Burera : Uruganda rudoda udupfukamunwa rurataka igihombo rwatewe n’abamamyi
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubuyobozi bw’uruganda rudoda utupfukamunwa Burera Garment, buratangaza ko rwatewe igihombo n’abamamyi basigaye batudoda bakutugurisha ku mafaranga make, bigatuma ubupfukamunwa bw’uruganda buhera mu bubiko, Burera Garment, ikaba isaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo.
Umuyobozi wungirije w’uruganda Burera Garment,Umuhoza Mudasumbwa Chantal, avuga udupfukamunwa tugera ku 80.000 bwaheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Yagize ati: “ Ubuyobozi nibudahaguruka ngo burwanye abamamyi, tuzahomba burundu kandi Covid-19, ntabwo izagenda vuba, kuko hari ubu abadozi b’imyenda nabo bishyiriyeho inganda zabo mu bikari binyuranye, aho kuri ubu rwose agapfukamunwa gashobora kugura amafaranga hagati ya 150 na 200, ibi byatumye rero tuba duhagaritse kongera kudoda utundi dupfukamunwa, kubera ko ubu dufite ibihumbi byinshi muri sitoke byabuze isoko, byashira bite se ko n’abaranguzi kuri ubu na bo bakibitse utwo baguze, ndasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano gukurikirana aba bamamyi, kuko baduteza igihombo ntibadufashe gukumira covid-19”.

Uyu muyobozi yongera ko ngo byaba byiza buri dupfukamunwa bitewe n’uruganda twakorewemo twajya tugira ikimenyetso.
Yagize ati: “ Kumenya agapfukamuna katujuje ibisabwa ntibyoroshye, kuko amabara y’imyenda arasa, nkaba nifuza ko kuri buri gapfukamunwa hajya hajyaho akamenyetso kagaragaza ubuziranenge, byaba ngombwa mu gihe bareba ko nta munyarwanda utakambaye hajya hasuzumwa ko n’ukambaye ake kujuje ubuziranenge”.
Niyonzima Jean Marie Vianney, avuga ko na we byamuteye igihombo, kuko ngo abadozi bijya mu bikari, bakazidodera, bigatuma bahura n’igihombo.
Ygize ati: “Kugeza ubu mfite udupfukamunwa tugera ku bihumbi makumyabiri, ibi rero biterwa ni uko abadoda imyenda mu nzu zabo, bakabijyana ku isoko butujuje ubuziranenge, aho bugeze ku giciro cy’amafaranga 200, mu gihe akujuje ubuziranengew ko kagura amafaranga 500, nkaba nsaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abanyabuzima, kandi na bwo abaturage bakabwambarira icyarimwe, kuko hari n’abo ubona bumaze ukwezi,rwose butameswa ni ngombwa ko ubuyobozi rero bukurikirana itariki buri muturage yakaguriyeho, hakaba urutonde rw’abaguze udupfukamunwa ku munsi uyu n’uyu bikazajya bituma tumenya ufite agapfukamunwa gashaje”.
Niyonzima akomeza avuga ko bikwiye ko hakorwa n’igenzura bishingiye ku mubare w’abatuye umuryango kugira ngo hamenyekane abafite udupfukamunwa, kuko hari abakomeza umuco mubi wo gutizanya udupfukamunwa.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko batazihanganira abamamyi bishyiriyeho uburyo bwo kudoda udupfukamunwa butujuje ubuziranenge kandi nta n’uburenganzira bahawe.
Yagize ati: “ Kuba hari abamamyi badoda udupfukamunwa batarabiherewe uburenganzira, aba tubafata nk’abacuruzi ba magendu, aba tubafashe rwose tuzabahana kuko ntabwo tuzihanganira ko bakomeza gushyikira ko Covid-19 ikomeza kugarika ingogo bitewe n’imyumvire ya bamwe, harimo abo bucya ugasanga ngo bakora udupfukamunwa, ntituzabyemera, kuko hari amabwiriza yashyizweho na Leta y’uburyo agapfukamunwa kujuje ubuziranenge gateye, ubu rero ibi tugiye kubikurikirana kuko ntabwo twari tubizi, tuzabigeraho dufatanije na bamudugudu, n’abajyanama b’ubuzima”.
Akarere ka Burera ni hamwe , ahantu umuntu agera mu giturage agasanga batitabirira kwambara agapfukamunwa, kuko ngo hari abatwambara bagiye ku isoko kandi nabwo bakadutizanya.Ibintu ubuyobozi bukwiye guhagurukira.