Amakuru

Mushikiwabo asanga Afurika idakeneye ubufasha bwihariye mu kurwanya Covid-19

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mushikiwabo Louise Umunyamabanga Mukuru    w’Umuryango  w’Ibihugu  bivuga ururimi  rw’Igifaransa (OIF), mu miganiro  yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa RFI na France 24 ku wa Kane tariki 23 Mata 2020, yatangaje ko Afurika idakeneye  kwitabwaho by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19)ngo nk’uko bamwe mu banyamakuru na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bakomeje kubivuga.

Mushikiwabo kuri we ngo asanga umugabane w’Afurika uteri waremba cyane ku bijyanye n’iki cyorezo ibi rero bikaba bidakwiye kuba urwitwazo ko Afurika ariyo ukwiye kwitabwaho mbere na mbere mu bijytanye n’ubufasha bwo kurwanya Covid-19

Mushikiwabo yagize ati: “Ntabwo Afurika yahungabanye cyane kurusha u Burayi cyangwa Amerika, ahubwo Afurika yagize amakenga menshi guhera mu ntangiro z’icyorezo. Ibihugu hafi ya byose byahise bifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, bihurirana n’intege nke zisanzwe zigaragara mu rwego rw’ubukungu. Nanone ntidukwiye kubona Afurika nk’Igihugu kimwe ahubwo ni ibihugu byinshi bifite inzego z’ubukungu zitandukanye.”

Ku  mugabane  Afurika abarwayi ba  COVID-19  ni 27,427 muri  bo abamaze gukira ni  7,474, abahitanywe n’iki cyorezo ni   1,298.  Leta Zunze Ubumwe Zonyine hamaze gupfa 1,298.

Mushikwabo kuri we asanga Afurika atariyo ifite ikibazo gikaze cya Covid-19

Ku bijyanye na bimwe mu bihugu byitwaza ko Abanyafurika bakwiye guharirwa imyenda babereyemo ibindi bihugu byo mu Burayi nk’abafaransa, kuri iyi ngingo Mushikiwabo avuga ko Afurika idakeneye ubufasha cyangwa gutabarwa by’umwihariko kurenza indi migabane.

Yagize ati: “Afurika ntikeneye gufatwa mu buryo bw’umwihariko ahubwo ikeneye ubufasha nk’ibindi bihugu bikomeye hano mu Burayi n’ahandi ku Isi byafashe ingamba z’ingenzi mu by’ubukungu, zirimo no guhindura amwe mu mategeko, hagamijwe guhangana n’iki cyorezo no kwitegura kurenga ingaruka za cyo. Ibihugu bikeneye ubufasha si byose ariko ni umubare munini, kwibanda kuri Afurika ni intangiriro nziza ariko iki cyorezo ntikivangura abato n’abakuru nk’uko bigaragara ku Isi hose igikwiye kurebwaho kuri ubu ari ukongera igihe cyo guhagarika by’agateganyo imyenda ku bihugu by’Afurika, kuko uyu mugabane na wo ukeneye igihe cyo gushyira ingufu mu guhangana  icyorezo ndetse no kuzahura ubukungu bwawo.”

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri ubu hamaze kugaragara abarwayi 866,148,  84,812 barakize na 48,868, iki gihugu rero kikaba gikomeje kuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abazira Covid-19.