Amakuru

Burundi:Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yitabye Imana

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida usoza manda ye muri iki gihugu, Pierre Nkurunziza, yitabye Imana aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe no guhagarara k’umutima.

Perezida Nkurunziza yitabye Imana ku myaka 55 y’amavuko

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ariko mu buryo butunguranye cyane ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahinduwe no guhagaraga k’umutima.

Uyu Muperezida yitabye Imana mugihe Umugore we bivugwa ko arwariye mu bitaro byo murim Kenya, bikekwako arwaye Covid-19

Ni inkuru Rwandayacu.Com ikesha Igihe.