Burera:Ubuyobozi bwa Promise Nursery School burasaba ababyeyi kuza kuharerera
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Ubuyobozi bw’ishuri rizwi ku izina rya Promise Nursery School, butangaza ko imyanya igihari ku bashaka kuharerera abana b’inshuke, bugakomeza nanone gusaba kwima amatwi ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko iri shuri rigiye gufunga imiryango.
Promise Nursery School, ni ishuri rihereye mu mu mutenge wa Gahunga Akarere ka Burera, aho bita ku Kanyirarebe, rikaba rimaze igihe gito rifunguye imiryango ariko muri icyo gihe ababyeyi barivuga imyato nk’uko umwe mu babyeyi baharerera barimo uwitwa Rukundo Jean Luc abivuga.
Yagize ati: “Promise Nursery School, ni ishuri ryaje kutuvuna amaguru ku bijyanye n’abana b’inshuke, kuko abishoboye babajyanaga mu mugi wa Musanze, bamwe bakabacumbikishirizayo, abadafiteyo inshuti n’abavandimwe bagatangira amashuri abanza bafite imyaka 7 kugeza ku 8, none ubu ubwo iri shuri rije riziye buri wese hano, kandi iminsi rimaze ritanga ubumenyi n’uburere abana bacu batangiye gusobanuka ku ndimi n’inyifato nziza”.
Abana b’inshuke kuri Promise Nursery School batozwa uburere bwiza n’ubumenyi
Kuri Mukaruhimbi Drocela we ngo iri shuri ribazaniye iterambere n’imibereho myiza ari nayo mpamvu nawe asaba buri mubyeyi wese ufite umwana w’inshuke kuza kurerera muri Promise Nursery School
Yagize ati: “Ahageze ikigo haba hageze iterambere, iri shuri rero riduhera abana akazi cyane abize uburezi, hari ibintu bimwe na bimwe iki kigo kiza kugura muri twe biba bikenewe, iri shuri ryaziye igihe, kuko ubu abana bacu ni ho tubasiga bakiga, bakabona ifunguro, ndetse bakanaruhuka nyuma ya sasita”.
Umuyobozi w’iri shuri ry’inshuke rimaze kugera ku bana basaga 200, Jose Gaju asaba ababyeyi kuzana abana kugira ngo bahabwe uburere n’ubumenyi, akabonera ho no kubamenyesha ko iri shuri nta munsi n’umwe ryigeze risabwa gufunga imiryango
Yagize ati: “Iri shuri ni iry’abana b’abanyarwanda bose, kuri ubu turacyafite imyanya kandi n’abarezi b’inzobere mu kwita ku bana b’inshuke barahari bahagije, ababyeyi nibahazane abana bige kandi birinde guha amatwi ibihuha birimo kugenda bikwirakwizwa na bamwe mu babyeyi ko rigiye gufugwa, ishuri rirahari ryujuje ibisabwa kandi rirazwi, bityo umwana wese uzahaza aje gushaka uburere azabubona ndetse n’ubuzima bwiza”.
Umuyobozi wa Promise Nursery School Jose Gaju asabaababyeyi bose kuza kuharerera abana b’inshuke.
Iri shuri ryafunguye imiryango ku wa 9 Nzeri 2024, ariko kubera ubwitabirire no kuba ryaraziye igihe ubu rigeze ku banyeshuri basaga 200 ari n’aho ubuyobozi bwaryo buhera busaba ababyeyi kuza kuharerera
Abifuza kuharerera bahamgara kuri nimero za Tel :+250787535692 z’Umuyobozi w’ishuri.