Amajyaruguru: Gicumbi na Musanze ni uturere tuza mu myanya ya mbere mu kugira abaturage benshi batagira ubwiherero na mba
Yanditswe na Bagabo Eliab.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko uturere twa Musanze na Gicumbi, aritwo turere tuza ku isonga mu kugira abaturage batagira ubwiherero na busa ibintu kuri we asanga biteye isoni n’agahinda, ibi bikaba ari bimwe mu bituma uyu Guverineri asaba abayobozi b’inzego zose muri Gicumbi, kuba ku wa 31 Ukuboza 2019, iki kibazo kizaba cyakemutse.
Imibare igaragazwa n’ubuyobozi ivuga ko ingo zibarirwa mu 2143 muri aka Karere ka Gicumbi zitagira ubwiherero.
Guverineri Gatabazi yagize ati: “ Hari abaturage bakwiye gufashwa kubaka ubwiherero, birababaza kuba Gicumbi muri iyi ntara y’Amajyarugu, iza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage batagira ubwiherero aho abasaga 2000 batagira ubwiherero na mba , ibi ni ibintu bigayitse, abituma ku gasozi ni bo bateza indwara.Mu gihe Rulindo yo yarangije kubaka ubwiherero ariko Gicumbi na Musanze nibo baza ku isonga mu kutubahiriza ibi , abayobozi basinyiye kuba bakuye iki mibazo mu nzira, nta mikino ubu utazabikora azava ku kazi ubu twavuye mu magambo rwose bumve ko tugomba kwinjira muri 2020 buri wese muri Gicumbi afite ubwiherero ndetse n’inzu yo kubamo”.
James Katarikawe ni Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Gishari mu murenge wa Rubaya, avuga ko bagiye gukaza umurego kugira ngo iyi tariki izagere iki kibazo cyavuye mu nzira.
Yagize ati: “ Nkanjye nari mfite imiryango igera ku umunani ibaho rwose itagira ubwiherero na mba , ubu nanjye ngiye gukora uko bishoboka ku wa 31 Ukuboza2019 nzaba maze gukemura iki kibazo cyavuye mu nzira”.
Ubwiherero bufatwa nk’ubwujuje ibisabwa bugizwe n’umwobo ufite nibura metero 6 z’ubujyakuzimu, busakaye kandi butinze neza kandi bukomeye. Ubwo biherero bugomba kandi bushobora gupfundikirwa.Uturere twa Rulindo na Gakenke ni two tuza ku isonga mu gufasha a baturage kubaka ubwiherero aho muri Rulindo imiryango 1262 itaragiraga ubwiherero yafashijwe kubwubaka mu gihe muri Gakenke imiryango 608 na yo yafashijwe kuri ubwo buryo .
Anyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi bahigiye imbere ya Guverineri Gatabazi ko mu Ukuboza 2019 ikibazo cy’ubwiherero kizaba cyakemutse.
Gicumbi ni ko Karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru ni yo abaturage benshi batagira ubwiherero kuko bagera ku miryango 2143 itagira ubwiherero,aka karere kagakurikirwa n’aka Musanze kabarurirwamo imiryango igera ku 1547 itagira ubwiherero na mba.