Amakuru

BURERA:Abaturiye uruganda rukora Inkera babangamiwe n’umunuko uterwa n’amazi asohokamo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Uruganda rukora inzoga yitwa inkera  rukaba ari urwa kompanyi yitwa KAUKO Ltd, baravuga ko babangamiwe n’umunuko ukabije uterwa n’amazi yuzuye imyanda yogeshwa ibikoresho byo muri uru ruganda, cyane ko rwubatse ligole zisohora amazi ziyamena mu isoko rya Gahunga.

Bamwe mu baturanye n’abagana isoko rya Kijyambere rya Gahunga, bavuga ko bibabaje kubona uruganda nka ruriya, ruvuga ko rwahawe ibyangombwa byo gukora ariko rukabangamira abaturanyi n’abandi bagana isoko.

Uyu wahawe izina rya Habumugisha kubera umutekano kuko aturiye uru ruganda, aragira ati “Rwose ubuyobozi bwa hano haba mutwarasibo iki kibazo barakizi, yemwe n’ubuyozi bw’isoko bubona ko aya mazi ava mu ruganda rwa KAUKO, ateza hano umunuko ariko ntacyo babivugaho , twifuza ko uru ruganda rwacukura ibyobo bifata amazi mu ruganda imbere, kugira ngo baturinde uriya munuko kuko urabangamye cyane”.

Uruganda rukora inkera rwubatse ligore zisohora amazi ziyamena mu isoko rya Gahunga (foto Ngaboyabahizi Protais).

Undi we avuga ko bahora bameze nk’abasinzi kubera umwuka uva mu ruganda.

Yagize ati “Uru ruganda rurabangamye cyane, ubu twese twabaye abasinzi kubera ko hano mu gihe cya nimugoroba usanga hano ari urwagwa gusa, nkumva rero inganda mu ngo nanone iki kibazo gikwiye kwigwaho kandi uruganda rugakorera ahisanzuye,ikindi ubuyobozi nabwo bukwiye gushakira umuti iki kibazo, niba kigole yarubakiwe isoko n’iyi soko ntabwo ari iy’uruganda kuko iyobora amazi y’imvua ava ku bisenge by’isoko, oya ariya arimo inzagwa, n’imbetezi.”

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko rufite ibyangombwa birwemerera gukora kandi ikibazo k’isuku nkeya inzego bwite zaLeta n’umutekano barakizi

Uru ruganda ruhereye mu murengw wa Gahunga; akarere ka Burera, ruvuga ko rufite ibyangombwa rwahawe n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (Rwanda Standards Board (RSB) ) ngo ruracyafite ikibazo cy’aho gucukura ibyobo bifata amazi akoreshwa mu gusukura ibikoresho.Umuyobozi wa KAUKO Ltd, Rubura we aravuga ko ntarwego rutazi ko amazi ava mu ruganda ayoborwa muri ligole z’isoko rya Gahunga.

Aragira ati “ Hariya uruganda ruri ntabwo nkeka ko tuzahaguma, dutegereje icyo ubuyobozi buzatubwira, ku bijyanye n’isuku rero buriya amazi ava mu ruganda tuyohereza muri ligole ngari y’isoko, kandi ibyo dukora ubuyobozi bw’umurenge buzi ko  agomba kunyura muri iriya Ligole , ndetse na Polisi, kimwe n’ingabo iki kibazo twemeranije ko ayo mazi ashobora kujya rwose anyura muri iyo miyoboro dufite n’abakozi bahoraho baherekeza ayo mazi.”

Amazi muri ruganda rukorainkera atera umunuko abagana isoko rya Gahunga (Foto Ngaboyabahizi Protais)

Uyu muyobozi wa KAUKO akomeza asaba abaturage n’abandi bose kutazana amatiku ngo bivange mu bibazo by’uruganda kuko ibyo bakora babyemerewe n’inzego za Leta zinyuranye, Rwandayacu .com, yabajije Umuyobozi wa KAUKO Rubura, ibijyanye no kuba yenda bateganya gucukura ibyobo bifata amazi, ahitamo kwinumira.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gahunga  Niringiyimana Jean Damscene ahakana yivuye inyuma ko ibyo KAUKO ivuga ibeshya ko babemereye gushora umwanda mu isoko.

Yagize ati “  Ni byo koko ruriya ruganda urebye aho rukorera hafunganye rubangamiye abaturage koko ;kuko usanga ayo mazi ava mu ruganda aba ateye ikibazo cyane ko hariho ababyinubira, kandi kiriya kibazo cy’amazi ava mu ruganda kirazwi, tugiye kubaganiriza nibiba ngombwa  bazimuke uruganda ruve hagati y’amazu, ikindi aho ababwirako twamuhaye uburenganzira aho arabeshya nta muyobozi washyigikira amakosa arimo n’umwanda nk’uriya, tugiye kubihagurukira rero ariya mazi ava mu ruganda afatwe mu bundi buryo, ariko  uruganda rureke kubangamira abaruturiye n’abagana ririya soko.”

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gahunga  Niringiyimana Jean Damscene(foto Ngaboyabahizi Protais).

Ubuyobo bw’akarere ka Burera na buravuga ko ikibazo cya KAUKO ku bijyanye n’umwanda uhavugwa butari bukizi ariko ngo bugiye kugihagurukira nk’uko Meya Uwanyirigira Marie Chantal, yabibwiye rwandayacu.com,

Aragira ati “Kuba uruganda rwa KAUKO rukora urwagwa rwitwa inkera rwarayoboye amazi avamo rukayerekeza  mu isoko rya kijyambere rya Gahunga ;ntabwo twari tukizi, arjko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwimakaza isuku tugiye kubaganiriza, ku byerekeye rero no kubainzego zaramushyigikiye muri iuriya gikorwa cyo kuyobora umwanda uva mu ruganda ukerekezwa ahadakwiye ibyo ni ibinyoma bikabije ntwahaye KAUKO uburenganzira bwo gukora birya, ku bijyanye n’igice cy’inganda rero , muri Bureraubu harimo gushakishwa ubwo na KAUKO rero nihaboneka izajyayo, ariko hagati aho agomba gufata amazi yose ava ku nyubako ze.”

Rigole za KAUKO ziba zekeye mu miyoboro y’isoko rya Gahunga (foto Ngaboyabahizi Protais)

Rwandayacu.com yagerageje kuvugana n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA  ariko ntibyakunda,turakomeza gushaka abayobozi bayo budusobanurire ku bijyanye n’inganda mu kubungabunga ibidukikije.