Amakuru

Gicumbi: Urubyiruko rwibumbiye  FPR Inkotanyi  mu ntara y’Amajyaruguru rworoje  urwo mu murenge wa Rutare ingurube

 

 

Yandiswe na Chief Editor.

 

Komite y’urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rushamikiye  ku muryango FPR Inkotanyi ku ntara y’Amajyaruguru , rworoje urwo mu murenge wa Rutare, akarere ka Gicumbi, ingurube zigera kuri 11, mu rwego rwo kurufasha kwihangira umurimo rwikura mu bukene,hirindwa  n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.Abazihawe na bo biyemeje kuzibyaza umusaruro no kuzoroza bagenzi babo.

Niyigena Vestine ni umwe mu borojwe ingurube atuye mu Kagari ka wa Kigabiro ni umwe mu borojwe ingurube, avuga ko nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye yabuze akazi , ariko kuri ubu ngo kubera ko yahingaga imboga akaba agiye kubona ifumbire bigiye gutuma akomeza kwiteza imbere.

Yagize ati: “ Rwose nyuma yo kurangiza amashuri nakoze imirimo yo mu rugo, ndambiwe shaka akazi ahantu hose ndaheba , mpitamo gukora ubuhinzi bw’imboga, ifumbiri nayihuriragaho n’ababyeyi ubundi nkayibura, ariko ubwo mbonye iyi ngurube ngiye kwigenga ku ifumbire yanjye , njye nyifumbiza umusaruro wiyongere,  ikindi ni uko ibi bigiye kujya bimfata bimbuze guta umwanya ngo ngiye gutembera, nari na byo byanamviramo kwiyandarika , nzayifata neza inyungukire kandi nzoroza na bagenzi banjye kuko ingurube nanone yunguka vuba”.

Marie  Golette Nirere ni  Vice -Chairman wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru , avuga ko iyi gahunda yo koroza uru rubyiruko ari imwe mu ntego z’igihugu cy’u Rwanda mu kwihesha agaciro.

Yagize ati: “ Izi ngurube twahaye uru rubyiruko ni uburyo bwo kurutoza gukora rwihesha agaciro , bazakuraho ifumbire, zibahe amafaranga, ndabasaba rero ko bazifata neza zikazagera no ku bandi bagenzi babo , nibahugira kuri izi ngurube bizabarinda gukomeza kwishora mu biyobyabwenge kuko burya umuntu ajya mu ngeso mbi yabuze akazi”.

Urubyiruko rushamikiye mu rugaga rwa FPR Inkotanyi ku ntara y’Amajyaruguru rwacinye akadiho rugeze i Rutare

Robert Byiringiringiro Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rwibumbiye muri FPR Inkotanyi, avuga ko iki gikorwa cyo koroza ingurube mu rwego rwo kubyaza umusaruro ,amahoro bakesha urubyiruko rwari mu ngabo zahoze ari iza FPR Inotanyi.

Yagize ati: “ Duhaye urubyiruko rwo mu murenge wa Rutare zigera kuri 11, kugira ngo bakomeze biteze imbere bashingiye ku mahoro dufite, urugamba rwo guharanira amahoro ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari urubyiruko zabohoye uru Rwanda, ubu turi mu gihugu kiza rwose kizira amakimbirane , aha rero biradusaba gukora cyane kuko urugamba rusigaye ni urwo kurwanya ubukene, niborore izi ngurube bazikureho amafaranga, kugeza ubwo tuzagera ku nganda zitunganya ibizikomokaho, nibaze tubyaze umusaruro aya mahoro dufite , kuko kugira ngo tube twiteza imbere uyu munsi, twiga neza nk’urubyiruko ni uko hari aho dukomora aya mahoro , hari urubyiruko rwitanze rumwe ruhasiga ubuzima;ikindi ndabasaba ko bakomeza kuzifata neza kugira ngo zizagere kuri benshi”.

Biteganijwe ko iki gikorwa kizakomeza kikagera no ku rundi rubyiruko rwo mu tundi turere, tugize intara y’Amajyaruguru, aho bazatanga ingurube zigera kuri 29,  zikazatwara amafaranga agera ku 915.500 y’u Rwanda.