Amakuru

Kigali: BDF yahaye IBUKA inkunga ingana miliyoni 30 izahindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Survivors in the Community na IBUKA, Ikigega gishinzwe gufasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), cyatanze  30 zigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rwego kugira ngo bakomeze kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza .

IBUKA na BDF bazakomeza ubufatanye bw’igihe kirekire baharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

Umuyobozi mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent avuga iriya nkunga igamije gushimangira ubufatanye na IBUKA

Yagize ati: “ Iyi nkunga ni intangiriro y’ubufatanye bw’igihe kirekire n’Umuryango IBUKA, ubufatanye rero bufite intego yo guteza imbere abarokotse Jenoside binyuze mu mishinga miti n’iciriritse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA  Ahishakiye Naphtal avuga ko yishimiye igikorwa nk’iki ngo ari umusanzu ukomeye.

Yagize ati: “Nishimiye iki gikorwa kuko uyu ni umusanzu ukomeye mu gufasha guhindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kandi ubu bufatanye na BDF buzagira uruhare mu guteza imbere imibereho yabo mu buryo burambye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA  Ahishakiye Naphtal, ahimira igikorwa cya BDF cyo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Uyu Munyamabanga akomeza vuga ko bashimira abafatanyabikorwa bose bakomeje gushyigikira gahunda ya Survivos in the Community, ndetse avuga ko bashishishikariza n’abandi gutanga umusanzu wabo mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi binyuze muri iyi gahunda.

Amakuru www.rwandayacu.com ikesha X ya IBUKA , avuga ko ziriya miliyoni uko ari 30 zizakora mu mirimo ikurikira, harimo Kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku bantu basaga 3.500,,Gushyigikira gahunda ya Girinka no gusana inzu z’abarokotse batishoboye.