Imyidagaduro

Kigali: Abatangiza bizinesi mu kwakira abantu n’imyidagaduro basabwe kubahiriza amabwiriza

Mu mujyi wa Kigali, abantu batangiza bizinesi ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro no kwakira abantu baributswa kandi bagasabwa kubahiriza amabwiriza, ndetse bagashishikarizwa gusaba izo serivisi guhera saa kumi n’imwe za mugitondo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko abakora ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro no kwakira abantu rubashishikariza kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ibyo bikorwa, uzabirengaho akazabihanirwa.

Abafite aho bahuriye no gutangiza bizinesi y’ibyo bikorwa basabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye n’igihe cyo gutangira no gufunga ibyo bikorwa.

Ku birebana n’amasaha yo gufungura bizinesi mu mujyi wa Kigali, utubari, restora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga ni saa kumi n’imwe za mugitondo.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryatangajwe na RDB ryashyizwe ahabona kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025.

Abafite ibyo bikorwa bagomba guhagarika itangwa ry’inzoga, kugenzura ko abakiliya basohotse no gukinga amarembo yose kuva saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu na saa munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Uretse abakozi babyemerewe, nta muntu wemerewe kuba agihari nyuma y’amasaha yo gufunga.

Imirimo ikorerwa muri hoteli ishobora gukomeza amasaha yose ariko ku bakiriya bahacumbitse gusa.

Ukeneye gukora nyuma y’amasaha yemewe nk’ibitaramo cyangwa ibindi birori, agomba kubisaba mbere kuri RDB.

Umubare w’abagana aho hantu harebwa n’aya mabwiriza hose hagomba kwita cyane ku mubare ntarengwa w’abantu hemerewe kwakira kugira ngo umutekano w’abahagana n’uw’abakozi wubahirizwe.

Ku bijyanye n’urusaku, hagomba kubaho igenzurwa ry’amajwi asohoka kugira ngoatarenga ibipimo byemewe bigenwa n’amabwiriza ariho mu gihugu.

Mu birebana no kunywa inzoga, birabujijwe guha inzoga abantu batagejeje ku myaka 18.

Abacuruzi ni bo basabwa kugenzura imyaka y’ababagana, nko kubasaba kwerekana indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe.

Ikindi ni uko umuntu bigaragara ko yasinze atagomba guhabwa inzoga.

Ibihano biteganywa ku batubahiriza amabwiriza birimo gucibwa amande, gufunga by’agateganyo ibikorwa by’ubucuruzi, guhagarika uruhushya rwo gukora, gufunga burundu, n’ibindi bihano hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga.

Ibi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu babigarutseho basuzuma ibibazo birebana n’umutekano, uko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.