AmakuruIbidukikije

Burera: Bishimiye ibiti by’imbuto ziribwa byatewe n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu mirima yabo

Abaturage bo mu  murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku biti by’imbuto ziribwa bisaga 10,000 byatewe mu mirima yabo ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bavuga ko ari igikorwa kibafasha kwiteza imbere no kurengera ibidukikije.

Bamwe mu baturage bavuze ko iki gikorwa kije gikemura bimwe mu bibazo byari bihari birimo kubura ibiti by’imbuto, isuri no kubura umusaruro uhagije ku mirima yabo.

Nshimiyimana Jean Claude, umwe mu baturage bahatuye, yagize ati: “Twishimiye cyane kuba abayobozi n’inzego z’umutekano baduteye ibiti mu mirima yacu. Ibi biti bizaduha imbuto, tubone indyo yuzuye, tunagire n’inyungu mu gihe kizaza.”

Mukandayisenga Claudine, na we utuye muri aka gace, yavuze ko ibi biti bizagira uruhare rukomeye mu kongera imibereho myiza y’imiryango, cyane cyane abana.

Yagize ati: “Ibi biti ni ishoramari ry’ahazaza. Bizadufasha kubona imbuto zo kugaburira abana, dusagurire amasoko, kandi binarinde ubutaka bwacu.”

Abaturage bishimira uburyo ubuyobozi bw’inzego zose buza kubaterera ibiti mu masambu yabo kandi akaba aribo bazabisarura

Abaturage kandi bagaragaje ko kuba abayobozi babegereye bagafatanya na bo mu gutera ibiti byabateye imbaraga zo kubibungabunga no kubifata neza kugira ngo bizatange umusaruro uteganyijwe.

Nyuma y’ubuhamya bw’abaturage, ubuyobozi bwagaragaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere abaturage no gusigasira ibidukikije.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, yashimye ubufatanye bw’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi bigira uruhare rukomeye mu iterambere rirambye. Ibi biti bizafasha abaturage kwiteza imbere no kurengera ibidukikije, ari na yo mpamvu dushishikariza ko bibungabungwa neza.”

Yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubwitange n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere n’umutekano, kuko izo nkingi zombi zigendana.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yibukije abaturage ko kubungabunga ibi biti ari inshingano ya buri wese kugira ngo bizatange umusaruro witezwe.

Ati: “Ibi biti ni ibyanyu. Nimusigasire, mubifate neza, bizabafasha mu mibereho yanyu no mu iterambere ry’Akarere kacu.”

Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukubozi 2025, cyitabiriwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’Intara, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, abafatanyabikorwa n’abaturage, hagamijwe kurengera ibidukikije, guteza imbere ubukungu bw’abaturage no gukomeza umutekano urambye.