Amakuru

Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira habonetse mibiri y’abantu 15 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

 

Ku wa 6 Mata 2020, mu cyuzi cya Ruramira mu karere ka Kayonza habonetse  imibiri y’abantu 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 25.

Iki cyuzi gihuje imirenge ya Ruramira na Nyamirama yombi yo muri ako karere, cyari cyaracukuwe mbere ya Jenoside, mu rwego rwo kuhira imyaka, ariko si ko byagenze kuko muri Jenoside cyajugunywemo abatutsi bahigwaga muri icyo gihe.

Iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yajugunywemo muri kiriya cyuzi , Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko bukimazemo iminsi , kugira ngo imibiri yajugunywemo ishyingurwe mu cyubahiro,ibi ngo bakaba barabikuye ku makuru bahawe ko hajuhunywemo imibiri y’abatutsi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, avuga ko icyo gikorwa bari bakimazemo iminsi kuko amakuru bayamaranye igihe.

Harerimana Jean Damascène, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,

Yagize  ati :“Ni gahunda tumazemo iminsi kuko twari tuzi ko muri kiriya cyuzi hajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside. Byari byaragoranye kuyikuramo ariko ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), icyuzi twarakibomoye kugira ngo amazi yose avemo, muri iyo sayo rero ni ho uyu munsi twabashije gukuramo iyo mibiri”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ngo bitari byoroshye kugira  ngo bagere ku mibiri y’abatutsi bajugunywe muri kiriya cyuzi, ngo kuko imvura yahitaga igwamo iyo  babaga bamaze kugabanyamo amazi ibi ngo bikaba byaratumye bakoresha imashini, iki gikorwa kandi ngo n’ubwo bakuyemo iriya mibiri 15, bazakomeza gushakishamo indi yaba ikirimo cyane ko hari amakuru avuga ko barenga uriya mubare, cyane ko hashobora no kuba harimo abandi baturukaga mu karere ka Ngoma bakaza kwicirwamo.

Yagize ati: “ “Amakuru dufite ni uko muri icyo cyuzi hajugunywemo n’abantu baturukaga mu Karere ka Ngoma k’ubu, mu Murenge wa Remera ndetse n’abandi bagiye baturuka hirya no hino bari bahungiye muri kano karere, ikindi ni uko muri  Kayonza hakiri ahandi bivugwa ko hari imibiri, kuyishakisha ngo ishyingurwe mu cyubahiro bikaba bikomeje”.

Uyu muyobozi avuga ko aho bafitiye amakuru ko hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ngo hari ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange amakuru avuga ko hari imibiri hafi 300 y’abahiciwe itaraboneka, hari na Rwinkwavu aho imibiri y’abahiciwe yajugunywe mu bisimu byacukuwemo amabuye y’agaciro, aho we asanga bitoroshye ngo ivemo bitewe n’imitere y’aho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside  mu 1994 ndetse no gukomeza kwirinda koronavirusi, baguma mu rugo kandi bagira isuku bakaraba intoki inshuro nyinshi.