Amakuru

Burera:Babangamiwe n’umwanda uturuka muri ES Gahunga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturanye n’ishuri ryisumbuye  Gahunga TSS (ES Gahunga TSS) bavuga ko babangamiwe n’umwanda uva mu bwogero bw’ishuri ubateza umunuko n’imibu , ibintu bavuga ko bibangamiye ubuzima bwabo.

Uyu munuko uterwa n’umwanda uva mu bwogero bw’ishuri rya ES Gahunga abaturage bavuka utuma babayeho nabi kandi ubuyobozi bw’iri shuri burabizi nk’uko Emerita Twambazimana uturiye iri shuri abivuga

Yagize ati: “ES Gahunga ni ahantu usanga ubuyobozi bw’iri shuri buha agaciro, tekereza ko ibi bizi byo mu bwogero bw’iri shuri biza bikuzura muri iyi sambu yabo, mu gihe cy’imvura bwo biza no mu nzu zacu kubera isuri, ubu nta muntu wagira ngo ashore gutegurira amafunguro hanze cyangwa se kuyafatiraho, iyo tumeshe imyenda nay o hano iba yuzuye umunuko, nimugoroba hano hose haba hari imibu ndetse n’inzu zose za hano haranuka, ubonye nibura iyo bubaka icyobo kiyafata kinayapfundikira twaragowe”.

Emerita avuga ko badashobora kurira hanze (foto Rwandayacu.com)

Hari abandi baturage bavuga ko iyi bavuze ikibazo cyabo ubuyobozi bubatera utwatsi maze bukabasaba kwimuka mu gihe bazumva batabana n’ishuri nk’uko umwe mu bagabo  Imvaho Nshya yahasanze Twizeyimana Celestin  yayibwiye

Yagize ati: “ Iki kibazo cy’umwanda uva muri ES Gahunga duturanye kimaze igihe abaturage ba hano batakamba ko babangamiwe n’umunuko uvamo ari usanga ubuyobozi bushaka ahari gutura bwonyine, iyo tubajije baravunga ngo amazi ajya mu isambu yabo n’ikimenyimenyi ngo ni mu rubingo amazi ntiyavamo ngo ajye mu nzu zabo , kandi ngira ngo nawe wabyiboneye n’umunuko urawiyumviye, niba akarere katazi ibibera hano twarumiwe”.

Umwanda uva mu kigo ubangamiye abantu (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa ES Gahunga Bukuba Cyriaque, nawe yemera ko hari ibitagenda neza ku kigo ayobora cyane ko amaze igihe cy’amezi 3 aje kuri ririya shuri , ariko nanone akavuga abaturage batari bakwiye kuganira n’itangazamakuru, ahubwo bari bakwiye kubibwira mudugudu,ikindi ni uko ngo itangazamakuru naryo ryazengurutse ikigo cye nta ruhusa rw’inzego z’ibanze;ibintu asanga we bigayitse

Yagize ati: “Kuki mbese abanyamakuru bumva abaturage ntibagere kwa Mudugudu,ubu uwaza yasanga mwageze ku kigo musabye uruhusa inzego bireba ?Ikindi abaturage nabo bakwiye kujya baregera Leta aho kuza kubaregera, gusa nanone niba hari ibyo mwasanze bitagenda neza nk’abanyamakuru, tugiye kubinoza dushakire umuti urambye ariya mazi ava mu bwogero kuko koko amazi asohoka mu kigo ajya mu mirima yacu hanze”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ubuyobozi bubashishikariza kuvana ibihuru hafi y’ingo ariko ngo ababazwa ni uko ishuri ryo riyobora imyanda mu baturage

Yagize ati: “Yego ni isambu yabo ariko ibyiza ni uko yenda bahatera ubwatsi ariko si byiza ko batuyobora hafi imyanda iduteza umunuko cyane ko dushishikarizwa kwirinda ibihuru n’ibizenga hafi y’ingo zacu”.

Ibizenga by’imyanda iva muri ES Gahunga abana babibumbamo amatafari(foto rwandayacu.com)

Umuyobozi w’akarere ka Burera Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, asanga nawe bidakwiye ko ishuri ryohereza umwanda mu baturage cyane ko ngo aho ishuri ryageze n’iterambere riba ryahasakaye, aha rero ngo bakaba bagiye gusura iri shuri kugira ngo bariganirize kuri iyi ngingo

Yagize ati: “ Twaganiriye kuri iyi kibazo ku murongo wa telefone n’Umuyobozi wa ES Gahunga, twumvikanye ko agiye kubaka icyo gifata amazi mu buryo burambye, kandi ko mu minsi iri imbere nko mu cyumweru gitaha  nzagera kuri ririya shuri natwe ntabwo twishimiye ko ikigo giteza umwanda aho kwigisha isuku”.

Ishuri ryisumbuye rya Gahunga (ES Gahunga TSS)  ryigisha ibijyanye n’amashanyarazi, ubuhinzi n’ubukanishi rikaba rifite abanyeshuri basaga 700, rikaba rikora ku bw’amasezrano na Leta cyane ko mbere ryari ishuri ryigenga ry’itorero ADEPR.

Umwanda uva mu bikoni bya ES Gahunga ugera no ku muhanda wa Kaburimbo Musanze -Cyanika.