Covidi-19: Mu gihe k’iminsi itatu ikurikiranye Covid-19 ihitanye abanyarwanda bane
Yanditswe na rwandayacu.com
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, ni umunsi wa gatatu mu minsi ikurikiranye yatangajwemo abantu bane bambuwe ubuzima n’icyirezo cya COVID-19.
Ku wa kane tariki 17 Nzeri hatangajwe umugabo w’imyaka 48 y’amavuko wishwe n’icyo cyorezo, ku wa Gatanu hatangazwa abantu babiri barimo umwe w’imyaka 29 n’undi w’imyaka 80 y’amavuko, na ho kuri uyu wa Gatandatu ni Umunyarwandakazi w’imyaka 26 wari utuye i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko COVID-19 itarobanura imyaka nk’uko hari bamwe bafite iyo myumvire, bityo isaba buri wese kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda kuko atabyikorera we ku giti ke ahubwo aba arinze na bagenzi be.
Uyu munsi kandi hatangajwe n’abarwayi bashya 18 batahuwe mu bipimo 2,272 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 65 bakize neza.
Abarwayi bashya barimo 14 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Mujyi wa Kigali, na bane bo mu Karere ka Nyamagabe.
Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,910 bangana na 62% by’abantu 4,689 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.
Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,753 mu barwayi bamaze kuboneka mu bipimo 474,039 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.
Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.
Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.
Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 391.3 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 141.4 bakize n’abandi basaga ibihumbi 33.6 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 30.9 barimo abasaga miriyoni 22.5 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 959.6.