Amakuru

Burera: Kutagira igishushanyo mbonera bikumira abashoramari n’iterambere ry’akarere

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Abaturage bo mu karere ka Burera , bavuga ko kutagira igishushanyombonera cy’akarere kabo cyihariye bidindiza iterambere ryabo, aha rero ni ho bahera basaba ubuyobozi bwabo kubashakira iki gishushanyo.

Akarere ka Burera nk’uko abaturage babivuga ngo ni kamwe mu karimo ibintu nyaburanga byinshi byakurura abakerarugendo, ariko ngo kubera kutagira igishushanyo mbonera ngendarwaho ngo bashore imari mu bikorwaremezo birabazitira .

Munyembaraga Jean de Dieu ni Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Burera (PSF) avuga ko abikorera mu karere ka Burera ari bamwe mu badindizwa no kutagira igishushanyo mbonera.

Yagize ati: “Kuba nta gishushanyombonera hano mu karere kacu biratubangamira cyane nkatwe abikorera ku giti cyacu, ubu ntabwo twakubaka amahoteri kuko ntabwo tuzi neza ahazubakwa aho ugiye kubaka usanga hari gahunda y’ubuhinzi, ibi byatumye n’uruganda rutunganya amabuye y’agaciro nk’ubutare barwimurira ahandi muri Musanze kuko nta cyanya cy’inganda tugira”.

Munyembaraga Umuyobozi wa PSF Burera (foto rwandayacu.com)

Munyembaraga akomeza avuga ko igishushanyo mbonera ari ngombwa cyane ngo kuko byatuma bamenya ahakwiye guturwa, guhingwa, ahakwiye gukorerwa ubukerarugend n’ibindi, kandi ngo ibi bituma n’abashoramari badashora muri Burera kubera kutamenya aho igikorwa iki n’iki cyakorerwa.

Kuba nta gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ngo byatezaga amakimbirane mu baturage n’ubuyobozi nk’uko Kayumba Faustin wo mu kagari ka Kabona umurenge wa Rugengabari abivuga

Yagize ati: “Twumva kuri radiyo bavuga igishushanyombonera  ariko twebwe ntabwo tuzi imiterere yacyo, ibi rero bituma duhora mu makimbirane n’ubuyobozi nk’iyo umusore agiye kubaka inzu usanga bamukumira kandi hari izo bajya basenya, nyamara umuturage baba bamurenganya kuko ntabwo aba azi gahunda uko iteye, ubuyobozi nibudufashe butwereke igishushanyo mbonera, kuko kutakigira biratudindiza mu iterambere”.

Kuba akarere ka Burera katagira igishushanyo mbonera kihariye bishimangirwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka  ariko kuri ubu ngo hari umushinga wo  gukora igishushanyo mbonera cy’akarere ka Burera nk’uko Rutagengwa Alexis, Umukozi  ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka  muri iki kigo abivuga

Yagize ati: “ Twaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, tutreba uburyo hakorwa igishushanyo mbonera cy’akarere cyihariye, gitegerejwe na benshi kuko ni igikoresho mu iterambere ry’akarere n’umuturage muri rusange, hazabanza ikusanyamakuru umurenge ku wundi, umuturage azabigiramo uruhare, bigenze neza mu gihe cy’amezi 8 kizaba cyagiye ahagaragara kandi kizafasha n’abashoramari gushora muri Burera”.

Rutagengwa Alexis, Umukozi  ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka (foto rwandayacu).

Kuba hari amakimbirane no kugongana kw’abayobozi n’abaturage ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka cyane nko gushyira inyubako mu gace aka n’aka cyangwa se kuhatera amashyamba n’ibindi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere  ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste

Yagize ati: “Ubu dufite umushinga wo gutegura igishushanyo mbonera cy’akarere ka Burera kandi koko birakenewe kuko usanga bizitira abaturage bacu nabashoramari mu bikorwa by’iterambere, nk’ubu hari ahakwiye ubukerarugendo ugasanga ngo ni ubuhinzi , ibyo rero iyo umuturage yubatse ahadakwiye kubera ko nta gishushanyo mbonera usanga biteza amakimbirane hagati y’umuturage n’ubuyobozi bijya bibaho ko hari ubwo inyubako y’umuturage ishyirwa hasi, gusa ndizera ko mu mezi 8 ikibazo kizaba cyabonewe umuti”.

Ikigo cy’ubutaka gitangaza ko kiriya gishushanyo mbonera nikimara kuboneka kizaba kije gufasha akarere kunoza ikoreshwa ry’ubutaka , kwihutisha iterambere rirambye, hibandwa ku bikorwa bizamura umuturage kandi ritabangamiye ibidukikije.

Iki gishushanyo mbonera kandi kizahuzwa n’izindi gahunda z’igihugu z’iterambere by’umwihariko igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugucy’igihe kirekire kizwi nka National Land Use and Development Master Plan(NLUDMP)2050.

Abikorera n’abayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere ka Burera basobanuriwe uburyo imirimo y’igishushanyo mbonera izakorwa batanga ibitekerezo (foto rwandayacu.com).0788762980

Aha rero ibikorwa byo gukora iki gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Burera biteganijwe ko imirimo yo kugikora izamara amezi 8, kikaba cyaratewe inkunga n’ikigo mpuzamahanga cyitwa Global Green Growth Institute (GGG) Rwanda gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu mishinga y’iterambere kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.Harimo kandi ubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije.

Visi Meya w’ubukungu Burera (Ibumoso) Nshimiyimana Jean Baptiste na Rutagengwa Alexis, Umukozi  ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka (iburyo)

Akarere ka Burera kuri ubu gakoresha igishushanyo mbonera cyemejwe  ku rwego rw’igihugu mu mwaka wa  2020, bikaba ndetse ari n’acyo akarere ka Burera kakigenderaho, ibintu bituma abaturage bahora mu rujijio cyane ku bijyanye n’inyubako ndetse n’ishoramari mu bikorwaremezo.

Rutagengwa Alexis, Umukozi  ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka yasobanuriye abanyaburera uburyo imirimo yo gukora igishushanyombonera izakorwa