Amakuru

Kigali: “Isuzumabumenyi rya PISA rizerekana uko uburezi buhagaze mu Rwanda”. Dr. Bahati Bernard

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ubwo yatangizaga  ku  ugaragaro ku nshuro ya 9 mu Rwanda  isuzuma rya PISA 2025, aho byabereye  mu kigo cya mashuri cya ES Kanombe/ EFOTEC, Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yavuze ko iri suzuma rizerekana uko uburezi buhagaze mu Rwanda, asaba abarezi n’abanyeshuri kuzagira uruhare rufatika, kuko bihesha igihugu agaciro.

Dr. Bahati Bernard yagize ati: “  Iri suzuma ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) aho muri ibyo bihugu abana bageze ku myaka 15 baba bamaze gukora uburezi kandi akaba ageze igihe cyo kwifatira icyemezo cyo kujya mu buzima busanzwe cyangwa se akaba yakomeza amasomo yisumbuyeho ryitezweho byinshi rizerekana uko uburezi buhagaze mu Rwanda, ndetse no kutwereka uko abanyeshuri bacu bahagaze ku rwego mpuzamahanga.”

Dr.Bahati  Bernard, Umuyobozi wa NESA (foto rwandayacu.com)

Uyu muyobozi akomeza asaba buri wese kugira uruhare muri iki gikorwa yagize ati: “Hare bamwe mu banyeshuri byagaragaye ko  mu gihe bakora iri suzuma rya PISA, badaha agaciro iki gikorwa , yego ntabwo amanota avamo ajya ku ndangamanota y’umunyeshuri, ariko icyambere mwumve ko iyo mukoze neza iri suzuma rihesha ishema igihugu cyacu kandi kikamenyekana, ni yo mpamvu rwose nsaba buri wese ufute aho ahuriye n’iki gikorwa gushyiraho umwete”.

Bamwe mu banyeshuri nyuma yo gusobanurirwa aya mabwiriza ndetse n’inyungu irimo bishimiye iki gikorwa kandi bavuga ko biteguye kugira uruhare hagamijwe gukomeza guhesha agaciro igihugu nk’uko  Rukundo Gaju Samila Teta, yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “Njye nasanze iri suzuma ari ryiza kuko nta kintu na kimwe wakora ngo kitakugeza ku musaruro, ibi bintu bidusaba gutekereza cyane tukumva ko mbere na mbere igihugu cyacu ari kigomba kuza imbere, ni yo mpamvu rero twiyemeje kuzagira uruhare rukomeye muri iri suzuma natwe ubwacu nk’abanyeshuri turebe aho duhagaze ku ruhando mpuzamahanga”.

Abanyeshuri bo kuri ES/EFOTEC Kanombe bishimira ko iri suzuma rizabafasha gutekereza cyane no kumenyekanisha u Rwanda (foto rwandayacu.com).

Ubuyobozi bwa bwa ES Kanombe/EFOTEC, bwatangirijwemo  iki gikorwa cy’isuzuma mpuzamahanga kandi n’ikigo cya ES Kanombe/EFOTEC hakaba hazakorerwa isuzuma mpuzamahanga, buvuga ko bwishimye kandi ko ari amahirwe akomeye cyane, kandi ko bwitezemo umusaruro mwinshi

Umuyobozi wa ES Kanombe/EFOTEC Tumukunde Monica yagize ati: “ Aya ni  amahirwe adasanzwe kuri twe kuko dusobanuriwe iki gikorwa ndakeka ari natwe ba mbere muri uyu mwaka basobanuriwe iki gikorwa tugiye kwinjiramo ku bijyanye n’isuzuma rya PISA, ubu rero tugiye gukomeza gutegura abanyeshuri no kubaba hafi , kugira ngo umunsi wo gukora riririya suzuma nugera bazabe bamaze kwitegura neza ubu kandi twaranatangiye kuko turimo kubafasha gusubiza gusubiza ibibazo byagiye bibazwa mu myaka yashize, ibi rero bizadufasha cyane gutegura abanyeshuri uburyo bagomba gusubiza babanje kubitekerezaho, icyo abajijwe mbere yo gusubiza akabanza kugitekerezaho akabona gusubiza”.

Abarezi n’abanyeshuri bo kuri ES/EFOTEC bishimiye kuzagira uruhare rukomeye mu isuzuma rya PISA (foto rwandayacu.com).

Ibihugu  bigera kuri 91 ni byo byitabirira iri suzuma, aho hazamo ibihugu 5 byo ku mugabane wa Afrika, aribyo, Maroc,  Kenya, U Rwanda , Misiri na Zambiya.

Biteganijweko abanyeshuri 35 muri buri shuri nibo bazakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA, mu Rwanda aba bakazatoranywa mu bigo  by’amashuri 213 ari nabyo bizitabira iri suzuma rya PISA , aho ibigo by’amashuri mu bizitabirira iki gikorwa bigera ku  164 biri mu cyaro, 49 bibarizwa mu mijyi y’u Rwanda, muri rusange iri suzuma mu mwaka wa 2025, rizitabirirwa n’abanyeshuri bagera ku 7,455.