Gakenke:Abagabo bahinduye imyumvire mu kuboneza urubyaro, bibahindurura imibereho
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bizwi nka Vasectomy mu ndimi z’amahanga, bavuga ko nyuma yo guhindura imyumvire byatumye bahindura imibanire n’abagore babo ndetse biteza imbere.
Aba bagabo bavuga ko bari bazi ko kubioneza urubyaro ari iby’abagore babo gusa, ariko ngo nyuma yo kwigishwa ko n’umugabo ashobora kuboneza urubyaro kandi ntibimugireho ingaruka bahisemo kwitabirira iyi gahunda kandi ngo basanze nta ngaruka, bagashishikariza bagenzi babo kwitabirira iyi gahunda.
Sinzabakwira Jean Luc wo mu murenge wa Nemba ashimangira ko kuboneza urubyaro ku bagabo ari ingenzi
Yagize ati: “Hari ubwo umgore wanjye yafataga imiti yo kuboneza urubyaro rimwe na rimwe nkabona agorwa , ikindi njyewe bambwiraga ko kubineza urubyaro ku bagabo ngo umuntu amera nk’ikimasa bamaze gukona ntiyongere gutekereza umugore ariko narabikoze ubu tumeze neza kuko naringanije urubyaro burundu , kuko nari maze kugeza abana 5 kandi ntafite ubushobozi bwo kubaha ibibatunga bihagaje”.
Hakuzimana Eraste wo mu murenge wa Gakenke we avuga ko ngo batari baboneza urubyaro dore ko bari bageze mu bana 4 bigatuma amakimbirane iwabo ari urudaca ngo nyuma y’aho abonereje urubyaro umutekano waragarutse
Yagize ati: “Abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu kuboneza urubyaro ndetse no kuzana amahoro iwanjye kuko umugire wanjye ari mu bari barananiwe na gahunda yo kuringaniza urubyaro byakubitiraho imyumvire ya kirokore akumvadukwiye kubyara abo tudashoboye, twahoranaga amahane, kuko ntiyari akibasha kunyitaho ndetse n’abana atababashije, nahisemo kuboneza urubyaro mu mwaka wa 2020”.
Akomeza avuga ko habaye impinduka kandi bariho mu mudendezo nk’abashakanye
Yagize ati “: none tumaze kugura inka twujuje n’inzu mu mujyi wa Gakenke kuko umugore yabonye umwanya wo gukora nanjye nkora ntuje, kandi ku bijyanye n’imiboinano mpuzabitsina nta kibazo bimeze bimeze neza abibwira ko twagiye kuba inkone baribeshya cyane, ubu naboneje urubyaro burundu kandi mbona abana bacu kuri ubu babayeho neza tekereza kubyara undi mwana uwo akurikira amaze umwaka 1?”
Mukamwezi Didacienne ni umwe mu bagore abagabo babo baboneje urubyaro avuga ko ngo kuboneza urubyaro ku bagabo ari ingenzi kandi ko ngo bitabangamira abashakanye ku bijyanye n’imibinano mpuzabitsina
Yagize ati: “Nanjye nari nzi ko umugabo wanjye najya kubineza urubyaro mu buriri bitaziongera gukunda, ariko ubu dukora imibonano mu bwisanzure, ntabwo umugabo akindeba ngo yumve anyanze kubera ko ntiyitagaho nita ku bana, ntabwo najyaga gushabikira urugo, ubu njya kurangura za Kigali nkacuruza, umugabo nawe acururiza Gicumbi tugahurira mu rugo twese tumeze neza abana nab o ubu barasobanutse, twateye imbere ugereranije ni uko twateranaga amagambo avuga ngo ni njye bireba kuringaniza urubyaro”.
Uyu mubyeyi akomeza asaba abagore bagenzi be gushishikariza abagabo babo kuboneza urubyaro ngo kuko ari imwe mu nkingi y’iterambere ry’umuryango
Yagize ati: “Ubu nanjye natanga ubuhamya kuri bagenzi banjye mbasaba ko aho kugira ngo bahore mu makimbirane kubera ko babyara abo badashoboye bakaba umutwaro kuri bo ndetse na Leta, umugabo yajya kubineza urubyaro kuko ntibikuraho umunezero w’abashakanye”.
Dr.Uwimana Aline ,Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, yifuza ko bamwe mu baturage bakwiye kwirinda ibihuha ku bijyanye no kubineza urubyaro ku bagabo, kuko ngo kuboneza urubyaro bireba buri wese mu bashakanye kuri gahunda nziza y’imibereho yabo n’abo babyaye
Yagize ati: “
Yagize ati” Bikunze kugaragara ko muri gahunda zo kuboneza urubyaro havugwamo ibihuha, ariko turabamara impungenge ntacyo bitwara, kuba umwe yakoresha uburyo runaka bukamugora ntibivuze ko atabuhindura cyangwa undi nawe yumve ko nawe atabushobora,
Ati : Ntabwo ari ikibazo kandi siko biri, kandi ubu buryo bureba n’abagabo niba umufasha wawe bimugora umugabo yamwunganira, ndetse bakicara bakaganira ku bana bazabyara bashoboye kurera, ni ho bazahera nyine biteza imbere kandi babane mu mahoro”.
Akarere ka Gakenke muri rusange imibare igaragaza ko kubineza urubyaro biri ku gipimo cya 67%, umubare munini ni uw’abagore , ariko kubera imyumvire y’abagabo baho igenda izamuka iyi mibare nayo izazamuka kuko bamaze kubona neza ko kutaboneza urubyaro bitera izindi ngorane bikadindiza iterambere.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ku isi OMS rigaragaza ko mu ntego yayo muri gahunda zo kuboneza urubyaro ku batuye isi, uzaba ugeze kuri 60% muri 2030, mu gihe mu Rwanda abitabiriye iyi gahunda bamaze kugera kuri 64%.