Burera:Kutagira amavomo hafi bituma bakoresha amazi y’ikiyaga
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugarama,Akarere ka Burera, bavuga ko kubera kutagira amavomo hafi bahitamo kujya kuvoma mu kiyaga cya Burera kubera ko ngo aricyo kibegereye,ibintu basanga bibateza indwara ndetse hakaba ubwo abana bakererwa ishuri.
Aba baturage bavuga ko ahari amavomo ari kure ugereranije n’aho batuye ngo kuko hari abakoresha isaha kugenda no kugaruka na bwo ngo bakasanga inkomati bituma bamwe bashobora no kumara amasaha 3 bategereje amazi kugira ngo babashe kuvoma.
Ndushabandi Jean de Dieu yagize ati: “Twebwe muri rusange ntabwontwari twagerwah n’amazi meza kuko ubu kugira ngo ugere ku ivomo ahari amazi ya za robine ukoresha nibura isaha imwe n’igice kugenda no kugaruka , nabyo rero biterwa n’umubare w’abantu uba wahasanze, twebwe kugira ngo ubone amazi meza wazamuka ku isoko rya Rugarama, duhitamo kwivomera aya mazi yo ku kiyaga nta kundi, twifuza ko bakora umuyoboro hano natwe amavomo akatugeraho”.
Hari ubwo abana basiba ishuri iyo bagiye kuvima ku ,iyaga
Mukandayisenga Anisie we asanga kuba bakomeza gukoresha amazi mabi y’ikiyaga ari bimwe mu bisibya abana ishuri ndetse bamwe bagahorana ikibazo cy’inzoka zo mu nda
Yagize ati: “None umwana yabyuka sa kumi n’ebyiri agira ngo asige amazi yagiye gusha ku ivomo akazaza nyuma y’igihe kiri mu nsi y’amasaha 3 ko bose baba bahabyukiye dore ko hari n’abajya ku mavomo gushaka amazi guhera sa cyenda z’ijoro bagira ngo birinde umubyigano, hari rero bamwe mu bana babona bakerewe bakisibira ngo badahanwa cyangwa akabona ko guhinguka ku ishuri sa tanu atabyiviramo”.
Akomeza agira ati: “Aya mazi y’ikiyaga iyo tuyatekesheje usanga urubobi rwiteretse hejuru bigaragaze indwara ziba zirimo, kandi ni byo kuko duhira twivuza inzoka n’ubwo hajya habaho gahunda yo kuduha ibini by’inzoka ku baturiye ikiyaga cya Burera, dukeneye amavomo hose kuko nkeka ko aho u Rwanda rugeze turi muri bamwe banywa amazi mabi”.
Nzirorera Aimable we avuga ko kuva yavuka atari yakoresha amazi yo ku mavomo uretrse ngo kuyanywa yagiye nko mu mujyi wa Musanze cyangwa se ku isoko rya Rugarama n’ahandi
Yagize ati: “Ku myaka 59 maze mvutse nkoresha aya mazi y’ikiyaga kuko nta mavomo ari hafi hano, njye nywa amazi ya robine nagiye nko mu nama ku karere n’ahandi none se nkubwire ngo nahora niruka njya gushaka amazi ahantu ndamara umunsi wose, ndayanywa ubundi Leta kuri ya gahunda ya buri mewaka yo kuduha ibinini by’inzoka akaba ariyi ntegereza, gusa tumaze kumenya ko tugoma kuyateka mbere yi kuyanywa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline we ahumuriza abaturage abamenyesha ko mu minsi mike amazi araza kubageraho mu minsi iri imbere ngo kuko barimo kubaka imiyoboro
Yagize ati: “Kuri ubu hari imiyoboro turimo kubaka ku bufatanye n’abafatanyabikorwa wacu World Vision harimo nk’umuyoboboro wa Nganzo-Gatebe,naNyirantarengwa-Bushokanyanga, ndetse na hakaba Kinoni-Kagogo-Kinyababa, aha rero urumva ko n’abo, bitarenze werurwe ku ngengo y’imari 2024-2025, amazi azaba yarabagezeho”.
Akomeza avuga ko hari n’uruganda rw’amazi rugiye kubakwa kuva muri Mata 2025 ruzageza amazi meza ku nbaturage bo mu mirenge ya Rusarabuye,Rwerere,Cyeru,Gitovu na Rugengabari, hari kandi ngo n’amszi azaturuka mu ruganda rw’amazi rwa Mutobo mu karere ka Musanze, uzaha amazi abaturage Gahunga Rugarama ,Kagogo na Cyanika,ngo bikazazamura ikigero umubare w’abaturage bakoresha amazi meza ku kigero cya 70%.
Kugeza ubu ingo zifite amazi iwabo mu karere ka Burera ni 4,925 zingana na 55% nizo kugeza ubu zifite amazi, intego ikaba ariko bazagera ju kigero cya 70% by’ingo zifite amazi mu mwaka wa 2025-2026.