Amakuru

Gakenke : Ibitaro bya Nemba byatewe inkunga muri gahunda y’ubuvuzi bw’amaso binoza serivise

Yanditswe na Setora Janvier.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba biherereye mu karere ka Gakenke buratangaza ko bugiye  kurushaho gutanga serivisi nziza ku bijyanye n’uburwayi bw’amaso.

Ibi bwabitangaje ubwo bwahabwaga inkunga y’ibikoresho nkenerwa mu buvuzi bw’amaso, ndetse no kwagura icyumba gisuzumirwamo hakanavurirwa uburwayi bw’amaso.

Ubusanzwe Serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Nemba yatangwaga ariko igatangirwa ahantu hato cyane kandi nta n’ibikoresho nkenerwa bihari bihagije. Ariko ku bufatanye n’umuryango One Sight haguwe icyumba gisuzumirwamo ndetse kikanavurirwamo uburwayi bw’amaso.

Uretse kwagura iki cyumba kandi iyi serivisi yongerewe n’ibikoresho ku buryo ngo kuva ubu bagiye kujya batanga serivisi nziza kurusha uko bayitangaga.

Umuganga mu bitaro bya Nemba Dr.Munyaruguru Faustin , waruhagarariye umuyobozi mukuru w’ibi bitaro , yashimiye One Sight yabateye inkunga yo kwagura ahatangirwa Serivisi y’ubuvuzi bw’amaso bagahabwa n’ibikoresho nkenerwa , bityo yizeza ababagana kuzahabonera serivisi nziza kurusha iyo bahabwaga dore ko ngo buri kwezi bakiraga abarwayi b’amaso bagera kuri 200 buri kwezi none ngo bagiye kurushaho.

Yagize ati “ Kuba tubonye aho gukorera hisanzuye ndetse n’ibikoresho bihagije , bigiye gutuma twongera imbaraga mu kazi kacu , dutanga serivisi nziza kurusha iyo twatangaga ari nayo mpamvu nsaba abantu bose ku menyekanisha iyi serivisi kugira ngo hatazagira umuturage n’umwe uzahazwa n’uburwayi bw’amaso kandi duhari ndetse n’uburwayi twabona tutabushoboye , twakohereza umurwayi ahandi babishoboye ariko byibuze yasuzumwe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke muri iki gikorwa cyo gutaha  ku mugaragaro iki cyumba cyo gutangiramo Serivisi nziza ku burwayi bw’amaso , bwari buhagarariwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abatishoboye Nyirasikubwabo Aurélie wijeje ubufatanye ibitaro na One Sight mu iterambere ry’umuturage.

Yagize ati “Nk’akarere , tubijeje ubufatanye muri byose mu iterambere ry’ abaturage kandi ko tugiye gukora ubukangurambaga ngo abarwayi b’amaso bose bagane iyi serivisi kuko umuturage ntiyatera imbere atabona.”

Uhagarariye umuryango wa One Sight Tuzide Vincent avuga ko gahunda biyemeje igenda igerwaho buhoro buhoro kandi ko bakomeje no mu bindi bitaro. Aha niho yahereye atangariza Rwandayacu.Com ko serivisi nk’iyi yakorewe ibitaro bya Nemba imaze kugera mu bitaro 14 ndetse ko hari n’ibindi bigera kuri 11 bigiye kwegerwa mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima iyi serivisi izagera hose ariko kandi ku bifuza kujya bivuriza amaso kuri Mituelle de Santé, biri kwigwaho ku buryo mu minsi mike bizaba byemewe kwivuriza ku bwishingizi bw’ubuzima.”

Yakomeje abasaba ubuyobozi b’ibitaro gufata neza ibikoresho bahawe babibungabunga kuko bizakenerwa na benshi mu buzima bwabo.

Uwatanze ubuhamya bwa serivisi yahawe mu burwayi bw’amaso Tuyishimire Jean Claude yavuze ko yagannye iyi serivisi atabona baramuvura arakira. Ubu akora imirimo ye nta kibazo afite.

Yagize  ati “ Nagize ikibazo cy’amaso niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza , ndahuma , banzana hano ku bitaro bya Nemba bandandase kubera kutabona. Naravuwe ndakira , ubu ndareba neza ndetse nkora n’imirimo yanjye inteza imbere , mbese nta kibazo mfite.”

Padiri Murindahabi Cassien waruhagarariye Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Vincent , umushumba wa Diyosezi Gatulika  ya Ruhengeri yavuze ko iyi gahunda atari iy’abarwayi gusa ahubwo n’abatari bo bagomba kuyimenya bakanayimenyekanisha kugira ngo abafite ubumuga bw’amaso bavurwe.

Yagize  ati :“ Ijambo ubufatanye tugomba kuriha agaciro kuko n’uwashinze iyi One Sight yashyigikiwe kubera ubufatanye. Bityo , turasaba abaturage kugana iyi serivisi ndetse buri wese akaba intumwa ku bafite uburwayi bw’amaso. Turasaba kandi abaganga gutanga serivisi nziza , gufata neza ibikoresho bahawe kugira ngo   serivisi  nziza yitezwe igerweho.”

 

Gahunda ya “One Sight”cyangwa se “Kubona hamwe” imaze imyaka 31 ivukiye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ko itamaze  igihe  kinini mu Rwanda ngo kuko yatangiye mu mwaka wa 2014 itangirira muri Gambiya ho muri Afurika.