Ishuri rya CEPEM risaba ababyeyi kuhazana abana babo kugira ngo bahigire ubumenyi
Yashyizweho na Rwandayacu.com
Ishuri rya CEPEM (Technical Secondary School) riherereye mu Mudugudu wa Kabaya , Akagari ka Gafumba umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, rikora ku bufatanye na Leta ndetse harimo imyanya ku bashaka kuhigira umwuga , ariyo mpamvu ubuyobozi busaba ababyeyi kuhohereza abana ngo bahigire umwuga.
Ni ishuri ryiza ritanga ubumenyi n’uburere, batanga amasomo ku bijyanye n’ubwubatsi, ubukerarugendo n’amahoteri, kandi umwana wahigiye aba azi kwihangira umurimo no kuwuha abandi
CEPM yafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 ku bashaka kuza kuhigira ubumenyi n’uburere imyanya irahari mu mashuri n’amacumbi kandi n’abiga bataha iwabo CEPEM irabemera cyane.
Akarusho kandi ni uko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore ku myaka iyo ariyo yose wemerewe kuza kuhashakira ubumenyi mu mahoteri n’ubukerarugendo ndetse n’ubwubatsi.

Abahiga barangiza bazi gutegura neza ibiribwa no kubyongerera agaciro
Abiga kuri CEPEM batozwa ikinyabupfura n,uburere byuzuye indangagaciro Nyarwanda
Abanyeshuri bo kuri CEPEM basura ibyiza nyaburanga mu rwego rwo guhuza amasomo y’ibyo biga n’ibyo bibonera n’amaso
Ikaze muri CEPEM ku bindi bisiobanuro mwahamagara kuru Tel :0788333196 z’umuyobozi w’ikigo.