Gicumbi:Abagana ikigo nderabuzima cya Musenyi bavuga ko inzu babyari mu nzu yatobaguritse amabati
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Ababyeyi bajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Musenyi giherereye mu murenge wa Mutete , Akarere ka Gicumbi, bavuga ko inzu babyariramo (maternite) mu bihe by’imvura banyagirwa kubera ko ngo amabati ava.
Aba babyeyi kimwe n’aba babaherekeje kubyara bavuga ko imvura ibasanga mu byumba, bakaba bafite impungenge ko bikomeje gutyo byazagira ingaruka ju bana n’abayeyi baza kuhabyarira hatagize igikorwa.
Mukankundiye Daphrose ni umwe mu byeyi bahabyariye mu kwezi kwa Nzeri 2024
Yagize ati: “Nageze ku bitaro sa sita njya mu cyuma cy’ababyeyi, imvura itangira kugwa sa kumi, ariko ndakubwiye byarinibintu bikomeye, ibitonyanga bikugwaho, inda ikurya, maze kubyara na bwo kubera nyine iyo mvura imbeho imbera yo byari ibintu bikaze, iki kibazo numva inzego bireba rwose zagikemura iyi nzu y’ababyeyi ikavugurwa cyangwa se igasanwa, kuko kubera ubukonje hari n’utundi dusimba tuzamo nk’imibu inshishi n’ibindi”.
Ibitonyanga bisanga ababyeyi ku bitanda
Umwe mu bari baherekeje umubyeyi kuri iki kigo nderabuzima Nyiramwiza Joseline avuga ko mu bihe by’imvura nyinshi impinja zishobora kuhatakariza ubuzima
Yagize ati: “ Impinja buriya uziko aba aria bantu badakomeye kuko baba bataramenyera n’ikirere cyo ku isi ubukonje rero n’imvura bishobora gukubita ibiryamirwa byabo bakarwara imisonga , ku buryo nko mu nmvura y’Ukuboza cyangwa se Mata hano hajya hagaragara abana n’ababyeyi barwaye imisonga”.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko biganyira kujya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Musenyi bagahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Byumba nk’uko Sezibera Aimable wo mu murenge wa Mutete abivuga
Yagize ati: “ Uziko ababyeyi na twe abagabo tutacyumva neza kuza kubyarira hano kuko tuba dutinya biriya byumba byo ku kigo nderabuzima cya Mutete, ahubwo tugahitamo kujyana ababyeyi bacu ku bitaro bya Byumba,iyo umugore asigaje nk’umunsi umwe uhita umunyarukana n’imodoka nyuma yo kumutegera akaba yiryamiye ku bitaro aho azabyara adatekereza kwicwa n’imbeho cyangwa se imvura”.
Kuri iki kibazo cyo kuba ababyeyi banyagirwa , Ubuyobozi bw’akaerere ka Gicumbi buvuga ko na bwo bukimenye muri iyi minsi ariko ko bagiye kugishakira ibisubizo nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Parfaite abivuga
Yagize ati: “ Kiriya kibazo natwe nk’ubuyobozi tukimenye vuba ariko muri iyi minsi tugiye kugishakira igisubizo kandi n’ubushobozi burahari, nkaba nasaba abagana kiriya kigo nderabuzima cya Musenyi gutegereza kandi bakomeze kwirinda kubyarira mu ngo kuko bahuriramo n’ibibazo ari umubyeyi n’umwana”.
Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ababyeyi bakipimisha inshuro zabugenewe, kandi bagakomeza kugira isuku ku mubiri , aho batuye ndetse no kubiribwa.