Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hongeye gukurwamo imibiri 52 y’abazize Jenoside
Yanditswe na Gasana Jean Baptiste.
Kuri uyu wa 9 Mata 2020, ibikorwa by’umuganda mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside 1994, mu cyuzi cya Ruramira, umurenge wa Ruramira, hakaba hakuwemo imibiri 52, kugeza ubu yose hamwe mu gihe cy’imisi 4 , ikaba ibaye 72
Ni igikorwa gihureweho n’abaturage ndetse n’abayobozi banyuranye nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin yabitangaje, ngo habonetse imibiri 52 yiyongera kuri 20 babonye ,mu gihe cy’iminsi 2 yabanjirije.
Yagize ati : « Uyu munsi habonetse imibiri 52, harimo n’ibindi bimenyetso nk’ ibisongo n’imyambaro abantu bari bambaye; kandi ibikorwa byo gushakisha imibiri tuzabikomeza ejo,iyi mibiri rero ije yiyongera ku yo twari twakuyemo mu minsi 2 ishize.”
Kamanayo Edison ni umwe mu baturage bitabiriye uyu muganda, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi kugeza igihe bariya banyarwanda b’inzirakarengane imibiri yabo iviriyemo.
Yagize ati : « Twari twarategereje icyo ubuyobozi bubitsemo iki cyuzi kandi bivugwa ko hajugunywemo abatutsi baziraga Jenoside 1994,bikatuyobera , ariko icyemezo yafashe cyo gusenya iki cyuzi ngo hashakishwemo imibiri kandi ikaba iri kuboneka ibi ni ibintu twishimira, kandi tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwacu kugeza imibiri yise ishizemo ».
Icyuzi cya Ruramira cyabanje gukamywamo amazi kugira ngo hashakishwe imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yajugunywemo 1994.
Ibikorwa byo gushakisha no gukura imibiri muri Baraje ya Ruramira nibirangira, imibiri izaba yabonetse izatunganywa neza ishyingurwe mu cyubahiro.
Amakuru nanone atangwa na bamwe mu baturage barokotse Jenoside yakorerewe abatutsi 1994,avuga ko muri Baraje ya Ruramira hajugunywemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi ziri hagati 2500 na 3000, bo mu bice by’uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza bahungaga, bakaza kwicirwa muri uriya murenge wa Ruramira.
Icyuzi cya Ruramira bivugwa ko cyubatswe ahagana mu mwaka wa 1985, hagamijwe kuvomerera igihingwa cy’umuceri.