Burera: CEPEM TSS Rugarama bashimira imiyoborere myiza yatumye ishingwa
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri, ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu bijyanjye n’ikoranabuhanga mu bw’ubatsi ndetse n’amahoteri n’ubukerarugendo, uwashinzi iri Shuri Mushakamba Faustin, yavuze ko ibyo abanyarwanda bageraho byose babikesha imiyoborere myiza ariyo mpamvu n’ishuri ryabo rigenda ritera intambwe buri munsi mu iterambere.
Ubwo abanyeshuri bagera ku 18 bahabwa impamyabumenyi Mushakamba yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira ziranga umunyarwanda bakunda igihugu cyabo ndetse abasaba kurwanya uwo ariwe wese uvuga nabi u Rwanda, abamenyesha ko amasomo babonye adakwiye guhera mu bitabo gusa ahubwo ko bakwiye kuyabyaza umusaruro bihangira umurimo ndetse bakawuha abandi.
Mushakamba yagize ati: “Imana yarahabaye iduha ubuyobozi bwiza ari nabwo butuma tugira umutekano tugatekereza neza dutuje, iri shuri twarishinze mu mwaka wa 2009, nari ngamije gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu kandi nari mfite ikizere ko byose bizashiboka kuko ubuyobozi bw’igihugu cyacu buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, bwadutoje kwigirira ikizere no guharanira icyateza imbere umunyarwanda ni muri urwo rwego rero nashinze iri shuri ngamije korohereza urubyiruko ingendo ndende bakoraga bajya kwigira umwuga mu bihugu duhana imbibe
Mushakamba ashimira Imana yahaye u Rwanda Perezida mwiza utoza abanyarwanda gukora (foto rwandayacu.com).
Mushakamba akomeza asaba urubyiruko rwahawe impamyabumenyi kumva ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura buri munsi
Yagize ati: “Ubu nibwo mutangiye kwiga, urugendo rurakomeje turabasaba gukomeza mukagera no muri za kaminuza, kandi aho muzajya hose muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura , mu mikorere mu mvugo mbese ikinyabupfura aricyo kizaba ubuzima bwanyu bwose bwa buri munsi, mukomeze mwirinde ibiyobyabwenge, ikindi ngira ngo mujya mwumva ko hari bamwe bikoreye igihugu cyacu cy’u Rwanda bakivuga nabi, namwe ntimuzihanganire umuntu wese uzasebya u Rwanda , muzaharanire ko ruba rwiza ku isi yose namwe mwima amatwi uwo ari we wese uzarurwanya kuko ni mwe maboko yarwo ndetse ni urwanyu mu minsi iri imbere nk’uko bisanzwe n’ubu”.
Bamwe mu banyeshuri baharangije bavuga ko bishimira uburere n’ubumenyi bahabwa kuri CEPEM TSS ndetse bavuga ko nabo bazihangira umurimo ndetse bakawuha n’abandi.
Byiringiro Emmanuel umwe mu bize ibijyanye n’ubwubatsi yagize ati: “ Twarakoze cyane ni yo mpamvu ubona twatsinze, njye kuri ubu twiyemeje kuzabyaza umusaruro ibyo twize , kandi natangiye kubona inyungu zabyo kuko navuye mu kizamini mpita mbona akazi ubu ifaranga ntabwo naribura kuko mba mfite akazi, nyamara bamwe mu batarize ubumenyingiro baracyasaba ababyeyi babo isabume n’ibindi, nishimira uburyo batureze njye nabonaga ubwo bampaga uburyo nkwiye kwitwara nk’umuntu ufite ikinyabupfura numvaga bambangamiye ariko aho ndangirije amasomo nabonye ko ari byiza ko umwana ashyirwa ku murongo”.
Abarangije CEPEM 2024-2025
Rev. Pasteur Charles Kubwayo Mukubano we avuga ko yishimira urwego CEPEM TSS igezeho ariko nanone akavuga ko inzira ikiri ndende bakomeje kongera ibisabwa kugira ngo abanyeshuri barusheho gukomeza gukarishya ubumenyi, yishimira ko imitsindire umwaka w’amashuri 2023-2024 yageze ku gipimo cya 100%, amenyesha abanyeshuri ko umwuga ari ingirakamaro bakwiye kuwiga bashyizeho umwete.
Yagize ati: “Nagiye mu bihugu byinshi ku Isi, umwuga niwo uyoboye; utazi umwuga muri iki gihe aba arimo guhomba. Niyo mpamvu dushishikariza abana kuyigana, turabasaba kujya guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse turashimira umuterankunga akaba n’umufatanyabikorwa, witwa Jety, wo mu gihugu cya “Mauritius watwemereye schoralship ku mwana uzajya agira amanota ya mbere ndetse akiga ahembwa na $500 buri kwezi.”

Mu banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye harimo 38 bigaga Ubukerarugendo, 56 bigaga amahoteri, 34 bigaga ubwubatsi bose batsinze neza kuri CEPEM, akaba ariyo mpamvu iki kigo gihora gisaba ababyeyi kuza kuharerera.