Kigali: u Rwanda ntirwakwishyuza Loni kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Dr Bizimana Jean Damascene
Yanditswe na Ishimwe Jean Luc.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, ashingiye ku miterere y’amategeko, asanga bidashoboka ko u Rwanda rusaba Loni indishyi kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994;nk’uko hari bamwe mu batuye isi bagenda babivuga.
Inkuru dukesha Imvaho Nshya, ivuga ko ubwo Dr. Bizimana yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kubagezaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2018/2019 n’ibiteganyijwe mu wa 2019/2020, aho umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko yatangaga igitekerezo cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi Umuryango w’Abibumbye urebera, ndetse raporo zikagaragaza ko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bimwe byayigizemo uruhare ku buryo bishobora no kugira icyo bishyira mu kigega cyakunganira mu gutanga indishyi z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abayangije bananiwe kwishyura kandi bahari, maze avuga ko kuri we ashingiye ku mategeko asanga ari ibintu bitapfa gukunda.
Yagize ati “Namwe muzi Poritiki y’igihugu cyacu aho igana, igenda itera imbere. Simpamya ko ubu turi mu murongo wo gushyiraho ikigega k’indishyi ahubwo umurongo uhari ni uko abangirije abandi imitungo bayishyura. Hakorwe ibishoboka byose yishyurwe.Ndahamya ko gushyiraho ikigega bitakunda mpereye ku miterere y’amategeko uko ateye kuko kuvuga ko ingabo za Loni zaje mu Rwanda Jenoside igakorwa zirebera byatuma imiryango mpuzamahanga ishyira amafaranga muri icyo kigega bidashoboka”
Dr. Bizimana akomeza avuga ko Izo ngabo zaje zifite amategeko zigenderaho, kandi amasezerano yari hagati y’Umuryango w’Abibumbye yateganyaga ko ikibazo kizagaragara gishingiye ku mikorere yazo gishyikirizwa Loni mu mezi atatu zivuye mu Rwanda.
Yagize ati: “ Murumva rero ko igihe cyarenze, kujya gusaba iyo ndishyi haba ku muntu ku giti ke cyangwa n’undi muryango wigenga. Numva umurongo twakomeza ari uwo gukomeza kubanisha Abanyarwanda neza no gusaba abangije ko ari bo bishyura iby’abandi bangije.”
Imibare igaragaza ko imanza zaciwe mu nkiko Gacaca hari izigera ku 52.226 zigomba kurangizwa. CNLG yo igaragaza ko izi manza cyane cyane izidafite ibibazo, Inzego z’ibanze zahawe itariki ntarengwa ya 21 Ugushyingo 2019 yo kuba zarangijwe zose, iki mibazo kikava mu nzira.
Ikibazo cyo kurangiza imanza zaciwe muri Gacaca cyakunze guhura na zimwe mu nzitizi harimo kuba abakoze Jenoside barahishe imitungo yabo , no kuba hari bamwe bakoze Jenoside batagira imitungo.