Amajyaruguru: Biteze byinshi ku imurikagurisha rizabera i Musanze
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo imurikagurisha ngarukamwaka rizwi nka MIN-EXPO ribere mu mujyi w’ubukerarugendo wa Musanze, abaturage baravuga ko baryiteguye cyane, barishimiye kuko riba ribafasha kubona ibicuruzwa byiza ku giciro gito, banidagadura mu buryo butandukanye.
Imurikagurisha riheruka ryabaye mu kwezi kwa Kanama 2024, ryasize abantu benshi baryishimiye, kuko ryabaye iridasanzwe mu byishimo byarirangaga, haba ku bana, urubyiruko ndetse n’abakuze. Ryabereye kuri Stade Ubworoherane, ryagaragayemo ibintu bishya byinshi, nk’imodoka zigezweho, imikino y’abana, ibitaramo bikomeye byaririmbwemo n’abahanzi bazwi, ndetse n’ibicuruzwa biturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Abaturage bashimangira ko iryo murikagurisha ryanditse amateka, kuko ryatanze ibyishimo byinshi kurusha iryabanje. Kuri bo, ni bwo bwa mbere baryitabiriye ku buryo bunoze, bagasohoka bishimye, banahahira ibicuruzwa bigezweho kandi kuri make.
Mu itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (Northern PSF), bavuze ko imurikagurisha rya 2025 rizatangira ku itariki ya 19 Kanama, risozwe ku ya 31 Kanama. Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abamurika batandukanye baturutse mu Rwanda no mu mahanga, harimo n’abacuruzi b’imodoka n’ibikoresho bigezweho.
Muri Musanze, abatuye n’abahasura bavuga ko iyo Expo bayivugaho kenshi mu biganiro bya buri munsi. Abaturage batangiye kuzigama amafaranga kugira ngo bazabone uko bahahira ibicuruzwa byinshi. Urubyiruko rw’abanyeshuri na rwo ruvuga ko rwiteguye ibitaramo by’abahanzi b’ibyamamare bizabafasha gusoza ibiruhuko mu buryo bushimishije.
Umwe mu baturage yagize wo muri uyu mujyi wa Musanze Bakunzi Ancelme avuga ko imurikagurisha baryngukiramo byinshi harimo kuba bahigira ubumenyi bunyuranye kimwe no kwihangira imirimo ndetse n’ibyishimo EXPO ibaha
Yagize ati: “Bazatuzanire Bushido, yongere atwereke show! Twishime tubyine , ikindi nta bwo ari umwanya wo kwishimisha gusa abantu babyina abandi barya, ahubwo ni n’umwanya wo kureba ibyo abandi bagezeho, haba mu buhinzi, ubworozi n’ikotranabuhanga”
Muri iri murikagurisha hazaba harimo kandi n’umuhanzi Theo Bosebabireba uzaza kuririmbira abanyamusanze , aha rero akaba atezweho byinshi n’abakunzi be
Umwe muri abo bakunzi be yagize ati:“Theo Bosebabireba ni we wanjye. Uzi uburyo yaduteye ibyishimo ubwo yaherukaga? Abayobozi bazamutubwirire agaruke! Ariko banazane Bruce Melodie, Yampano n’abandi bahanzi bagezweho, batwihere ibyishimo kuko kwishima mu buzima ni ingenzi.”
Muri Expo urubyiruko ruhakura ibyishimo
Abaturage kandi bishimiye kuxzongera kubinamo ibikorwa byiza bya Nyirangarama, harimo ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kimwe n’ikoranabuhanga.
Umwe mu bakunzi ba Nyirangarama ikuriwe na Sina Gerard yagize ati: “Twishimira ibikorwa byuza bya Sina Gerard, akunze kwitabirira imurikagurisha rimwe na rimwe adashaka amafaranga cyane ahubwo agamije kwigisha turifuza ko yazagaruka akatuzanira bya binyobwa na ya Falashi twakunze twese, kimwe na rya torero rye”.
Ni kenshi Sina Gerad akangurira urubyiruko gukora cyuane kandi akabitaho ingero
Yagize ati: “Imurikagursha ni umwanya wo kumenyekanisha ibyawe , ariko nkatwe ku bwacu ni umwabya wo kumenyekanisha ibyiza urubyiruko n’abanyatwanda bakwiye kwigiraho mu byo dukora haba mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga , ni yo mpamvu tutagomba kubura mu imurikagurisha, aha tuboneraho no kubabwira ko dufute iushuri ryiza ryitwa Fondation Sina Gerard, aho dushishikariza ababyeyi kuzahazana abana babo mu mwaka w’amashuri 2025-2026”.
Sina Gerard ni umwe mu bashoramari ukunze kwitabirira EXPO buri mwaka mu gihugu hose .
Uretse gutegurwamo iryo murikagurisha, umujyi wa Musanze uragenda utera imbere mu buryo bugaragara. Hahangwa imihanda mishya, amazu maremare y’ubucuruzi n’amacumbi aragenda yubakwa, ubukerarugendo buriyongera. Iyo ntambwe y’iterambere ituma ibikorwa nka Expo bigenda biba binini kurushaho.
Si abaturage baryoherwa na EXPO gusa kuko n’abayobozi baza kwifatanya na bo aha Guverineri mUgabowagahunde yari ku ifarasi ya Sina Gerard.
Iri murikagurisha rizaba ari igice kimwe cy’ibikorwa by’ubucuruzi n’imyidagaduro biteganyijwe muri Musanze, birimo n’umuhango mpuzamahanga wo Kwita Izina abana b’Ingagi, uteganyijwe muri Nzeri.
Ikaze ku bantu bose biteze kwigira no kubonera ibyishimo muri MINI-EXPO 2025.