Gakenke:Abiga kuri GS Murambi ya II , aho kwiga bamara igihe kinini ku mugezi
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Murambi ya 2,ruherereye mu murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, bavuga ko abana babo iyo bageze ku ishuri aho gusubira mu masomo boherezwa kuvoma amazi arakoreshwa mu kigo bategura indyo yabo cyangwa se iyi ndi mirimo nk’isuku n’ibindi.
Aba babyeyi bavuga ko ibi bintu bibangamira umwana umwana kuko ntabwo yakwiga neza mu gihe aba ananiwe nk’uko Hishamunda Joseph abivuga
Yagize ati: “Abana bacu bamaze igihe bagera ku ishuri aho kwiga bakirirwa mu misozi bavoma, ibi bituma batiga neza tekereza niba amasomo atangira sa tatu, ugahitira ku mugezi azavayo nka sasita, ubwo azaba yize mbere ya sasita se? iki kibazo cyokohereza abana bacu ku mugezikiradukomereye kuko nta musaruro biduha; dusanga twararuhiye ubusa tubohereza ku ishuri bakirirwa ku ivomo ”.
Mukamana Odile we asanga umwana atahira gusiragira mu nzira gusa kuko ngo hari abazamuka imiszi bajya kwiga nbagera yo bakongera kuyimanuka bajya kuvoma , bamwe ndetse ngo baka bikorezwa amajerekani badashobora nk’uko abivuga
Yagize ati: “Dutuye mu misozi miremire, hari ubwo bamwe baba babyukiye ku mugezi bagera ku ishuri bagasubirayo ubwo umwana aba yananiwe ntiyakwiga ngo abifate, ikindi hari n’abarenga imikingo kwa kundi abana bagenda babyiganira mu kayira k’agasibangira namwe inzira zijya mu kabande murazizi, Leta niyohereze amazi kuri kiriya kigo bitari ibyo abana bacu nta masomo bazatsinda mu bizamini byose”.
Umwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya tewahaye izina rya Mahoro yagize ati “Ntabwo twiga neza muri rusange, ubundi tuzinduka tuje kugira ngo dusubire mu masomo ariko ntibikunda kuko duhitira ko tujya kuvoma na bwo mu mibande ya kure, tuza twananiwe hari n’abahita basinzirira mu ishuri nibazane yenda ibigega hano ku ishuri bijye bifata amazi n’aho igihe kinini tukimarira ku mugezi no mu nzira”.
Bamwe mu baturage bakoresha ivomo bahuriraho n’aba banyeshuri, bavuga ko bibabangamira kuko ngo iyo abanyeshuri bageze ku mugezi ntawongera kuvoma atari umunyeshuri nk’uko Mukandemezo Jeanne d’Arc abivuga
Yagize ati: “ Tekereza nk’abana 100 baje ku mugezi wazahava ryari ,hari ubwo bagera ku mugezi bakateza akavuyo ikaba inkomati, uretse nabo kuba batiga neza natwe bidukururira amakimbirane ndetse tukanahirirwa natwe, urumva ko ingaruka zikiri nyinshi hano kuri twe ndetse na kiriya kigo”.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine , avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kandi ko kohereza abana kuvoma mu gihe cy’amashuri bidakwiye, kandi ko agiye gukurikirana iki kibazo
Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo nari nyafite , abana bajya kwiga aho kugira ngo bige bakanza kujya kubavomesha? birashoka ko ari uburyo nyine bashatse bwo gukemura ikibazo ariko ibi ntabwo aribyo, umwana yavuye iwabo mu gice kitagira amazi avuye kuvoma nagera ku ishuri yongere asubire kuvoma koko, ibigo bigera kuri 19 byabaruwe bitagira amazi ariko ibigera kuri 3 ku bufatanye n’abaterankunga harimo kiubakwa imiyoboro ijyanayo amazi tuzareba na GS Murambi ya 2 ko nayo yazabona amazi”.
Akarere ka Gakenke habarurwa ibigo 155 by’amashuri ibigera kuri 19 nta mazi bigira gusa biteganijwe ko mu minsi iri mbere bizaba byagezemo amazi.