Amajyaruguru: Gahunda y’isuzuma mpuzamahanga PISA, ibigo by’amashuri biyitezeho byinshi
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Muri iki gihe hari gukorwa ubukangurambaga ku bijyanye n’isuzuma rya PISA 2025 , mu Rwanda rikazaba ribaye ku nshuro ya mbere, rikaba ribaye ku nshuro ya 9 ku Isi, Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ibigo by’amashuri ndetse n’abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyarugu, aho itangazamakuru ryageze bavuze ko bishimiye iri suzuma ngo kuko rizabongererera ubumenyi.
Ubu bukangurambaga burimo gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), abazagira uruhare muri iri suzuma bavuga ko iyi gahunda ije kumenyekanisha u Rwanda ndetse no gukangurira abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kandi bumva ko biga bagamije guhangana na bagenzi babo bo mu bindi bihugu.
Nko mu Karere ka Gakenke Ubuyobozi bw’aho buvuga ko iki gikorwa cy’isuma mpuzamahanga cya PISA ari umusemburo w’imyigire myiza kandi ifasha abarezi n’abanyeshuri, ku bijyanye n’ubumenyi rusange no gukora ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Therese Uwamahoro abivuga
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungiriye Marie Therese Uwamahoro
Yagize ati: “ Ibyo twiteze kuri PISA aya mahugurwa azafasha abarezi gukomeza i w’Akarere gushishikariza abanyeshuri kuzagira uruhare mu isuzuma mpuzamahanga , abanyeshuri bazarushaho kwiga bashyizeho umwete, ibi rero bizagirira akamaro umunyeshuri n’igihugu muri rusange, turasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bigera kuri 6 kuko muri Gakenke n’ibyo bazakora iri suzuma, ikindi ni uko nyuma yo gusobanukirwa neza PISA, bizafasha abazagira uruhare muri iri suzuma gushyiraho umwete”.
Abafite uruhare mu burezi mu karere ka Gakenke bavuga ko bishimiye PISA
Calixte Musabyimana Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya College Methodiste Uni de Rushashi, mu murenge wa Gashenyi akarere ka Gakenke, avuga ko ubukangurambaga bwa PISA, azabafasha kuri byinshi
Yagize ati: “ Ubusanze twigisha abanyeshuri tukabaha isuzuma biciye mu bizamini, none PISA nayo ije kudufasha mu kugenzura uko abana bahagaze mu bumenyi, ariko cyane cyane noneho mu buryo bbwo kwigenzura twigerereanije ku rwego mpuzamahanga, abana bigereranije n’abandi bana bo ku Isi yose, twitezeho ko abana bacu bazajya biga bashyizeho umwete kuko bazajya noneho babazwa ku rwego mpuzamahanga, tugiye gukomeza gufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura no gusoma cyane, icyambere tugiye kumenyesha abanyeshuri n’abarezi PISA nibamara kubyumva neza twiteze umusaruro mwishi”.
Mu karere ka Musanze n’aho bavuga ko bishimiye isuzuma rya PISA, baryitezeho byinshi ku bijyanye no kwiyungura ubumenyi nk’uko bamwe mu banyeshuri bo kuri ESSA Ruhengeri babubwiye itangazamakuru, cyane ko ngo bamaze gusobanukirwa icyo aricyo PISA.
Kacera Ela Pamela yagize ati: “Iri suzuma ni ingirakamaro cyane twari tuziko tuzajya dukora ibizamini n’amasuzuma mu ishuri ryacu, hakaba ubwo dukora ibizamini bya Leta tukimukira ju wundi mwaka cyangwa tugahabwa impamyabumenyi, kuri ubu rero noneho tugiye kujya ku ruhando mpuzamahanga, ntabwo aya manota azajya ku ndangamanota zacu, ariko azatuma twipima n’abandi bana bo mu bindi bihugu ndetse bitume n’ igihugu cyacu kimenyekana, niteguye kuzatsinda ku rwego rwo hejuru”.
Abanyeshuri bo kuri ESSA Ruhengeri biteze byinshi kuri PISA 2025 kuko izabungura ubumenyi
Pamela akomeza asaba abanyeshuri bagenzi kwitabirira iri suzuma bakora ubushakashatsi mu bumenyi rusange, ngo kuko ibi bituma bagura ubumenyi n’imitekerereze.
Umulisa Josethe yiga ibijyanye n’ubutabire n’ubugenge avuga ko ririya suzuma rya PISA, rizazamura ubumenyi bwabo kandi ko bazarikora mu mutuzo bagamije guhesha ishema u Rwanda
Yagize ati: “ Batubaza ibintu bijyanye n’ubumenyi rusange mu buzima bwo hanze ndetse, ikindi ni uko nzabazwa ku bvijyanye n’ibyo niga, ibi bintu ni byiza kuko bizongera uburambe bwajye kuko nzahabwa n’inyemezabumenyi, igaragaza ko nakoze ririya suzuma kandi ntawamenya ;wabona hari ubwo hazajya habaho ibihembo, aha rero nifuza ko iyi gahunda yakomeza ikabaho kuko kuri ubu twigira kugira ngo tuzahangane ku isoko ry’umurimo, ibi ni bimwe mu bidutinyura, kumenya guhangana n’abandi bo mu bindi bihugu”.
Umuyobozi w’ishuri rya ESSA Ruhengeri Niyibizi Faustin avuga ko mu kigo cye kirimo abanyeshuri450, abagerav kuri 42 ni bo bazitabirira iri rushanwa ngo kuko ari nabo bujuje ibya ngombwa bari mu kigero cy’imyaka 15 , ariko kandi ngo nyuma y’ubukangurambaga yakoze mu banyeshuri n’abarezi bo kuri iki kigo bakiranye yombi isuzuma rya PISA.
Yagize ati: “ Niteguye gukomeza gufatanya n’abarezi gukomeza gutegura abazakora isuzuma , mbategura kugira ngo bakomeze bagire umuhate kuri bo , ishuri bigaho ndetse n’igihugu muri rusange, ibi rero njye mbyitezeho ko nineho ubu buri munyeshuri w’umunyarwanda, azajya yiga ariko yiteguye ko azajya abazwa no ku rwego mpuzamahanga, iki ni gikorwa cyiza njye nshimira ubuyobozi bwacu butanga ubumenyi butegirira umwana kwiga ategurirwa guhangana ku rwego mpuzamahanga mi bumenyi”.
Umuyobozi wa ESSA Ruhengeri Niyibizi Faustin ashima gahunda ya Leta yagura ubumenyi ku munyeshuri
Ibihugu bigera kuri 91 ni byo byitabirira iri suzuma, aho hazamo ibihugu 5 byo ku mugabane wa Afrika, aribyo, Maroc, Kenya, U Rwanda , Misiri na Zambiya.
Biteganijweko abanyeshuri 35 muri buri shuri nibo bazakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA, mu Rwanda aba bakazatoranywa mu bigo by’amashuri 213 ari nabyo bizitabira iri suzuma rya PISA , aho ibigo by’amashuri mu bizitabirira iki gikorwa bigera ku 164 biri mu cyaro, 49 bibarizwa mu mijyi y’u Rwanda, muri rusange iri suzuma mu mwaka wa 2025, rizitabirirwa n’abanyeshuri bagera ku 7,455.