Amakuru

Burera: Babangamiwe no kutagira ikigo bategeramo imodoka

 

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Abagana n’abategera imodoka ahari gare ya Butaro , mu Karere ka Burera , bavuga ko babangamiwe no kuba nta kigo bategeramo imodoka cyujuje ibyangombwa.

Abagenzi bavuga ko nta gare bagira kuko n’aho iri ngo ni mu kajagari, kandi ikaba iteza amakimbirane cyane ko itagira ubwiherero.

Umwe mu baturage witwa Ntawukigiruwe Francois  wo  mu kagari ka Rutsiro yagize ati: “Hano nta gare nakubwira ngo irahari, reba iri vumbi iyo izuba riva usanga aya maduka na resitora huzuyemo ivumbi, ikindi nta bwiherero buhari, usanga turwana n’aba nyiramaduka tubasaba uho kwituma, ntaho kwicara abagenzi bateze imodoka mbeze ni nko mu kibuga kiri aho, twifuza gare yujuje ibya ngombwa”.

Gare ya Butaro mu bihe by’izuba iteza ivumbi mu nzu z’ubucuruzi

Bamwe mu batwara ibinyabiziga  bavuga ko kuba nta gare bafite yujuje ibyangombwa bituma baparika mu kajagari nk’uko Nzitonda Egide utwara moto muri santere ya Butaro hari iyo gare abivuga

Yagize ati: “ Nk’ubu kuba nta gare iri hano mu buryo bujyanye n’igihe usanga buri wese aparika aho ashatse, amagare hagati y’imodoka moto natwe imbere y’amaduka y’abandi mbese hano usanga tuba dukorera mu kajagari, twifuza ko twabona gare kandi hano haza abagenzi benshi, dufite ibitaro bya Butaro, Kaminuza ya Butaro, igishanga cy’urugezi abo bagenzi baje muri izo gahunda zose bajya bagera muri iyi gare bakabonera serivise nziza”.

Kuba nta kigo bategera imodoka cyujuje ibyangombwa, ngo ubuyobozi bw’akarere burakizi nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina abivuga

Yagize ati: “ Ni byo koko mu karere ka Burera dukeneye gare, ubu icyo twakora ni uko nk’uko dutegereje igishushanyombonera, tuzashishikariza abikorera ku giti cyabo gushora imari bubake gare, ku bijyanye no kuba hari abavuga ko nta bwiherero burahari ahubwo basabwa ku bufata neza no kugira isuku n’ubwo yenda nta kaburimbo yari yajya muri iriya gare”.

Bubakiwe Gare byazamura iterambere ry’abanyabiziga

Gare ya Butaro ikoreshwa n’abakora ubushabitsi bava mUsanze, Gakenke no mu gihugu cya Uganda, hakiyongeraho n’ababa baje kwivuza mu bitaro bya Butaro bizwiho kuvura kanseri, kuri ubu hakaba harimo kubakwa umuhanda Butaro –Kirambo-Kidaho uyu nawo ukaba witezweho ko uzakoreshwa n’amakompanyi menshi atwara abagenzi akaba azakenera ikigo bazajya bategeramo imodoka.

Burera ni kamwe mu turere two mu Ntara  y’Amajyaruguru tutarangwamo ikigo cyo gutegeramo imodoka .