Amakuru

Burera: CEPEM yateye inkunga abangavu mu kwihangira imirimo

Yanditswe na rwandayacu.com

CEPEM Technical Secondary School(CEPEM TSS), ni ishuri  riherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera,kuri ubu rirashimirwa inkunga n’uburere rikomeje kugaragaza aho rituye, intego ruhaye ni ukuzamura imibereho myiza y’abaturanye naryo n’igihugu muri rusange.

Abarivuga imuato kuri ubu ni bamwe mu bangavu baeryaga baciye inshuro bahawe buri wese amafaranga y’igishoro kugira ngo babashe kwihangira imirimo, aho bavuga ko bagiye gutangiza ubucuruzi nk’uko babibwiye www.rwandayacu.com, ubwo bashyikirizwaga inkunga

Uwase Jose wo mu murenge wa Rugarama akagari ka Cyahi yagize ati : «  Ndanezerewe cyane kandi nshimiye iki kigo cya CEPEM kuko  aha ni hamwe mu baterankunga bacu  haba mu burezi ndetse no kubasha kwiteza imbere, ntabwo ari twe bambere bahawe inkunga n’iki kigo kuko hari n’abandi bakobwa batubanjirije, ibi bibtu nifuza ko bizakomeza , ubu rero iyi nkunga bampaye ngiye kuicunga neza nyibyaze umusaruro ku buryo nanjye nzafasha abandi, ngiye gucuruza imyaka ».

Aba bana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20, bavuga ko kutagira imirimo n’aho bakura amafaranga ari kimwe ngo mu bituma bishura mu ngeso mbi nk’uko Nyiramahirwe Clementine na we wo muri Rugarama akagari ka Gafumba abivuga

Yagize ati : « Kuba umwana w’umukobwa nta kazi agira ni kimwe mu bituma agwa mu bishuko none waba wabuze icyo kwambara, kurya se ….waba uri umunyantege nkeya ntugwe mu bishuko ninaho rero bamwe bava baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure aya mafaranga mpawe aje kundinda ubuzererezi n’izindi ngeso mbi ngiye gucuruza nzajya nigurira icyo nshaka kugeza ubwo nzashakira umugabo, ndashimira CEPEM ikomeje gutekereza ku bafite amikoro make, naryaga mvuye guca inshuro ariko ubu ngiye gukora ku buryo nanjye nzatanga akazi ».

 

Umuyobozi w’iri shuri rya CEPEM Roger Havugimana,avuga ko igikorewa nka kiriya kiba kiri mu mutima bahawe n’Imana wo gukunda abantu ndetse no kubafasha kwizamura, cyane ko ngo no mu ntego z’iki kigo harimo guteza imbere abarituriye mu iterambere n’imibereho.

Abangavu bishimiye inkunga bahawe

Yagize ati: “ Ubundi intego yacu ni ugukomeza kuzamura imibereho y’abaturage dufasha sosiyete, aba bana b’abakobwa rero batugejejeho igitekerezo cyabo,bagamije kugira ngo bihangire umurimo, ni muri urwo rwego rero twabageneye igishoro kizamufasha kwiteza imbere, kandi tuzabakurikirana buri munsi, tubaherekeza mu iterambere, iki kandi ni igikorwa kizajomeza no ku bandi uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

Abayobozi bijeje abahawe inkunga kuzababa hafi

Uwari uhagarariye umurenge wa Rugarama muri iki gikorwa ni umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukasonga Josiane nawe yavuze ko yishimira ubufatanye n’ikigo cya CEPEM kuko kigenda kibafasha kweza imihigo, kandi yizeza ubufatanye n’ikigo cy’amashuri cya CEPEM

Yagize ati: “ twe nk’umurenge ewa Rugarama natwe hari ibyo dushoboye nk’uko dusanzwe dufitanye imikoranire myiza, ndabashimira iki gikorwa mwakoze,namwe bahawe inkunga ntabwo ariyo gupfusha ubusa , mugende muyibyaze umusaruro aho tuzabona bitagenda neza turahari kandi turabizeza ubufatanye , tuzakomeza kubaherekeza”.

Basabwe kubyaza umusaruro inkunga bahawe

CEPEM igira uruhare mu gushyigikira imishinga mito ku rubyiruko, igira uruhare mu guha ubwisungane mu kwivuza imwe mu miryango itishoboye ihaturiye buri mwaka kandi ngo ibikorwa nk’ibi by’ubugiraneza bafasha abantu kwifasha bizahoraho.