Amakuru

Gakenke:Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi basabwe kwegera abaturage

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bo mu karere ka Gakenke basozaga umwiherero  w’iminsi itatu ugamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi harebwa imikorere n’imikoranire mu Kerere.Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime Francois, yabasabye kuva mu biro bakegera abaturage.

Yagize ati: “Mu nama y’umushyikirano ya 17, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yadusabye kugendera ku mu vuduko tugana ku iterambere kubera ko gahunda zisabwa umuturage kugira ngo azigereho , agomba kuba yabonye ibiribwa, kugira ngo abigereho rero nanone dukwiye kumufasha kwibumbira mu makoperative, ibi kandi tuzabigeraho binyuze mu bukanguramba bwo muri Twigire Muhinzi, ndabasaba abakozi bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi kwirinda  gutekinika, kandi bakagira imikoranire myiza , aho bikomeye akarere kakabaha inkunga, ikindi ntibikwiye ko abahinzi bakomeza gukora ubuhinzi mu kajagari”.

Muri uyu mwiherero ubuyobozi bwasabye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kuva mu biro bakegera umuturage

Niyonsenga akomeza avuga  ko  buri wese witabiriye  uyu mwiherero afite inshingano zoguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kandi agashyira imbaraga  cyane mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Umwe mu baturage bo  mu murenge wa Nemba akarere ka Gakenke, avuga ko kubona umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi ari imbonekarimwe.

Yagize ati: “ Nk’ubu nkanjye uretse ko nshatse Agronome najya ku murenge, ariko nkubwije ukuri ko tubabona mu gihe cy’itangira ry’igihembwe cy’ihinga, Veterineri ukamubona mu itangira ry’icyumweru cya Girinka, cyangwa se haje umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru, Sedo ku kagari nawe aza yirebera mitiweli gusa , ku buryo utamubwira ngo inka irarwaye, ubu iwacu gahunda y’inama z’aborozi tuzumva ku mirene iyo kuki bataza ngo batwegere no mu midugudu, twifuza rero ko akarere kajya kaborohereza ingendo bakatugeraho buri gihe”.

Umukozi ushibzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Muhondo, Hitayezu Emmanuel, avuga ko uyu mwiherero watumye bikubita agashyi mu mikorere yabo.

Yagize ati: “ Uyu mwiherero watwongereye ingufu mu gukora, iki kandi ni ikimenyetso ko n’ubuyobozi bwacu buha agaciro umurimo dukora , kuko iminsi tumaze hano byasabye ingengo y’imari, twasanze rero hari aho dukwiye kwisubiraho, tukegera umuhinzi n’umworozi tutitaye ko n’akarere kacu gafite imisozi miremire, twiyemeje ko tugiye kubigisha ko bakwiye gukora ubuhinzi cyangwa se ubworozi butari bwa bundi bwa buke ndamuke, ahubwo bakabikora bagamije kwiteza imbere bakabona ibibatunga ndetse n’amafaranga”.

Hitayezu yongera ko ngo bajyaga batanga serivise bakumva ko babikoze neza ariko ngo hari aho basobwaga ntibabikore uko bikwiye.

Yagize ati: “ Hari ubwo twajyaga mu nama z’abaturage nko mu mugoroba w’ababyeyi, tugatanga ibiganiro tukumva ko byagenze neza , ariko nyuma y’ibiganiro twahawe , tugiye kujya tugera ku nzu ku yindi, umurima kuwundi, kandi tubashishikarize kwibumbira mu makoperative, kugira ngo biteze imbere kandi ibi ni bimwe mu bizatuma n’ibigo by’imari bibaha serivise nko kubirebana n’inguzanyo bagamije kwiteza imbere”.

Abakozi ba Gakenke bafite aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi biyemeje guhuriza imbaraga zabo  kugira ngo bazamure umuturage.

Akarere ka Gakenke kagizwe n’imirenge 19, aho muri buri murenge usanga hari igihingwa kihera by’umwihariko, ubuyobozi bukaba bubashishikariza guhinga igigihingwa  kijyanye n’ubutaka bw’aho ariko bagamije kwiteza imbere.