Amajyaruguru:Igishushanyo mbonera kije gukuraho imyubakire yo mu kajagari
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu nama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajayaruguru iyobowe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yigaga ku gishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka mu cyerekezo abayobozi basabwe kurwanya ruswa itangwa mu myubakire y’akajagari cyane mu nzego zibanze.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingo 2020 yigiwemo ibintu byinshi ndetse harebwa imikoreshereze y’ubutaka , nibijyanye n’imiturire aho byakunze kugaragara ko abantu bakomeje gutura mu kajagari bashyira inyubako mu gice cyagenewe ubuhinzi kandi bitemewe, ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze, bavuga ko hari ubwo basabwa ruswa nab a Mudugudu mu gihe bashaka kubaka.
Inzego zinyuranye mu ntara y’Amajyaruguru zishimangira ko igishushanyo mbonera kizaca akajagari mu butaka
Umwe muri bo yagize ati: “Kuri ubu Mutwarasibo yumvikana na Mudugudu mu gihe ugiye kubaka bakakwaka akantu (Ruswa), ugatangira kubaka hashira umunsi umwe ushinzwe ubutaka ku karere akaba akugezeho, ugasanga wubatse ahasdakwiye kubakwa , ubu trero ubwo igishushanyo mbonera cyaje tugiye kujya tureba icyo ubutaka bwagenewe ubundi twubake ibizarama ikindi ni uko nta muntu uzongera kundya utwanjye ngo mbone nubake”.
Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda , kiravuga ko hamaze gukorwa amavugururwa agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda .
Umuyobozi mukuru muri icyo kigo Mukamana Esperence asobanura ko aya mavugurura ajyanye n’ikoranabuhanga yakozwe mu rwego rwo kurwanyaruswa.
Yagize ati: ” uburyo izi ruswa zizacika tuzakoresha ikoranabuhanga cyane kuburyo umuyobozi azajya areba hirya no hino harimo kubakwa yicaye mu biro akabasha kureba ahantu harimo gushirwa utujagari bitandukanye n’uburyo umuntu yajyaga kwihugikanaga abantu akenshi abayobozi bo hasi mu midugudu , mu tugari akabaha akantu barangiza akabemerera bakajya kubaka mu buryo butemewe ., Hari ikintu bizagabanya mutujagari mu myubakirey’akajahari nidukoresha iri ikoranabuhanga.
Mukamana Esperence wo mu kigo cy’ubutaka asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda ruswa ivugwa mu myubakire.
Mukamana akomeza avuga ko igishushanyombonera kizakemura byinshi mu bibazo byakundaga kugaragara birimo ruswa yahabwaga abayobozi bo mu nzego zibanze ;kugira ngo umuturage azamure inzu ahantu hatemewe ibi bakazabigeraho hifashishijwe ikoranabuhanga rizajya rigenzura niba hari ahantu runaka harimo kubakwa amazu.
Ikindi cyagarutsweho n’abantu batarandikisha ubutaka bwabo ;aho uyu Muyobozi yongeye kwibutsa abantu kwandikisha ubutaka igihe kitarabafata cyane ko mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo 2020;ubutaka buzaba butanditse kuri ba nyirabwo buzegurirwa Leta.