Amakuru

Burera: Abahinzi b’ibitunguru barataka kubura isoko ry’umusaruro wabo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Bamwe mu bahinzi b’ibitunguru bo mu karere ka Burera bavuga ko batejwe igihombo cy’ibitunguru bejeje bakabura isoko, nyamara ngo imbuto bayiguze ku giciro kiri hejuru ; none kuri ubu umusaruro wabo uri ku giciro cyo hasi.

Imirenge ikora ku birunga yo muri Burera, nka Gahunga , Rugarama na Cyanika , ni bo bakora umwuga w’ubuhinzi bw’ibitunguru , bavuga ko baguze imbuto ku mafaranga 1500 ku kirio none ubu ngo barajya ku isoko bagasanga ibitunguru byarabaye byinshi ngo ku buryo no kubina amafaranga 80 ku kiro ari imishyikirano.

Biyemeje guhunika ubutunguru bwabo (foto rwandayacu.com).

Niyonsenga Elie wo mu murenge wa Gahunga ufite ibitunguru mu gasantere ka Nyirarebe yagize ati : « Kuri ubu ibitunguru byaraduhmbeje cyane kuko byeze ku bwinshi bibura isoko, ibitungurusumu ni byo byagiraga isoko ariko nabyo byaraguye, ibi rero biterwa ni uko byeze kandi mu bwoko bwose bwabyo hano mu murenge eacu n’iyo duturanye irabyeje, ubu twabuze isoko n’aho kubibika, turasaba ubuyobozi kudufasha kubona isoko mu tundi turere »

Nzambazamariya Zipola wo mu murenge wa Rugarama yagize ati : « Tekereza ko ubu ikiro naguze imbuto ku mafaranga 1500 ndimo kuyigurisha amafaranga 80, kandi ubwo ntabwo nakuyemo amafaranga 25 y’umwikorezi tubijyana mu isoko rya Rugarama, njye mpinga ibitunguru by’ibijumba, ariko n’abahinga tungurusumu bafite igihombo, uretse ko bo hari abahisemo kubuhunika kuko byo ntabwo byangirika nk’ibi byacu by’’ibijumba ».

Uyu muhinzi akomeza avuga ko kuri we yahuye n’igihombo kiri hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni imwe, ngo kuko yagerageje kubihunika mu nzu birabora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na bwo bushimangira ko ikibazo cy’isoko ry’ubutunguru bw’ingeri zose muri iriya mirenge uko ari 3 kihari, bitewe ngo n’uko bikanze ko igihembwe cy’ihinga B, ibitunguru byigeze guhenda bigatuma abenshi babihinga ku bwinshi biza gutuma isoko ribura rito, nk’uko Umuyobozi w’Akarere Mukamana Solina abivuga.

Yagize ati : «  Hari igihe cyageze ibitunguru birahenda rwose biba nka zahabu, ni yo mpamvu benshi bashoyemo , barebeye kuri bagenzi babo bakuyemo inyungu , kuko hari uwigeze ibitunguru akuramo hafi miliyoni 100, agurisha ikiro ku mafaranga 1500, ni aho rero benshi bafashe icyemezo cyo ku buhinga gusa icyo turimo gukora ni ukubashakira amasoko hirya no hino, kandi natwe iki gihombo kiduteye impungenge kuko ibitungu n’inkimboga ni ibintu bitabikika ».

Ibitunguru Burera byabuze isoko (foto rwandayacu.com)

Uyu Muyobozi akomeza  asaba abahinzi kujya basarura ibitunguru byeze neza bakabyanika, kugira ngo bitazahura n’ubukonje bikabora, kandi ko hari igihe kigera bikabona isoko iyo byafashwe neza.

Kugeza ubu mu karere ka Burera hari toni zigera kuri 250 zabuze isoko mu mirenge ya Gahunga,  Rugarama, Cyanika, zikaba zareze ku buso bungana na hegitari ibihumbi 600, nk’uko imibare bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.