Amakuru

Gicumbi: Kaniga kutagira imihanda biha icyuho abamamyi mu gihe cy’isarura

 

Yanditswe na Eliab Mugabo

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga , akarere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abamamyi babubikaho urusyo  mu gihe baza kugura imyaka bakoresheje ingemeri mu gihe cy’isarura , ibi ngo bikaba biterwa no kuba nta mihanda.Ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga buvuga ko iki kibazo buri kugishakira umuti.

Bandihehi Jean Baptiste  ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga ,

Yagize ati : «  Kubera ingendo ndende dukora bitewe no kutagira imihanda hano, iyo twejeje imyaka abamamyi ni bo baza bakatwubikaho urusyo, nta minzani bazana ahubwo bazana ingemeri zimwe zingana n’ibitebo, ibi rero bituma dukorera mu gihombo  aho kugira ngo dukomeze kwiteza imbere mu buhinzi bwa kinyamwuga, twifuza ko twahabwa imihanda, kugira ngo imodoka zijye ziza hano gutwara umusaruro wacu kuko dukora amasaha atatu kugira ngo tugere ku isoko rya rushaki ».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga Bangirana Jean Marie Vianney na we ashimangira ko abaturiye umurene wa Kaniga koko bafite ikibazo cyo kugeza umusaruro wabo ku isoko, ariko ko biteganijwe ko bagiye kubakirwa isoko.

Yagize ati : «  Ni byo koko mu murenge wa Kaniga, nko mu kagari ka Gatoma beza cyane cyane ibishyimbo, ariko nta soko kimwe n’imihanda yabafasha  mkugeza umusaruro wabo ku isoko, ibi bituma rero n’abamamyi babubikaho urusyo,ubu rero twarangije kuganira n’akarere , biteganijweko  rizubakwa mu mudugudu wa Kamabare muri aka kagari ka Gatoma.Ikindi ni uko abaturage badakwiye kwemera ko abamamyi babahenda , ahubwo bakwiye kwibumbira mu makperative mu rwego rwo kurengera umusaruro wabo ».

Umurenge wa Kaniga n i umwe mu igize Gicumbi yeramo ingano , amasaka, ibirayi n’ibigori bakaba rero ngo babonye isoko hafi yabo byatuma biteza imbere.