Amakuru

Amajyaruguru:Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asaba abaturage kwirinda urunguze, ahubwo bakagana ibigo by’imari

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Ubwo habaga ubukangurambaga bwateguwe na PDF(Business Development Fund) mu ntara y’Amajyaruguru hagamijwe gukomeza kumenyekanisha serivise  za PDF,  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abaturage n’urubyiruko  muri rusange  ko  gukorana n’ibigo by’imari byizewe ari ingenzi mu iterambere rirambye ryabo.

Guverineri  asaba buri wese kwirinda urunguze kuko ruzwi kuri banki lamberi ngo kuko trukurura amakimbirane mu  uryango kandi  amakimbirane nayo rikadindiza iterambere ryabo ndetse n’igihugu.

agateza ubukene

Yagize ati:”Imikorere ya banke Lamberi murayizi,ni uburyo butemewe icyo ni icyambere, icya kabiri bibasaba inyungu nyinshi ugasanga benshi bananiwe no kwishyura ayo mafaranga bafashe, bikabajyana mu manza no gutakaza imitungo mike bari basigaranye”.

Akomeza agira ari: “Ubwo rero urubyiruko ndetse n’abandi muri rusange turabashishikariza gukorana na BDF kuko mwabonye ko hari n’imwe mu mishinga bafatira ku nyungu iri hasi cyane nka 1.5% ; ibi rero byafasha abaturage bacu kwiteza imbere ndetse hataje n’ibibazo mu miryango.”

Guverineri yakomeje avuga ko nabo bagiye gushyiraho uruhare rwabo bakereka abaturage ikiza cyo gukorana n’ibigo by’imari birimo BDF bakorana n’inzego z’ibanze.; cyane  ko BDF yiyemeje gufasha abaturage kubona inguzanyo zifite inyungu ziciriritse ndetse no kunganira abashaka gutangiza imishinga itanga akazi, nab o ubwabo biteza imbere.

Umwe mu baturage bo mu mutenge wa Muhoza mu kagari ka Ruhengeri yagize ati: “Urunguze ni ikibazo gikomeye nkanjye ndakubwiza ukuri ko umuntu yangurije amafaranga ibihumbi 500 , twumvikana ko nzajya mwungukira 30% ibi rero byaje kunanira kugeza ubwo amafaranga agera muri miliyoni 3, kuko n’inyungu igenfda izamuka, ariko byarangiye inzu nyivuyemo bishobotse rwose iyo BDF, yagira abakangurambaga kugera mu tugari, tukajya dufaswa kubona inguzanyo mu buryo bworoshye”.

Umuyobozi wa BDF,Munyeshyaka  Vincent, nawe yibutsa  urubyiruko ko ikigo BDF cyashyiriweho kubunganira, abasaba kutigunga cyangwa gucika intege mu gihe baba bahuye n’inzitizi zo kubona Inguzanyo.

Yagize ati:”Icyo dusaba urubyiruko ni ukwitinyuka, bigirire ikizere, ariko urubyiruko cyane ndarusaba no kwihangana kudacika intege, umuntu araza gusaba serivise ariko wamusaba inyandiko zerekana ibiciro byicyo ashaka kugura akagufata nk’aho umuruhije agahita abireka. Urubyiruko turarusaba kudacika intege bakuzuza ibisabwa bagakorana na PDF. Kandi ndabibutsa ko ubuyobozi bwacu bukunda urubyiruko.”

Umuyobozi wa BDF,Munyeshyaka  Vincent, asaba abaturage kwitabirira gahunfda nziza za BDF, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere(foto Bahizi Prince Victory).

Iki kigo cya BDF cyatangiye mu mwaka wa 2013 aho ubu kimaze imyaka 13 kigeza ku baturarwanda serivise zibafasha mu kwiteza imbere babafasha kubona Inguzanyo, bityo urubyiruko n’abaturage muri rusange bakihangira imirimo badategeye amaboko inkunga ituruka kuri leta nabo bagakura amaboko mu mufuka babikesha Inguzanyo ya BDF.

Imishinga ibihumbi 18 kju bwishingizi ku ngwate imaze guterewa inkunga, Intara y’Amajyaruguru ifitemo ibihumbi 2 gusa  Intara y’Amajyaruguru rero yo ivuga ko abaturage bashobora kuba bafite amakuru make kuru BDF, gusa ngo bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga.