Burera: Gahunda y’ubuhinzi bubungabunga ubutaka yazamuye umusaruro w’abahinzi
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abaturage bitabiriye gahunda y’ubuhinzi bubungabunga ubutaka bo mu karere ka Burera mu murenge wa Kagago, bavuga ko aho batangiriye guhinga badahungabanya ubutaka umusaruro babonaga wikibyeinshuro nyinshi nyuma yo kwigishwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka, ibikandi byatumye ubutaka bwabo budatwara n’isuri.bikaba byaranatumye ubutaka bwabo butagitwarwa n’isuri.
Aba bahinzi bavuga ko bahuraga n’imvune ndende ariko bagakuramo umusaruro muke u gihe babaga bakoresheje ingufu nyinshi, ntibihaze no mu biribwa bagahorana inzara mu miryango yabo.
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka ni gahunda yo kwigisha abahinzi uburyo bwo kudacokoza ubutaka hirindwa kubuhungabanya, gusasira imirima ihinzwemo imyaka kugira ngo isuri idakomeza gutwara ubutaka.
Iyi gahunda irimo kandi no guhinduranya ndetse no kuvanga ibihingwa mu mirima mu buryo bwiza hirindwa ko ubutaka bugunduka.Ibintu abahinzi bishimira kandi bubakemurira ibibazo mu bukungu nyuma yo kwihaza bagasagurira amasoko.
Nyangezi Berchimas ni umuhinzi wo mu murenge wa Kagogo, ashimangira ko ubuhinzi nka buriya butuma umuntu adahinga mu kajagari kandi akaraza umurima anawuhingamo akiteza imbere
Yagize ati: “Nk’ubu ahantu nahingaga umurima wose nawutabiye, nasaruraga ibiro 60 by’ibigori, aho mpinze muri buriya buryo bubungabunga ubutaka nasaruyemo ibiro 130 nyamara aho nahinze ahatabungabunze nakuyemo ibiro mu buryo bw’akajagari nakuyemo ibiro 45, ubu buhinzi uretso no kuba nkuramo ibiribwa ngasagurira isoko ni bwo buryo bwiza nkoresha kugira ngo ndihirire abana banye mu mashuri ubwisungane byo nawe urabyumva”.
Uwamahirwe Yvette we avuga ubu buryo bwongereye umusaruro kuri we ngo utwo yasaruraga yaraturyaga tugashira ntasagure imbuto, ariko ngo aho akoreye buriya buhinzi bubungabunga ubutaka byatumye atera imbere muri byose.
Yagize ati: “Aho nakuraga imifuka ine y’ibishyimbo, kuri ubu nsigaye mpakura imifuka irindwi n’igice, kandi ifumbire nkoresha yaragabanyutse cyane kurusha uko yamvunaga nyikwirakwiza mu murima, nyamara iyo maze gucukura icyobo nkashyiramo ifumbire mba nzi ko itazapfa ubusa igihingwa kiyikoresha yose, nkoresha kimwe cya kabiri cy’iyo nakoeshaga yemwe n’imbuto yaragabanyutdse kandi umusaruro wariyongereye”.
Uwamahirwe Yvette , avuga ko byatumye yizigamira imbuto kubera ko yeza byinshi (foto rwandayacu.com)
Aba bahinzi bo muri Kagogo bavuga ibigwi by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka babihugurwa n’Umuryango witwa Peace and Development Network, PDN, Umuyobozi wawo Harerimana Eustache ,avuga ko igihe kigeze kugira ngo umuhinzi afashwe kubungabunga ubutaka kandi ngo buriya buryo bumaze igihe bukoreshwa bukaba byaragaragaye ko butanga umusaruro mwinshi.
Yagize ati “Urebye igihe ubutaka bwahingiwe ubona ko bwatakaje umwimerere wabwo ari byo byagabanyije umusaruro. Dufasha abahinzi kugira ngo babubungabunge kugira ngo butange umusaruro ukwiye kandi butangiritse”.
Umukozi ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki mu Muryango Tearfund na Canadian Foodgrains Bank muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba, John Twiringiyumukiza, nawe ashimangira ko ari byiza ko umuhinzi avugurura ubuhinzi yakoraga abungabunga ubutaka, kandi nawe ashimangira ko bazakomeza kugira uburahare mu gushyigikra no kuba hafi abahinzi
Yagize ati “Turifuza ko mu myaka itanu tuzaba dufite abahinzi barenga ibihumbi 60 bakora ubuhinzi bubungabunga ubutaka, bizabafasha kongera umusaruro no kurengera ibidukikije, kuko bukumira isuri.”
Ni gute ubu buhinzi bukorwa kugira ngo butange umusaruro ?
Mu gihe umuhinzi ashaka gutegura umurima we, ntabwo yirirwa arima cyangwa se ngo atabire umurima wose,cyangwa se bimwe byo guharura ibyatsi biba birimo ubundi ntabikure mu murima ahubwo akabisasira wa murima we, kugira ngo hahoremo ubuhehere n’isuru ntipfe kujyamo.
Ibyiza byo kudahungabanya ubutaka bituma iyo imvura iguye idatwara ubutaka ahubwo ibwinjiramo imbere, hanyuma wajya gutera nk’ibigori ugacukura umwobo ku buryo hagati y’umwobo n’undi hajyamo santimetero 75. Umuhinzi acukura umwobo uri hagati ya santimetero 25 na 30, akabanzamo ishwagara yuzuye agafuniko k’icupa ry’amazi. Nyuma y’aho umuhinzi ashyiramo ifumbire y’imborera yuzuye ka gacupa k’amazi, agashyiramo ifumbire mvaruganda yuzuye agafuniko k’amazi akarenzaho itaka akabona guteramo urubuto, nyuma yaho isaso ayikikiza igihingwa, ibi bintu byo gusasira ni ingenzi kuko nk’uko twabivuze haruguru bituma ubutaka buhorana amahumbezi.
Umuhinzi akwiye kwitondera ifumbire ayisanza kuko hari ubwo itagera ku gihingwa.Ibyatsi bisaswa mu murima bifasha wa murima kudatwarwa n’isuri ahubwo ukabika amazi mu butaka atunga cya gihingwa kugeza ugisaruye.
Ni iki Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda ivuga kuri iyi gahunda ?
Minisiteri y’ubuhinzi mu Rwanda ivuga Abanyarwanda kwizera ubuhinzi bushya busaba guhinga utarima avuga ko bwizewe kandi bushobora guha umusaruro ubukoresha, ngo n’ubwo ari bushya mu Rwanda.
Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse asanga ubuhinzi nk’ubu bukwiye kwigishwa abanyarwanda yagize ati : « Ubu ni ubuhinzi butangiza ibidukikije, ntabwo ugenda urima ubutaka ubutera hejuru ucukura ahantu ushyira igihingwa ugatwikira,ibi kandi bifite inyungu nk’eshatu, iya mbere isuri wayirwanyije kuko iyo ije ntabwo ubutaka bugenda, iyo waburimye bugenda mu buryo bworoshye. Iyo imvura yabaye nkeya, ya mazi agumamo. Icya gatatu ni umusaruro byagaragaye ko iyo wahinze utarima byera inshuro zirenga eshatu ugereranyije n’ubuhinzi busanzwe ».
Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse(foto rwandayacu.com).
Ubushakashatsi bwagaragaje ko aho ubuhinzi nk’ubu bwo ,kubungabunga ubutaka aho bwakozwe butanga umusaruro, bukaba bumaze imyaka ibiri bugeragezwa mu Rwanda aho kugeza ubu hari bamwe mu bafashamyumvire bakora nk’abahinzi b’intangarugero mu myaka ibiri babukoze bikaba bitanga umusaruro ugaragara.Ibintu Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanfda ishishikariza abahinzi kwitabirira kuko mu Rwanda abaturage bariyongera ubutaka bwo bukaba butiyongera.