiye yaregewe inkiko agera kuri 46.018, yari akurikiranywemo abantu bagera ku 61.610. Abari bafunze muri yo 29.559, bingana na 48%. Abantu 32.051 bakurikiranwe badafunze, bo bangana na 52%.’’
Habyarimana yavuze ko Kandi hakenewe ingamba mu kugabanya umubare w’urubyiruko rukora ibyaha kuko imibare yarwo yiyongera.
Yagize ati: “Turebye ikigero cy’abakurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, abagera kuri 46,7% bari hagati y’imyaka 18 na 30, bivuga ko abantu bagera kuri 78% by’abakurikiranwa bose bari munsi y’imyaka 40.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yagaragaje ko umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize. Imanza zigera ku 109.691 zaciwe mu 2023 kugeza 2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019 na 2020.
Yagize ati: “Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, twashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka turangije.’’
Dr. Nteziryayo yavuze ko kandi mu gukangurira ababuranyi gukemura impaka mu bwumvikane, abanditsi bumvikanishije ababuranyi mu manza zigera kuri 1.445 zivuye kuri 854 mu 2019 2020, ni inyongera ya 69%.
N’aho Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Nkundabarashi Moïse, yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024, bakemuye ibibazo bitandukanye by’abavoka n’abakiliya babo. Kandi ko hari nibyakemuhe hifashishijwe ubuhuza
Yagize ati: “Mu mwaka ushize twakemuye ibibazo bigera kuri 88 twifashishije ubuhuza.’’
Nkundabarashi Moïse yashimangiye ko imikoranire n’abavoka mpuzamahanga imeze neza, asaba ko Abanyarwanda na bo bakoherezwa gukora mu mahanga nk’uko ihame ry’ubutabera ribigena.
Yagize ati: “Uko dufata abo banyamahanga na bo batwemerera gukorera muri ibyo bihugu.”
Mu mwaka wa 2023-2024, Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye amadosiye 90.493, hakozwe amadosiye 90.079, angana na 99,5% yafatiwe umwanzuro.