Burera: Nyiramihanda arasaba kurenganurwa kubera iyicarubozo akorerwa n’uwobashakanye
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Nyiramihanda Pelagiya wo mu karere ka Burera , umurenge wa Gahunga, akagari ka Kidakama, avuga ko amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo n’umugabo bashakanye,akaba asabwa kurenganurwa cyane ko ngo kubera kumukubita byamuviriyemo uburwayi budakira bwo mu mutwe.
Nyiramihanda Pelagie yagize ati: “Kuva nashakana n’umugabo Ntamahungiro Eliab tubyaranye karindwi,ariko muri icyo gihe cyose nta mahoro nagize kuko uyu umugabo ntiyahwemye kunkorera ibikorwa by’ itoteza ndetse n’iyicarubozo ritanduhanye , harimo kumpoza ku nkeke, kumpeza mu mitungo twashakanye, kumpa akato kugeza ndetse n’ubwo agura imitungo simenye aho iri yemwe no kuri konti ye muri banki yankuyeho mu gatabo ke”.
Nyiramihanda akomeza avuga ko nyuma yo kubuzwa amahwemo igihe kirekire , ngo byatumye uyu mubyeyi ahura n’uburwayi bukomeye noneho ngo umugabo aba amubonye urwaho, maze yifatanya n’umubakobwa w’imfura babyaranye bakajya amwicisha inzara kandi batabuze ibibatunga dore ko ngo urugo rwabo ntacyo rwari rubuze.
Yagize ati: “ Umugabo yarankubitaga buri munsi kugeza ubwombyamviriyemo kurwara igicuri, ibi byatewe n’uko yankubitaga inshyi, imigeri, ku buryo ibi mbyamviriyemo kurwara igicuri muganga yanyandikiye ibinini 180 mu kwezi, kandin’ubwo mbirya gutya nta kindi cyo kuntunga mfite kuko imitungo yose ni we uyifite nkimara kubona uburyo mfashwe nahisemo kuza hano kwa mama nawe utishoboye ntabwo nakubwira ibyanjye, uziko umukozi ariwe wampaga ibyo guteka ntagera aho tubika imyaka?ibyanjye ntiwabivamo birakomeye kandi wakumva inzira y’umusaraba nanyuzemo n’ubu nkirimo”.
Nyiramihanda (ibumoso)abana na nyina nawe ugeze mu zabukuru
Kubera ko umugabo w’uyu mugore asanzwe ari umuvuzi gakondo ,uyu mubyeyi aranavuga ko bishoboka ko ibikorwa by’itotezwa n’iyicarubozo yakorerwaga byaba bifitanye isano n’izo mbaraga avuga ko ari iz’umwijima .
Yagize ati: “Umugabo wanjye ni umuvuzi gakondo ntekereza azananyica cyane ko afite ibintu by’ibishitani birimo n’ibiyoka avurisha, ubu rero mboneyeho no kwishingana, kugira ngo ndamutse mfuye azabibazwe kuko ndabizi azanyica cyangwa angambanire, mbabazwa ni uko nta n’umuyobozi umugabo wanjye ashobora kugera imbere ngo ndenganurwe njye mbona angora rwose kuko bitari ibyo mba mfite ibintunga”.
Bamwe baturage bazi akababaro uyu mubyeyi yahuye nako, nabo barahamyako yababajwe by’indengakamere aho nabo bamusabira ko yarenganurwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi ,ubutabera ndetse n’iziharanira uburenganzira bwa muntu.
Umwe muri bo yagize ati: “ Uyu mugore yarababaye mu buryo burambuye kugera ubwo agenerwa amafunguro n’abakozi, nkanjye narabakoreye ariko kumha ibiryo bosi yambwiraga kumuha ibisigaye na byo bidahagije, bidakwiye umuntu, tekereza umugore mu rugo babagaga intama bakamuha amara n’igifu n’isosi gusa mbese ni akumiro, ubuyobozi nibumurenganure abone ibimutunga mu gihe inkiko zitarabijyamo”.
Abaturanyi ba Nyiramihanda bavuga ko yarenganye
Twashatse kuvugana na Ntamahungiro Eliab ariwe mugabo w’uyu mubyeyi , maze tugeze iwe batubwira ko adahari Gusa amakuru twaje kumenya n’uko ngo yari ku stasiyo ya RIB ikorera ku murenge wa Gahunga, aho yarimo kubazwa ku bindi byaha akurikiranweho bidafitanye isano n’iby’uyu mugore we, birimo ubutekamutwe ngo yiyise umuhesha w’inkiko.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Gahunga Mukamusoni Jeanne d’arc , nawe ashimangira ko iki kibazo akizi.
Yagize ati: “ Ikibazo cya Nyiramihanda turakizi kimaze igihe kirekire kuko akorerwaiyicarubozo n’umugabo, ibi rero twabonye biturenze dusaba ko umugore ajya iwabo mu gihe tugitegereje ko inkiko zitanga umwanzuro”.
Ibibazo by’amakimbirane mu ngo nubwo bikunze kumvikana hirya no hino mu miryango imwe n’imwe .gusa abaturage bazi ibibazo by’uyu mubyeyi , baravuga ko bashingiye ku buryo yababajwe n’umugabo we ,ngo ibye birenze urugero dore ko ngo yihanganye bishoboka akaba akeneye gutabarwa.