Skip to content
Wednesday, November 5, 2025
Latest:
  • Musanze: Abanyeshuri bo kuri Wisdom School bahaye inkunga abarwariye mu bitaro bya Ruhengeli
  • Musanze:Abagore bahuguwe ku kubungabunga ibidukikije
  • Musanze: Uruganda rwa Winnaz rumaze imyaka 10 rutunganya ibirayi, rwahinduye ubuzima bw’abaturage
  • Ingingi z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina :ISHYAKA ANGE MARIE
  • Ingingoz’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina:NGENDAHIMANA EMMANUEL
Rwandayacu
  • Kinyarwanda
  • Français

  • Amakuru
    • Amatangazo
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Uburezi
  • Ubuhinzi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Amakuru

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina :NGENDA XXX

August 17, 2021 Protais NGABOYABAHIZI

Yashyizweho na rwandayacu.com

 

  • Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa wa :NDIKUBWIMANA Erinest asangiye na TWAMBAZIMANA Soline
  • Icyuho mu iterambere abaturarwanda kizagaragazwa n’ibarura rusange rya 5 Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais Mu gihe umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hateganyijwe ibarura rusange ry’abaturage, impuguke mu bukungu zavuze ko iri barura rizagaragza ahakiri icyuho mu guteza imbere abaturage, bityo zigaragaza n’ingamba zafatwa mugihe byagaragara ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko udasanzwe. Ubusanzwe ikigereranyo cy’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13. Ariko muri Kanama umwaka utaha wa 2022 u Rwanda ruzakora ibarura rusange ry’abaturage, kugira ngo rumenye neza umubare nyawo w’abaturage barwo, hagamijwe kugena ibigomba kubakorerwa byatuma batera imbere mu bukungu no mu mibereho yabo ya buri munsi. Bamwe mu baturage basanga ibarura rusange rifite akamaro ndetse bakagaragaza ingamba zikwiye gufatwa mu maguru mashya, mu gihe byagaraga ko ko abanyarwanda biyongera ku muvuduko uri hejuru. Umwe ati “ Abaturage benshi ntabwo babura kuba ikibazo, kuko iyo babaye benshi ntacyo gukora, batuma igihugu kidindira.” Undi ati “ Numva buri munyarwanda yakabyaye abana batatu, azashobora kurera, kuko n’akazi kabuze.” Undi muturage yagize ati “ Leta yadushakira imirimo kandi ikoroshyamo ukuntu, buri wese agakora kumafaranga.” Ibarura rusange riheruka muri Kanama 2012 rigaragaza ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereyeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553. Abasesengura imy’ubukungu basanga mu myaka 10 ishize hakozwe ibarura rusange, hari byinshi byakozwe mu guteza imbera abaturage, ariko ko irizaba umwaka utaha rizagaragaza aho igihugu gikwiriye gushyira imbaraga, mu guteza imbere abaturage. Habyarimana Straton impuguke mu bukungu arabisobanura. Ati “Bifasha igihugu kumenya ngo ahantu hatashyizwe ingufu ni hehe? Noneho dushaka kunoza? Hari igihe ubasha kumenya uti abantu bize ni aba naba, abantu babasha kugera ku bigo by’imari ni aba, ababasha kugera kuri interineti ni aba. Ibyo byose bituma umenya uti nubwo nkora ibintu byiza, hashobora kuba hari ahantu nateshutswe mfite intege nke, bityo ukabafasha kubikosora hakiri kare iyo ni indi impamvu ya kabiri ibarura rifasha mubukungu bw’igihugu.” Habyarimana yakomeje agira ati “Kuba tubizi ko umubare w’abaturage wiyongera ni byiza harimo amahirwe, ariko hari ibintu tugomba kwitondera. Icya mbere kugira ngo kuzamuka kw’abaturage benshi amahirwe ni uko abo baturage tubabyaza umusaruro. Iyo rero ufite abantu bangana na 16% badafite akazi, ayo ni amaboko atabyazwa umusaruro.” Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira giherutse kujya inama ko inzego bireba zikwiye gufata ingamba, kugira ngo ubwiyongere bw’abaturage bube amahirwe ku gihugu. “Urebye mu myaka 30 tuzaba turi byibura miliyoni 22. Umuntu ashobora kuvuga ati ibyo biteye ikibazo! Bishobora kuba ari ikibazo ariko byaba n’amahirwe, ndetekereza ko uwo mubare abantu bakwiye kuwubyaza umusaruro”. Ivan Murenzi ni umuyobozi wungiriye w’ikigo cy’ibarushimamibare Iki kigo kandi kivuga ko ibarura rusange ritaganyijwe umwaka utaha, rizagaragaza ifoto y’imibereho y’abanyarwanda muri iki gihe nk’uko Venant Habarugira ushinzwe amabarura mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurashimibare. Ati “Tubaza ibintu byinshi abaturarwanda bose kugira ngo tumenya kwa kuntu babayeho, wa mubare ni bangahe kuva ku rwego rw’igihugu, kugera ku rwego rw’Akagari n’umudugudu. Ibarura ryonyine niryo ritanga imibare y’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rushoboka. Ubwo rero ibiva mu ibarura ni byinshi cyane, kuko niryo ritwereka ishusho rusange y’uburyo abaturage bahagze mu gihugu.” Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye gukora Ibarura Rusange ry’Abaturage risanzwe rikorwa buri myaka 10, uyu ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage.

You May Also Like

Ingingo z’ingemzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina:NYIRANZOGA FRANCOISE

March 14, 2025 Protais NGABOYABAHIZI

Kigali:Habonetse umujyanama ufasha ababuze urubyaro akoresha kandi n’imbonezamirire

July 13, 2024 Protais NGABOYABAHIZI

November 3, 2021 Protais NGABOYABAHIZI

Ubukungu

Musanze: Uruganda rwa Winnaz rumaze imyaka 10 rutunganya ibirayi, rwahinduye ubuzima bw’abaturage
AmakuruUbukungu

Musanze: Uruganda rwa Winnaz rumaze imyaka 10 rutunganya ibirayi, rwahinduye ubuzima bw’abaturage

October 18, 2025 Protais NGABOYABAHIZI

Uruganda Winnaz, rukora amafiriti n’ibindi bikomoka ku birayi, rwizihije imyaka 10 rumaze rutangira ibikorwa byarwo mu Murenge wa Gacaca, Akarere

Rubavu: Gahunda yo kubaka inzu zigeretse igamije kuzigama ubutaka no guteza imbere imiturire igezweho
AmakuruUbukungu

Rubavu: Gahunda yo kubaka inzu zigeretse igamije kuzigama ubutaka no guteza imbere imiturire igezweho

October 7, 2025 Protais NGABOYABAHIZI
Musanze: Imurikagurisha ryerekanye agashya k’imodoka z’ikigo Car Car BABA zibungabunga ibidukikije
AmakuruUbukungu

Musanze: Imurikagurisha ryerekanye agashya k’imodoka z’ikigo Car Car BABA zibungabunga ibidukikije

August 23, 2025 Protais NGABOYABAHIZI
Amajyaruguru: Biteze byinshi ku imurikagurisha rizabera i Musanze
AmakuruUbukungu

Amajyaruguru: Biteze byinshi ku imurikagurisha rizabera i Musanze

August 5, 2025 Protais NGABOYABAHIZI

Ibyiciro by’amakuru tubagezaho

  • Amakuru
    • Amatangazo
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Uburezi
  • Ubuhinzi
  • Imikino
  • Imyidagaduro

Duhamagare wamamaze

Abo turibo

Rwandayacu

Nyura hano usome amakuru

  • Amakuru
    • Amatangazo
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Uburezi
  • Ubuhinzi
  • Imikino
  • Imyidagaduro

Amakuru mashya

  • Musanze: Abanyeshuri bo kuri Wisdom School bahaye inkunga abarwariye mu bitaro bya Ruhengeli
  • Musanze:Abagore bahuguwe ku kubungabunga ibidukikije
  • Musanze: Uruganda rwa Winnaz rumaze imyaka 10 rutunganya ibirayi, rwahinduye ubuzima bw’abaturage

FaduHost

Rwandayacu ni ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyandika amakuru yizwe mu Kinyarwanda.

Copyright © 2025 Rwandayacu. All rights reserved. Powered by Teradig LTD.