Amakuru

Burera:  Inzoga yitwa Umutaragweja   ikomeje guhungabanya umutekano

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu  murenge wa Kinoni Akarere ka Burera, bavuga ko batewe impungenge na bagenzi babo banywa inzoga z’inkorano harimo iyitwa  umutaragweja

Izi nzoga uko ari amoko 2 iyahawe izina rya kunjakunja iba ikoze mu mutobe w’ibitoki ariko ngo ikaba yongewemo ibindi bintu harimo n’umusemburo w’imigati bita pakimaya, n’ifumbire yitwa NPK,

Iyi nzoga bita umutaragweja bavuga ko ikozwe  ikozwe mu masaka hakiyongeramo n’umusemburo w’imigati bita pakimaya, n’ifumbire yitwa NPK.

Manirakiza Cyprien wo mu kagari ka Nkumba yagize ati: “Iyi nzoga bita umutaragweja  ni kimwe mu bihungabanya umutekano wa hano, usanga zigura amafaranga make kuko nta nzoga muri zo igura amafaranga arengeje 400 ku icupa, umaze kunywa iyi nzoga ikozwe mu mamera yitwa ni ikiyobyabwenge, umaze kuyinywa aranduranya”.

Umaze kunywa umutaragweja ashobora gusinzirira ku nzira cyane nko muri ibi bihe by’izuba (foto rwandayacu.com).

Maniraguha Donatile yagize ati: “Iki gice cyacu rero kubera kumenyera za kanyanga bumva ko kunywa ibintu bikaze aribwo baba banyoye, hano umutaragweja utuma abagabo baturaza ku ijoro kubera ubusinzi, tekereza umuntu kunywa ibintu birimo ifumbire, amatafara, urumva yagira ubuzima bwiza, usanga abagabo bazungera, turasaba ko izi nzoga zicika”.

Uyu mugore akomeza avuga ko hari n’abagabo bamara kunywa imitaragweja ntibamenye iwabo

Yagize ati: “ Abagabo cyangwa abagore bamaze kunywa imitaragweja , abayumva ashaka kwishora mu ngeso mbi, hari abagabo rero basigaye bibona mu ngo z’abandi bamwe bagakubitirwa yo , izi nzoga ziduhungabanyiriza umutekano, kandi ibi ni kimwe mu bituma n’imiryango imwe irwaza bwaki kuko nta bwuzuzanye”.

Imitaragweja ikundwa n’abaturage bafite amafaranga make kuko ntawe urenza amafaranga 500 kuri litiro imwe (foto Rwandayacu.com).

Umuyobozi w’akarere ka Burera  Solina Mukamana  avuga ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano atari akizi, gusa ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo akomeze kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Uretse na ziriya nzoga z’inkorano ibintu bitujuje ubuziranenge tubigendera kure , niba koko zo nzoga zikigaragara mu karere kacu byaba ari ikibazo ntabwo nari mbizi gusa njye n’inzego dukorana tugiye kubikurikirana kuko zangiza ubuzima bwaMuntu, mbonereho kandi no gukebura abacuruza ibintu bitujyje ubuziranenge ko babicikaho”.

Muri aka karere ka Burera cyane mu mirenge ya Rugarama na Kinoni, hakunze kuvugwa inzoga z’inkorano harimo yewe muntu , sinzi unsambanyije , umumanurajipo, nzoga ejo n’izindi izi zose ngo bazikora bagamije gusinda byihuse kandi  ku giciro gito.