Gakenke: Amabwiriza ajyanye na Ejo Heza akomeje guteza impaka mu matsinda ya Twihaze
Bamwe mu bagize amatsinda azwi ku izina rya Twihaze mu murenge wa Mugunga, akarere ka Gakenke, bagaragaje ko hari ukutumvikana gukomeje kubaho hagati yabo n’ubuyobozi bw’ibanze ku mabwiriza ajyanye no kubaga inka baguze mu matsinda yabo, cyane cyane mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 igatangira uwa 2026.
Abo baturage bavuga ko basobanuriwe ko inka baguze zigomba kubagirwa ku mabagiro yemewe, banasabwa kuzirikana gahunda ya Leta ya Ejo Heza mbere yo kuzibaga. Gusa bamwe muri bo bemeza ko uko ayo mabwiriza yatanzwe byatumye bayafata nk’igitutu, aho bavuga ko byasaga n’aho bashyirwaho amabwiriza abuza gusangira amatungo baguze ku bwabo.
Umwe mu bagize itsinda rya Twihaze yagize ati:
“Twakusanyije amafaranga ku bushake, tugura inka tugamije kuyisangira. Kutubwira ko tutazabaga mu gihe tutatanze Ejo Heza tubibona nk’igitutu, kuko kwizigamira ari uburenganzira, si itegeko.”
Bamwe mu baturage bavuga ko basobanuriwe ko nta tsinda ryemerewe kubaga inka mu gihe buri munyamuryango atatanze umusanzu wa Ejo Heza. Ibi bavuga ko babifata nko kubahatira kwizigamira, mu gihe bemeza ko nta tegeko rihana umuturage utarizigamiye, bityo bakabona ko ari uburyo bwo kubashyiraho igitutu kugira ngo zuzwe intego z’imiyoborere.
Ikindi kibazo abaturage bagaragaza ni kijyanye n’amabwiriza abasaba kujya kubaga ku mabagiro ari kure y’ingo zabo. Bavuga ko mu myaka yashize babagiraga hafi, veterineri akaza gupima inyama, ariko ubu bakaba basabwa kujyana inka ku mabagiro ya kure, bigasaba ingendo ndende, gutega no kongera gushorera amatungo, ibintu bavuga ko bibaremereye mu mibereho yabo.
Umwe mu baturage bo muri Mugunga wahawe izina rya Mbatezinka, yagize ati:“Mbere twabagaga hafi y’ingo, isuku ikubahirizwa. Ubu kujyana inka ku mabagiro ya kure ni ukutugora, bikadutwara amafaranga n’imbaraga nyinshi, none se ko Veterineri yazisuzumiraga hano ntizaribwaga.”
Hari n’abavuga ko ayo mabwiriza yateje impungenge mu matsinda, aho bamwe batangiye gutekereza ko utazaba yaratanze Ejo Heza y’umwaka wa 2026 ashobora kutabona inyama agenewe mu itsinda, ibintu bavuga ko byateza umwuka mubi no kudindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Eugene Uwimana, avuga ko nta muturage wabujijwe gusangira ibye na bagenzi be cyangwa kwizihiza iminsi mikuru. Asobanura ko ubuyobozi bukoresha amahirwe yo gusura amatsinda nka Twihaze mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, ndetse no kubashishikariza kubaga amatungo ku mabagiro yemewe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati:“Abaturage bacu basanzwe bakusanya amafaranga bakagura amatungo bazasangira mu minsi mikuru, kandi nta muntu wabujijwe kwishima. Iyo dusuye ayo matsinda tuba tubaganiriza ku byiza bya gahunda za Leta, tukabashishikariza kubaga ku mabagiro. Nta muntu wabujijwe gutegura ifunguro rye kubera ko hari gahunda atarashyira mu bikorwa, bazasangire ariko nanone bakomeze kwizigamira.”
Kubeza ubu mu murenge wa Mugunga habarurwa amatsinda arenga 80, akora ibikorwa bitandukanye birimo na Twihaze, kandi Ubuyobozi buvuga ko bukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwizigamira no kubaga amatungo hubahirijwe amabwiriza y’isuku, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

