COVID-19: Polisi ikomeje gukangurira abantu kubahiriza amasaha y’ingendo
Yanditswe na rwandayacu.com
U Rwanda rukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda bose gukora ibikorwa byabo mu masaha yagenwe bubahiriza amasaha atemewe gukorwamo ingendo kandi banubahiriza amabwiriza yose bahabwa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri ubwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko hari abantu barenga ku mabwiriza kandi abenshi ni abatubahiriza amasaha mu gihe nyamara buri muntu yakagombye kuba ari iwe mu rugo ndetse hari abatambaye udupfukamunwa.
Yagize ati “Nk ‘uko inama y’abaminisitiri ya tariki ya 26 Kanama iherutse kubitangaho amabwiriza amasaha yo guhagarika ingendo za n’ijoro yavuye ku isaha ya saa tatu iba isaha ya saa moya. Kugeza ubu ingendo zo kuva saa moya z’umugoroba ntabwo zemewe. Byaranagaragaye ko hari n’andi mabwiriza atubahirizwa ariko inzego zitandukanye zirimo gukorana kugira abantu barusheho kuyubahiriza.”
CP Kabera yakomeje avuga ko hari ibyiciro by’abantu barimo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Hari abumva neza amabwiriza bakayubahiriza uko yakabaye, hari abayumva bagatera intambwe yo gufasha abandi kuyubahiriza binyuze mu bukanguramba, hari abayubahiriza babihatiwe cyangwa bahawe ibihano. Yasabye buri muturarwanda kujya yubahiriza amabwiriza uko yakabaye batagombye guhanwa.
Umuvugizi wa Polisi yakuyeho urujijo rw’abavuga ko isaha ya saa moya irimo guteza impanuka zo mu muhanda kubera gusiganwa n’igihe.
Yagize ati:”Ntabwo aribyo, isaha ntabwo iteza impanuka ahubwo n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye ibitera bitewe n’uburangare ndetse n’umuvuduko ukabije. Dukangurira abantu gutegura umunsi wabo neza ku buryo saa moya zigera utari ku gitutu cy’amasaha.”
CP Kabera yanagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko hari abapolisi bakoresha ingufu z’umurengera. Yavuze ko umupolisi ukoresha ingufu z’umurengera abyirengera ku giti cye.
Yagize ati: “Umupolisi utukana cyangwa ubwira nabi abaturage, uwanga gutanga serivisi cyangwa ntiyitabe umuturage umutabaje ndetse n’ukoresha ingufu z’umurengera mu buryo ubwo aribwo bwose arabibazwa ku giti cye.”
Yakomeje avuga ko hakorwa iperereza hagasuzumwa ko ibyo yakoze binyuranyijwe n’amategeko. Yatanze urugero ku iraswa ry’abantu biheruka kubera mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, Nyanza, Karenge, Kimisagara Kiramuruzi n’ahandi.
CP Kabera yaboneyeho gusaba abaturage kujya barangwa n’imyitwarire myiza igihe bari kumwe n’abapolisi bari mu kazi.
Yagize ati:”Ntimukarwanye abapolisi bari mu kazi, ntimugatsimbarare igihe mufashwe mwacyetsweho icyaha, ntimukagerageze gucika igihe mwafashwe mugashyirwa muri kasho, niba umupolisi aguhagaritse hagarara.”
Muri rusange umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kujya bubaha amategeko n’amabwiriza yatanzwe, bategure gahunda zabo neza ku buryo isaha ya saa moya idasanga bakiri mu nzira, ibyo byose bigakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.