Amakuru

Gicumbi: Akagari ka Bugomba SEDO arashinjwa kurya amafaranga ya mitiweli

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Bugomba , Umurenge wa Kaniga , Akarere ka Gicumbi barashinja Umukozi w’Akagari ushinzwe iterambere (SEDO) Benegusenga Gilbert kuba baramuhaye amafara y’ubwisungane ngoi abashyire muri sisiteme akayikoreshereza ibye none ngo bakaba baramuburiye irengero.

Aba baturage bamwe bavuga ko bamuhaye amafaranga ya mitiweli guhera muri Kamena 2024 ngo ubu barimo kurwara bagera kwa muganga bagasanga nta bwisungane batanze, bigatuma bavurwa 100% birimo kubateza igihombo gikomeye.

Twenemigisha  Byarugaba James wo muri aka kagari ati: “Mperuka ntanga amafaranga ibihumbi 18 byo mu bwisungane mu kwivuza nyaha SEDO  Benegusenga, kuko ni we muntu twabonaga ukwiye kwizerwa nk’umuyobozi wacu njye ntabwo iby’ikoranabuhanga mbizi namuhaye amafaranga n’amazina y’abagize umuryango wanjye nk’uko bisanzwe , ariko natangajwe n’uko umwana wanjye wiga  mu mashuri yisumbuye yampamagaye ambwira ko atabasha kwivuza ngo nta mitiweli, rwose  iki kibazo nta n’ubwo ari njyewe ugifte njyenyine turi benshi”.

Mugisha Enock yagize ati: “Ubu umugore wanjye ari hafi yo kubyara ariko ubu niteguye kuzagurisha ikimasa cyanjye kuko ntabwo nizera ko SEDO azaba yabonetse ngo atwishyure amafaranga ya mitiweli twamuhaye, ibi nanjye nabimenye ko nta bwisungane nicaye nzi ko natanze butigeze bubaho uyu mwaka ari uko umugore wanjye agiye kwipimisha inda, uyu Muyobozi wacu agiye kudushyira mu bihombo byinshi kandi tutiteguye, bamwe barimo kurembera mu ngo”.

Imvaho  Nshya yagerageje guhamagara inshuro nyinshi uyu SEDO Benegusenga kugira ngo yumve icyo nawe abivugaho maze telefone ye bigaragara ko itari ku murongo, gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kaniga Ndizihiwe Cyliac avuga ko byaba biterwa n’iyoboranzira, kubera ko ngo muri iyi minsi ari iwabo kuko ngo yagiye arwaye.

Yagize ati: “SEDO ararwaye yagiye kwivuza ikibazo cyo kuba hari abaturage bamuhaye amafaranga y’ubwisungane ngo abafashe kuyashyira muri sisiteme , ariko kuri ubu ntabwo bisanzemo , turamutegereje ngo tumuganirize ari nako dukomeza gukusanya imibare y’abaturage baba baramuhaye ayo mafaranga, gusa mu gihe dutegereje ko nawe yoroherwa akaza kutubwira kuri iki kibazo, urwara ntarembere mu rugo ashakishe ubundi buryi yivuze, turimo kubikurikirana”.

Kubeza ubu mu kagari ka Bugomba imibare igaragaza ko abagera kuri 15, aribo bamaze gutanga amakuru kwa Gitifu Ndizihiwe bavuga ko baririwe amafaranga y’ubwisungane.