Amakuru

Iburasirazuba:Psaume Gashema aratakambira Musenyeri Kayinamura

Yanditswe na Rwandayacu.com

Psaume Gashema wahoze ari umukozi wa Compassion Intenanational , akirukanwa ku kazi yari yarahawe na Eglise Methodiste Libre mu Rwanda,akaba asaba Musenyeri Kayinamura Samuel, Umuyobozi w’iri torero kumufasha kwikura mu bibazo by’uruhuri arimo kubera ubushomeri.

Gashema avuga ko yakuwe ku kazi mu bintu by’akarengane ku buryo we yumva yakorewe ihohoterwa

Yagize ati: “Nagize ikibazo kuko nari umukozi wa Methodiste Libre nkora muri Compassion International , ndavuga ko nakoreraga Methodiste Libre kuko ni yo ishaka abakozi , ubundi Compassion yo ni umufatanyabikorwa , nari umukozi rero Ushinzwe ubuzima n’iterambere mu mushinga RWA 178,uterwa inkunga  na Compassion, ariko kugeza ubu mbayeho nabi nyuma y’aho banyirukaniye ku kazi bikozwe na  PF Eric Muganirizi”.

Gashema avuga ko yaguye mu matsa y’abacunze nabi umutungo wa Compassion bikaza kumuviramo kwirukanea none umuryango we ukaba ubayeho nabi utunzwe no kurara aho bwije muri rusange asigaye abungana akarago

Yagize ati: “Nzi neza ko itorero ari umubyeyi, ariko kugeza ubu sinzi uko nabyita ndasaba Nyiricyubahiro Musenyeri Kayinamura Samuel, Ukuriye itorero ryacu Methodiste Libre kumba hafi kugira ngo mve mu karengane kuko narahohotewe kuko aho nakoraga abacungamutungo byagaragaye ko bawucunze nabi biza kumviramo kwirukanwa kandi ntaho mpuriye n’isanduku,ni ikimenyimenyi ni uko njye nirukanwe nyuma y’amezi make bamaze kwirukanwa”.

Gashema Psaume avuga ko abayeho nabi kubera kwirukanwa ku kazi ari nta nteguza.(foto rwandayacu.com).

Gashema ngo nta nzego zo mu itorero Methodiste Libre atiyambaje ariko ngo umwaka ugiye kwihirika nta gisubizo ahabwa

Yagize ati: “ Iki kibazo n’ubwo igihe kizagera nkajya gushaka ubutabera mu nkiko, nabanje kwandikira inzego za Methodiste Libre uhereye kuri Pasteur  kugera kuri Nyiricyubahiro Musenyeri wacu, ariko nta muntu n’umwe wari wamvugisha kuri iki kibazo, mbona rwose naratereranwe”.

Gashema ngo nta hantu na hamwe yigeze abona ikimenyetso kigaragaza ko yagize uruhare muri iryo nyerezwa ryayo mafaranga

Yagize ati: “Nta hantu na hamwe nabonye hagaragaza ko naba naragize uruhare mu  inyerezwa ryamafaranga cyangwa se ngo mbe hari ibaruwa nigeze nandikirwa igaragaza ko mfite amakosa ngo nihanangirizwe ikindi amafaranga abo byagaragaye ko bayanyereje ndakeka kuri ubu yarasubijwe sinzi impamvu rero njye nirukanwa ku kazi”.

Gashema avuga ko yatangajwe no kuba yarasigaye mu kazi akaza kwirukanwa nyuma y’amezi 8

Yagize ati: “Ni gute nari kuba mfite amakosa nkakora mu gihe cy’amezi 8, kugeza n’ubwo bampa Mutation nkajya gukorera mu mushinga RWA 161, ari n’aho banyirukaniye, tekereza ko nahawe ibaruwa inyirukana idasobanura amakosa nakoze mu buryo bugaragara”.

Pastor Deo  Musabyimana ukuriye Paruwase ya Kibungo  avuga ko nawe kuba yarabwiwe ko agomba kwirukana Gashema byabanje kumugora ariko kubera ko we yasezeranye n’Imana ndetse n’abamukuriye mu itorero yahisemo gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe

Yagize ati: “ Njye nageze muri Paruwasi ya Kibungo  muri Mutarama 2024, icyo gihe Psaume we yabaga muri Paruwaseya Mugesera bigeze muri werurwe 2024, bamuha mutation ko nawe aza Kibungo, bihgeze mu kwezi kwa Mata 2024 , mbona ubutumwa kuri Email buvuye muri Compassion bwoherejwe na PF Eric Muganirizi ivuga ko Gashema adakwiye gukomeza kubarwa nk’umukozi ngo kuko yakoze muri Mugesera, kandi ngo abakozeyo barigishije umutungo ku buryo ngo itorero ryishyuye asaga miliyoni 24”.

Pastor Musabyimana akomeza avuga ko ngo yabanje kubihakana ariko ngo uko yagiye ahabwa amabwiriza kandi asanga aturuka ibukuru yahise gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga ngo cyane ko nta bubasha bundi yari agifite atabasha no kumuhemba

Yagize ati: “ Njye nabanje gushidikanya kuko urumva niba koko hari bamwe mu bakozi bakekwagaho gucunga nabi umutungo bakaza kubihanirwa Psaume we agakomeza gukora ndetse ahagarariye umushinga mu gihe cy’amezi 3, Eric Muganirizi agahitamokumwirukana njye nta kindi nari kongeraho nahisemo kumuhagarika mu gihe , abadukuriye dutegereje ko babona umuti w’iki kibazo, rwose uyu mukozi wari ushinzwe ubuzima bw’abana muri Paruwase nkuriye kuva yirukanwe ariwe Psaume nanjye byangaragarije icyuho, njye uburyo yirukanywemo kugeze ubu sindabusobanukirwa”.

Umuyobozi wa Conference ya Ngoma Pastor Nsengiyumva Felicien  we avuga ko ngo hari aho byagaragaye ko abakozi b’umushinga babikuzaga amafaranga kandi ntihagaragare icyo amafaranga yakoreshejwe , ngo icyo gihe habanje kwirukanwamo abakozi bake Gashema we arasigara gusa ngo ku kibazo afite bagiye kukiganiraho na Gashema abe yafashwa gukomeza kubaho

Yagize ati: “Kugeza ubu umushinga warahagaze kugira ngo harebwe uburyo amafaranga yakoreshwe cyane ko na Gashema bigaragara ko hari amafaranga amukekwaho ariko ntagaragaze uburyo yagiye akoreshwa , ku bijyanye n’imibereho ye tugiye kumwegera kandi twiyemeje kumuha ubutabera no gukurikirana koko uburyo yaba yararenganye”.

Umunyamakuru wa Rwandayacu. Com hashize igihe cy’ukwezi agerageza kuvugisha Musenyeri Kayinamura Samuel, Ukuriye itorero ryacu Methodiste Libre  u Rwanda, ku murongo wa telefone igacamo ariko ntayifate, hagamijwe kugira ngo humvikane igitekerezo cye kuri iyi ngingo.