Amakuru

Burera:Agakono  k’abapapa ni kamwe mu bitiza umurindi  igwigingira ry’abana

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera, bavuga ko hari abagabo bishyiriyeho gahunda idahwitse bise agakono k’abapapa bahaha ibiryo bakabirya bonyine babyitekeye ubwabo cyangwa se babisabye abagore babo, ibi ngo bikaba ari bimwe mu bitiza umurindi igwingira ry’abana.

Umwe mu bagore bo mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kamanyana, Mukaberwa Alicia, yavuze ko agakono k’abagabo bise akabapapa ari ikibazo gikomeye kandi cyihishe mu miryango imwe n’imwe yo muri Burera.

Yagize ati : « Hano muri bino bice by’ieacu n’ubwo abagabo bsacu bakunda kwinywera kanyanga ziva hakurya hano, bakirirwa mu tubari biroha imishito y’inyama z’inka n’ihene, ariko nanone batoye indi ngeso mbi yo kuvuga ngo uturyo twiza ni utw’umutware w’umuryango ku buryo hari aho usanga umwana azi ko indyo nziza yateguwe uwo munsi ari iya papa, ibi rero ni zo ngaruka zo kugwingira kw’abana bacu tukaza tukiyambaza shishakibondo ».

Bagenayabo Olive wo mu kagari ka Nyagahinga we avuga ko mu myaka 6 amaze ashakanye n’umugabo we babyaranye kabiri atari yigera abona umugabo aguze inyama mu rugo

Yagize ati : « Umugabo wanjye ibyerekeranye n’imikurire y’umwana ndetse no gutegura indyo yuzuye ntacyo biba bimubwiye kuva nashakana n’umugabo wanjye ntabwo nari narya inyama mu rugo rwacu, afite imbaraga arakora afite amafaranga arinywera agataha yasinze, namubwira kumfasha kondora abana bari mu mirire mibi akanyuka inabi, mbese abagabo b’ino bamwe ni bo batera igwingira ry’abana babo kandi babishaka ».

Bagenayabo avuga ko mu myaka 6 amaze ashakanye n’umugabo atari yarya ku nyama (foto rwandayacu.com).

Ngiruwonsanga ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 54, avuga ko impamvu bamwe mu bagabo bashyizeho gahunda y’ingeso mbi yo kwishingira agakono k’abapapa ngo ni bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, ariko ibi bintu ngo bikaba bitera ingaruka zikomeye kugeza ubwo umwana wo muri uwo muryango urwaza bwaki.

Yagize ati : « Aho kugira ngo wicane n’umugore kubera ko yagiye mu kabari akaza yasinze utakigira n’ijambo mu rugo , aho kugira ngo ufungwe rero uhitamo kwishakamo ibisubizo kuri bamwe na bamwe ukitekera ni ho iri zina ngo ni agakono k’abagabo kuko hari bamwe bitekera ndetse imyaka igashira ari myinshi, ariko rero hari n’abagore bateka ibiryo bakima abagabo ».

Kuba koko hari bamwe mu bagabo bihengekana inkono zabo mu rwego bo bita ngo ni agakono k’abagabo bigateza igwingira ry’abana bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Venant Ngendahayo ariko ngo ku bo bigaragayeho bagirwa inama

Yagize ati : « Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo ntabwo kiri mu murenge wa Cyanika gusa n’ahandi kirahavugwa , gusa hano agakono k’abagabo hari aho tubyumva mu miryango, tukabegera tukabaganiriza yemwe hsari n’aho usanga koko hari umugabo uba ukwe mu rugo arara wenyine kandi akanitekera aha rero ntibyabuza igwingira, iki kibazo rero turimo guhangana na cyo kuko agakono k’abagabo ni ingeso mbi »

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyanika Venant Ngendahayo (foto rwandayacu.com)

Uyu munyanyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko kimwe mu bikurura amakimbirane  kugeza ubwo hageze ubwo ingeso mbi yo kwitegurira amafunguro ku bagabo bamwe na bamwe, inkomoko ari kanyanga

Yagize ati : « Niba se umugabo ahereye ku wambere anywa kanyanga ziva hakurya hano mu baturanyi, urumva azatekereza iterambere ry’urugo ?ntibishoboka ubu rero intandaro y’igwingira n’utwo tugeso twa nditekera nirwaneho byose inkomoko ni ubusinzi bamwe mu bagabo bo muri uyu murene banze gucikaho ».

Imibare igaragaza ko mu karere ka Burera igwingira rihagaze ku gipimo cya 41,6.