Gakenke:Ababyeyi basaba urubyiruko gushora imari mu buhinzi bwa kawa
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ababyeyi bo mu karere ka Gakenke basaba abana babo cyane urubyiruko gushora imari mu buhinzi bwa Kawa, ngo kuko ari kimwe mu bizamura iterambere ry’umuhinzi ndetse bagahorana amafaranga ku mufuka .Ibi urubyiruko kandi rubishishikarizwa n’ubuyobozi bw’akarere
Bamwe mu bageze mu zabukuru bashoye imari mu buhinzi bwa kawa bavuga ko byatumye bajijuka kandi bakiteza imbere nk’uko Twahirwa Alain, umuhinzi wa kawa wo mu Murenge wa Coko, ufite imyaka 63 abivuga
Yagize ati: “ Natangiye guhinga kawa mu mwaka wa 1984 , nkubwira ko iwacu hari imirima mike nayo iri mu manga nahisemo kuyitera kawa nshingiyue ko hari abo nabinaga izamura natangiriye ku biti 200 bya kawa ubu ngeze ku biti ibihumbi bitatu, mfite inka zitari munsi uya miliyone 3, nubatsemo inzu nziza , ubu ntiriwe ndondora mfite nibura umutungo ufatika uteri munsi ya miliyoni 15,kandi kawa yaranjijuje cyane kuko ubu maze kumenya gukorana n’amabanki nta muntu ufite kawa ubura ifaranga , ahubwo urubyiruko rwo rukomeza gushora imaei mu bucuruzi bakabura igishoro bafite ubutaka nyamara kawa ibifite byose, kuko aba banjye 4 barangije kaminuza ku mafaranga ya kawa”.
Ababyeyi bo muri Gakenke batoza abana babo gukunda kawa bashoramo imari aha ni mu murenge wa Coko(foto Ngaboyabahizi Protais)
Umwe mu bahinzi ba Kawa Straton Nizeyimana, akaba by’umwihariko ari urubyiruko avuga ko abakuze ibyo bavuga ari ukuri.
Yagize ati: “ Njyewe natangiye guhinga kawa mpereye ku biti 50, mpereye ku itarasi ntoya nahawe n’umubyeyi, buhoro buhoro ngenda nshora imari no mu bitumbwe, uhereye mu mewaka wa 2011, ubu maze kwigurira ikibanza n’ishyamba bifite agaciro k’amafaranga atari mu nsi ya miliyoni enye, kandi kuri konti yanjye ntabwo habura ifaranga , nkimara kurangiza amashuri yisumbuye nari nziko nta kazi nzabona , ariko kawa yarakampaye , ubu umwaka utaha ndatangira kaminuza mu by’ubuhinzi ariko cyane numva nakurikira ibijyanye n’ubuhinzi bwa kawa, ubu noneho navuye kuri bya biti 50 ngeze kuri 880 nihingiye byanjye kandi bwite”.
Ibi bishimangirwa na Ingabire Clementine wo mu murenge wa Gakenke nk’uko yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati:”kuva najya mu buhinzi bwa kawa maze kwiteza imbere kuburyo bugaragara , maze kwigurira ingurube zanjye 4 , urabona ko njya muri saro nkisukisha ntateze amaboko, nambaye neza ubu iyi Smartphone nayikuye mububinzi bwa Kawa mbese niteje imbere , ndasaba urubyiruko rero gukura amaboko mumufuka rugakora kuko arirwo mbaraga z’igihugu , urubyiruko niruhinge Kawa ifite amafaranga menshi, aho kugira ngo tubiharire ababyeyi bacu gusa kuko nabo batangiye ubu buhinzi bagifite imbaraga”.
Ikawa iyo yitaweho izanira amafaranga abayihinga
Umuyobozi wa karere ka Gakenke w’ungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois ,nawe ashimangira ko ikawa yo mu karere ka Gakenke n’ahandi zifite hejuru y’imyaka 30 bityo ngo akaba ariyo mpamvu asaba urubyiruko kwita kuri Kawa cyane ko bikomeje guharirwa abakuru kawa yazacika
Yagize ati:” Turashaka guhindura imyumvire iba mu bantu aho bumvaga ko ikawa igomba guhingwa n’abakuze gusa, urubyiruko narwo rukumva ko ruzakora ibindi ariko ntiruhinge kawa , urabona Kawa ni ubukungu dufite muri Gakenke ningombwa rero ko abantu bahindura iyo myumvire ubundi bakitabira guhinga kawa nicyo twasabye urubyiruko ruhagarariye abandi kugira ngo nibagera muirenge baturutsemo bazabasangize ibyo bigiye ahangaha.
Niyonsenga Umuyobozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu nama agirana n’abahinzi ba kawa ashishikariza urubyiruko guhinga kawa
Kugeza ubu mu karere ka Gakenke habarurwa hegitari zisaga ibihumbi bine n’ibiti bya kawa bisaga miliyoni 6.