Amakuru

Burera:Amakimbirane  y’abayobozi yatumye ishuri rifungwa

Yanditswe na rwandayacu.com

Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024 ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga bufatanije na Polisi Station Gahunga  bwafunze ishuri ryitwa Promise Nusary School, ibi ngo bikaba bikomoka ku makimbirane umuyobozi w’iki kigo afitanye na Gitifu w’umurenge wa Gahunga.

Polisi ya  Gahunga na Daso ni bo Gitifu yifashishije mu gufunga ishuri

Umuyobozi w’ikigo Promise Nusary School  Nzayisenga Jose avuga ko yari  mu rugendo rwo gusaba ibyangombwa ndetse akaba yaranandikiye Ubuyobozi bw’akagari ka Buramba,  ndetse habaho n’ibiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa amubwire ushinzwe uburezi u murenge kuri ubu afunzwe ko ahubwo ishuri ryakomeza kwigisha ushinzwe uburezi akamusura afunguwe

Yagize ati: “Ishuri ryacu barifunze ariko ikibazo ntabwo ari ishuri cyangwa umurenge muri rusange, ahubwo ikibazo kiri hagati yanjye na Gitifu Nsengimana Aloys uyubora umurenge wa Gahunga , ishuri ryatangiye aryemera nawe ariko ku nyunguze bwite hri ibyo yifuje kandi mfitiye ibibimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro twagiranye ndetse n’abandi baganiraga abantumaho, kumvikana kuri ibyo rero byarananiranye, ahitamo ,kuza kurifunga, ariko mfite ikizere ko  iki kibazo izindi nzego zigikemura”.

Ibaruwa ubuyobi bwandikiye ubuyobozi bumenyesha ko ishuri rije muri Gahunga.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko Gitifu Nsengimana yabwiye abaturage ko ririya shuri ngo ,kubera uriya Mugore Nzayisenga yanze ibyo amusaba azakorera mu murenge wa Gahunga atakiwuyoboye

Yagize ati: “Sinzi icyo mfa na Gitifu muri rusange kuko njyewe nashinze ishuri nje gufasha igihugu kurera yemwe simvuka no muri uyu murenge ngo ikigo mbe narakizaniye abavandimwe ba hafi uretse gufasha ababyeyi bajyaga bakora ingendo ndende bajya gushaka ishuri ryigenga rurera inshuke, niba ari njye arwanya n’ibikorwa bije mu murenge by’iterambere ni ngmbwa ko abirwanya agendeye ku marangamutima ye”.

Ababyeyi baribaza aho berekeza abana muri ibi bihe igihembwe kigiye kurangira

Ababyeyi barerera kuri iri shuri nabo bahamya ko rifunzwe kubera amakimbirane ya Gitifu n’umuyobozi nk’uko umwe muri bo abivuga

Yagize ati: “Iri shiri bararifunze twe ntabwo tuzi impamvu kuko urebye aho abana bigira hameze neza , ntabwo twigeze twumva ngo Gitifu yasuye iri shuri, ahubwo Umuyobozi w’ikigo na Gitifu nibicare bacoce ibibazo bafitanye kuko dufite n’amarerero aba mu ngo z’abaturage nkanswe ririya shuri rimeze kuriya ubu twari twaratanze amafaranga y’ishuri umutima utekanye ko abana bacu babonye ishuri none Gitifu Nsengimana arabashwiragije ese nka buriya yashingiye kuki”.

Abanababuze uko babyifatamo n’ababyeyi

Uyu muturage akomeza agira ati: “Ejo ku wa 7 Ukwakira 2024  Nsengimana we ubwe mu nama yagiranye n’abaturage mu mvugo iranguruye yavuze ko adashaka umuyobozi wa ririya shuri mu murenge we kubera ko ngo yaramusuzuguye ndetse n’ibyo bavuganye ntuyabishyira mu bikorwa aha rero sinzi ibya Gitifu na Muyobozi w’ishuri, gusa harimo akarengane kuko biriya ni byo bita aho inzovu zirwaniye ibyatsi ni byo bihashirira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga Nsengimana Aloys kuri iyi ngingo avuga ko iri shuri ryazize kuba ritujuje ibyangombwa, ndetse ku bijyanye n’amakimbirane Umuyobozi w’ishuri avuga  ko  niba hari ikibazo bafitanye yakigeza ku buyobozi bw’Akarere  bukagikemura.

Yagize ati: “ Ishuri twarifunze kubera ko nta cya ngombwa na kimwe rifite kandi nta n’ubuyobozi bwamusuye nagende ashake ibyangombwa kugeza ubwo azagera muri NESA, ku byerekeye amakimbirane avuga azabigeze ku bankuriye nta kibazo mfite njyewe nshyira mu bikorwa amabwiriza n’amategeko bigenga igihugu cyacu”.

Iri shuri ryafumguye imiryango  ku wa 9 Nzeri 2024, ryigisha aba b’inshuke, ababyeyi bakaba bari birukije kuko ngo abana bakoreshaga amasaha 2 bajya gushaka ubumenyi mu Gahunga bakoresheje amasaha 2 kugira ngo bagera ku ishuri.