Amajyaruguru: RIB ikomeje ubukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau – RIB) rukomeje ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko mu turere twegereye imipaka two mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa kiri kwibanda ku gushishikariza abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda abashukanyi babizeza akazi keza mu mahanga nyamara bagamije kubacuruza no kubakoresha imirimo y’agahato.
Mu biganiro RIB iri gutanga, hibandwa ku gusobanurira urubyiruko ko kudakora igenzura rihagije ku masezerano y’akazi n’abarushukisha amahirwe yo hanze bishobora kubashyira mu kaga. RIB isaba urubyiruko kutirukira kujya mu mahanga ngo ni ho ruzabonera akazi, ahubwo rugashishikarizwa gukorera mu Rwanda no kwihangira imirimo.
Umukozi wa RIB, Ntirenganya Jean Claude, mu biganiro aha abaturage atanga ubuhamya n’amasomo agaragaza ko imibare igaragaza ko urubyiruko rwinshi rucuruzwa runyura ku mipaka nyuma yo gushukwa ko rugiye gukora imirimo izabaha amafaranga menshi bakirukirukira mu bihugu byo hanze , iyi ngo akaba ari na yo mpamvu bahisemo kuhakorera ubukangurambaga cyane.
Yagize ati: “Twahisemo kwibanda ku mipaka kuko ari ho usanga urubyiruko rwinshi runyura rujya gushaka akazi mu mahanga. Hari ababeshywa ko bagiye guhembwa amafaranga menshi, nyamara bagezeyo bagasanga bagiye gukoreshwa imirimo y’agahato, hari n’abahatakariza ubuzima nyuma yo kubakuramo ibice by’umubiri .”
Yakomeje avuga ko RIB igiye gukomeza gukorana bya hafi n’abatwara abagenzi bajya mu bihugu byo hanze, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu no gukurikirana abashuka urubyiruko, hamenyekana icyo urwo rubyiruko ruba rugiyemo.
Iyi gahunda kandi ijya ikorerwa no mu mashuri makuru na za kaminuza, aho urubyiruko rwigishwa ko nyuma yo kurangiza amasomo rukwiye gukorera mu Rwanda, rugaharanira kwihangira imirimo aho kwishora mu byago byo gushukishwa akazi ko hanze.
Kubwimana Aimable (Izina yahawe) ni umwe mu rubyiruko wahuye n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu. Avuga ko yashukishijwe kujya gukorera muri Tayirande, abwirwa ko azajya ahembwa amadorari 700 ku kwezi. Icyakora, aho kujyanwa muri Tayirande, yisanzuye muri Nayimale, aho yakoreshejwe imirimo y’agahato.
Yagize ati: “Baabwiye ko ngiye gukora akazi keza, nzajya mpembwa neza amadorali 700 ku kwezi numvaga ngiye kuba umukire . Ariko nagezeyo nsanga ni ibindi. Twakoraga amasaha menshi, nta burenganzira dufite, nta n’itumanaho ku bantu bacu. Byari ubuzima bugoye cyane, gusa nshimira Leta yacu yamfashije kugaruka mu Rwanda binyuze muri Ambasade .”
Yongeraho ko iyo aza kuba yarabonye amakuru ahagije mbere, atari kwemera kugenda atabanje kugenzura neza ibyo yasezeranyijwe, agasaba urubyiruko mujya bashishoza mbere yo gufata icyemezo cyo kujya mu mahanga ngo bagiye gushaka akazi.

Abaturage bavuga ko bishimira bikorwa bya RIB binyuze mu bukangurambaga bwayo n’uburyo ibafasha gukemura amakimbirane
Umwe mu rubyiruko Iradukunda Judith witabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko inkuru ya Kubwimana yamwigishije isomo rikomeye.
Yagize ati: “Twajyaga twumva ko kujya hanze ari amahirwe adasanzwe. Ariko ubu tumenye ko hari abashuka urubyiruko bakarujyana kurucuruza. Tugiye kujya tubanza gushishoza no kugisha inama inzego zibishinzwe mbere yo gufata icyemezo cyo kujya mu mahanga.”
Umwe mu babyeyi witabiriye ibiganiro bya RIB Muhawenimana Jacqueline wo mu murenge wa Bungwe yavuze ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu gukumira icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati: “Natwe nk’ababyeyi tugomba kuganiriza abana bacu, tukabereka ko ubuzima bwiza bwubakwa buhoro buhoro. Kubareka bakagenda batagenzuwe neza ni ukubashyira mu kaga. Tugomba kubabwira ukuri ku byago biri mu gushukishwa akazi mu bihugu byo hanze, cyane cyane ibyo muri Aziya n’ahandi tugiye kubatoza gukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gukomeza gukorana na RIB mu gukumira icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati: “Tuzakomeza gukangurira abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku gihe. Turasaba ababyeyi n’urubyiruko kudashukwa n’amasezerano y’akazi adafite ishingiro, kandi dushimira na RIB ubufasha ikomeje kuduha idufasha kwigisha abaturage.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buzashyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho gushuka urubyiruko, no gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano.
Ubu bukangurambaga RIB irimo gukora muri iyi minsi buri kubera mu turere twa Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rusizi, Rubavu na Bugesera. Ibi ni ibikorwa RIB ihora ikora kuko biri mu nshingano zayo zo kurwanya no gukumira ibyaha.
RIB iributsa abaturage ko bakwiye kumenya amayeri akoreshwa n’abashuka urubyiruko bagamije kurucuruza, bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo bakumire icyaha kitaraba. Umutekano n’uburenganzira bwa buri wese bisaba uruhare rwa twese.

