Burera :Abanyeshuri bo kuri CEPEM bishimira ingendoshuri bahabwa
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Mu rwego gukarishya ubumenyi ndetse no kureba uburyo bazashyira mu bikorwa amasomo bize, abanyeshuri bo kuri CEPEM Technical Secondary School(CEPEM TSS), bahabwa ingendoshuri, ibintu bavuga ko bungukiramo byinshi harimo kumenya igihugu cyabo ndetse no n’ubumenyi bundi mu bikorwa baba bibonera bitangwa n’umusaruro w’amasomo bahabwa.
Abanyeshuri basuye inyambo mu Rukari (Nyanza) ziba mu cyahoze ari urugo rw’umwami (foto rwandayacu.com)
Aba banyeshuri bakoze urugendoshuri berekeza mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo, aho basuye ibikorwa binyuranye biganisha ku bukerarugendo, kuko aba banyeshuri basaga 100 bo mu mwaka wa 4 n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri iri shuri rya CEPEM TSS, biga ubukerarugendo n’amahoteri, uru rugendo rero ngo barwungikiyemo byinshi nk’uko bamwe mu baganiye na rwandayacu.com babivuze.
Imbere y’ingoro y’umwami abanyeshuri bo kuri CEPEM TSS banejejwe n’amateka bahigiye
Umwe muri bo witwa Sibomana Modeste wo mu mwaka wa kane w’ ubukerarugendo yagize ati: “Buriya urugendo shuri narwo ni isomo rikomeye , kandi ibyo umuntu yigiyemo ntabwo apfa kubyibagirwa, nabonye uburyo umuntu ashobora kwihangira umurimo binyuze mu bukerarugendo, nashimishijwe n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe, ibi rero mbihuza n’amasomo twiga mu mashuri, aho umuntu aba asoma gusa atabona ibyo arimo kwigishwa, uyu rero ni umwanya duha agaciro cyane, kuko ni umunsi umwe ariko dukubiramo amasomo agera ku mwaka ».
Irakoze Joie Dorcas nawe ashimangira ko ingendoshuri ari imwe mu nzira nziza ituma abanyeshuri babasha gushyira mu bikorwa amasomo bize ndetse bakamenya amateka y’ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo.
Yagize ati : « Twasuye ingoro y’umwami i Nyanza, ni ibintu byanshimishije kuko namenye amwe mu mateka y’imibereho y’umwami ndetse n’ay’igihugu cyacu muri rusange, ingendo shuri tugenda duhabwa nanoe buriya ni iburyo bwo kongera ubumenyi, tumenya ko ibidukikije na byo ari ingirakamaro, amahoteri n’ubukerarugendo byose biruzuzanya kandi ikibikuriye cyose ni ibidukikije, turashira ubuyobozi bw’ishuri ryacu rero budufasha gukomeza kongera ubumenyi mu buryo bufatika ».
CEPEM TSS basuye uruganda rwa Kitabi
Umuyobozi w’iri shuri ry’indashyikirwa mu gutsindisha Roger Havugimana avuga ko guha abanyeshuri ingendoshuri ari bumwe mu buryo butuma basobanukirwa ibyo bigishwa ndetse bagakunda amasomo baba babona mu bitabo
CEPEM TSS basuye inzu ndangamurage yo ku ruganda rwa Kitabi
Yagize at : « Uyu ni umwanya wo kugira ngo umunyeshuri ibyo yize mu bitabo noneho abishyire mu bikorwa, asure Hotel , Parike, ahantu nyaburanga….., mbese amenyeko ibyo yiga ashobora kubibyaza umusaruro, akamenya uko bikorwa, akanamenya amateka y’igihugu cyacu kuko ubukerarugendo bushingiye ku mateka nabwo bubyazwa umusaruro, ni igikorewa gikomeza rero bagenda basura ibikorwa binyuranye ».
Basobanuriwe ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi bw’icyayi
Iri shuri ritegura abana bazakora mu mahoteri n’ubukerarugendo, Kongera ibiribwa agaciro (Food and beverages operation) ndetse n’ubwubatsi, buri munyeshuri muri aya mashami agira igihe cy’amasomo y’ubumenyingiro ndetse akagira n’urugendoshuri rujyanye n’ibyo aba yiga.
Uyu Muyobozi ashimira abarerera kuri CEPEM n’abakozi b’aho uburyo buri wese ahagarara mu nshingano ze kandi ngo bitanga umusaruro, akaba asaba buri wese gukomeza gushyigikira ibikorwa byiza ku bumenyi bufite ireme.
Iki kigo kandi kizwiho gutsindisha kuko nko mu mwaka w’amashuri 2023-2024 cyatsindishije 100% aho mu banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye harimo 38 bigaga Ubukerarugendo, 56 bigaga amahoteri, 34 bigaga ubwubatsi bose batsinze neza kuri CEPEM TSS.