Amakuru

Burera:Mutwaranyi akeneye asaga miliyoni 15 kugira ngo avuze umwana we ufite ubumuga

Yanditswe na Bahizi Prince Victory

Mutwaranyi Jean de Dieu n’umubyeyi w’abana bane, atuye  mu Kagari ka Gitega , Umudugudu wa Kidaho mu murenge wa Cyanika , Akarere ka Burera , avuga ko akeneye ubufasha  bw’amafaranga asaga miliyoni 15;kugira ngo avuze umwana we ufite ubumuga bw’umugongo.

Uyu mwana w’umukobwa ugeze mu kigero cy’imyaka 12, ngo yakomeje kujya avuzwa muri icyo gihe cyose ngo ntabwo umwana we yoroherwa ahubwo arushaho kuremba

Mutwaranyi yagize ati: “Ubu undeba mba bukode kuko nagurishije utwanjye twose ngo mvuze umwana wanjye, ubu ndabazwa miliyoni 15 n’ibihumbi ijana na makumyabiri, amikoro yaranshiranye mpereye ku turima data yari yampaye, naravuje ndaruha cyane ndasaba ko Leta cyangwa se undi muvugizi akampuza n’abagiraneza”.

Uyu mubyeyi ngo yaravuje agera mu bitaro bya CHUK , ari n’aho  yahagarikiye kuvuza

Yagize ati: “Ngeze muri CHUK bambwiye amafaranga akenewe kugira ngo njye kuvuza mu Buhinde uyu mwana wanjye nsanga ari ikirenga mpita ngwa igihumura kuko nawe nawe urabona niba utwanjye naratumariye mumkuvuza uyu mwana nahise nta umutwe, uyu mwana ikintera agahinda ni uko mu ishuri ahora aba uwambere  , abagiraneza bangoboka ni ukuri”.

Uyu mwana ababyeyi be bavuga ko babonye miliyoni 15 bamujyana mu buhinde (foto Rwandayacu.com)

Musabyimana ni we ubyara uyu mwana ufite ikibazo cy’ubumuga bw’umugongo avuga kubera kuvuza umwana imitngo ikabashiraho byatumye basuhuka bava aho batuye baza Burera

Yagize ati: “Kubera kuvuza umwana wacu byatumye tuba abakene burundu, aho tugeze bakatwamagana ngo turi abatindi duhutamo guhunga aho dutuye twaravuje tujya kjumugoroza mu byuma ariko byaranze biba iby’ubusa, ahasigaye ni aha Nyagasani n’abantu”.

Umuryango wa Germaine uhangayikishijwe n’ubumuga afite (foto rwandayacu.com)

Uwineza Germaine w’imyaka12 nawe avuga ko umuryango wabo ubayeho nabi kugeza ubwo abura ibikoresho by’inshuri

Yagize ati: “Njye nsa n’uwarangije kwiyakira ko ntazakira kuko ababyeyi banjye nta kintu bafite, ariko uwamfasha ni uwampa nibura ibikoresho n’ibiribwa mu uryango wacu, ubundi ubuyobozi n’Imana bakazamfasha kujya kwivuza mu Buhinde”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mwanangu Theophile, avuga ko ubuyobozi buterwa agahinda no kuba uriya mwana yahuye n’ikibazo cy’ubumuga ariko ngo bagerageza gufasha umuryango we mu buryo busanze bw’imibereho.

Yagize ati: “ Uyu muturage tumufasha mu buryo bubiri , hari ukumufasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo umuryango we ukomeze kumererwa neza kuko batishoboye, ku kijyanye n’ubumuga bwuriya mwana tugiye kumukorera ubuvugizi haboneke ubushobozi uriya mwana avuzwe”.

Kugeza ubu uyu Mutwaranyi ari nawe se w’uyu mwana ufute ubumuga ngo ntaho atakomanze asaba in kunga ngo avuze umwana we ariko ngo amaso aho bigeze ayahanzeLeta.